Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Senateri Bishagara yakundaga igihugu n’akazi – Senateri Mukakalisa

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 10-07-2019 saa 18:36:55
Nyakwigendera Bishagara Kagoire Thérèse

Nyuma y’urupfu rwa Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse wari umusenateri benshi mu basenateri bakoranye na we batangaje ko bababajwe n’urupfu rwa mugenzi wabo witabye Imana kubera ibibazo by’uburwayi, by’umwihariko Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga muri Sena Senateri Mukakalisa Jeanne d’Arc bakoranye muri komisiyo imwe, avuga ko nyakwigendera yari umuntu w’intwari wakundaga igihugu ndetse n’akazi ke.

Nyakwigendera Kagoyire arimo atanga ibitekerezo mu Nteko Ishinga Amategeko mu bihe byashize

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mukakalisa yatangaje ko nyakawigendera yari umuntu ukora akazi ke n’ubwitange igihugu gitakaje. Mu byo amwibukiraho ni uko yari umuntu wahoraga ashishikariza buri wese harimo n’abo bakorana mu kazi gutekereza bifite ikerekezo kiza aho kwitakariza ikizere.

Ati: “Kuva namumenya guhera mu mwaka wa 2012 yari umuntu wakundaga igihugu ndetse n’akazi ke ari na byo byatumye benshi muri bagenzi be bamwita mama harimo n’abaturage bamwitaga ‘mama w’abaturage’ aho yabaga yabasanze mu giturage aho yabaga yagiye mu kazi n’izindi ntumwa za rubanda”.

Senateri Bishagara yitabye Imana mu ntangiriro z’iki cyumweru ku wa mbere aguye mu bitaro byitwa John Hopkins biherereye mu Mujyi wa Maryland muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho abaganga bakurikiranaga iby’uburayi bwe.

Ibiro bya Perezida wa Sena Mu nteko Ishinga Amategeko ari na byo byatangaje iby’urupfu rwe mu itangazo byashyize ahagaragara byatangaje ko muri rusange abagize umutwe wa Sena bifatanyije mu kababaro n’umuryango wa nyakwigendera Kagoyire, rivuga ko ku byerekeranye n’imyiteguro na gahunda yo guherekeza bwa nyuma umubiri wa nyakwigendera abantu bizamenyeshwa hanyuma.

Nyakwigendera Bishagara yavutse mu mwaka wa 1952, yari umusenateri ahagarariye Intara y’Uburengerazuba.

Mu mashuri yize yari afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu byerekeranye n’ibinyabuzima, naho ku bunararibonye mu kazi yakoze mu muryango utagengwa na Leta w’abongereza ufasha mu iterambere “Save the children”, yabaye perezida w’impuzamiryango ‘Profemmes twese hamwe’, yigeze kuba umuyobozi w’itsinda rishinzwe gukora ubushakashatsi mu bigo bitandukanye byita ku buzima byitwaga PNLS, CNLS, yayoboye KHI, yigisha mu buryo budahoraho muri kaminuza y’u Rwanda, yabaye mu zindi nzego aho yari mu nama y’ubutegetsi mu kigega gishinzwe gutera inkunga ibikowa by’iterambere mu nzego z’ibanze akora n’ahandi hatandukanye.

Nyakwigendera Bishagara Kagoyire Thérèse

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.