Senateri Bishagara yitabye Imana mu bitaro byo muri Amerika

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 08-07-2019 saa 18:44:08
Nyakwigendera Bishagara

Sena y’u Rwanda iremeza urupfu rwa Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse wari uhagarariye Intara y’Uburengerezuba muri Sena kuva mu mwaka wa 2011.

Nyakwigendera Bishagara yaguye mu bitaro bya The John Hopkins Hospital i Baltimore muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika aho yari yagiye kwivuriza, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Sena Makuza Bernard, ribivuga.

Amakuru ajyanye no gusezera kuri nyakwigendera no kumushyingura ngo azatangazwa nyuma.

Icyo yari arwaye nticyatangajwe. Iby’urupfu rwe bitangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Nyakanga 2019.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Nyakwigendera Bishagara

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.