Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Sena yemeje abayobozi 3 ku myanya basabirwaga na Guverinoma

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 13-02-2018 saa 07:01:15
Perezida wa Sena Makuza Bernard hagati, ibumoso ni visi Perezida wa Sena ushinzwe ubukungu Gakuba Jeanne d'Arc na Harerimana Fatou iburyo (Foto Gisubizo)

Inteko rusange y’abagize Inteko inshinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena yamaze kwemeza inashyira mu myanya y’akazi abayobozi batatu mu bigo bitandukanye birimo umwanya w’umuyobozi mukuru wa Laboratwari n’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, umwanya w’umuyobozi mukuru w’Ikigega k’imari cyo gusana imihanda hamwe n’umwanya wa Komiseri muri komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugurura ry’amategeko.

Perezida wa Sena Makuza Bernard hagati, ibumoso ni visi Perezida wa Sena ushinzwe ubukungu Gakuba Jeanne d’Arc na Harerimana Fatou iburyo (Foto Gisubizo)

Umuyobozi wa Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza muri Sena, Sindikubwabo Jean Nepomuscene, avuga ko hagendewe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse n’itegeko ngenga rigenga imikorere ya Sena, iyo komisiyo yasuzumye dosiye zoherejwe na Guverinoma.

Avuga ko mu gusuzuma izo dosiye Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza yabanje kureba inshingano za buri rwego abasabirwa kwemezwa bazakoreramo, isuzuma imyirondoro yabo kugira ngo iyihuze n’inshingano basabirwa, ndetse habaho kuganira na buri wese hagamijwe kumva uburyo yumva azashyira mu bikorwa inshingano z’ikigo ahawe kuyobora naho yumva zashyira ingufu n’ubunararibonye afite.

Mu nshamake Sindikubwabo agira ati: Ku mwanya wa Laboratwari n’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, ni ikigo cyari gitegerejwe ngo gitangire urwego rw’ubutabera rubone ibimenyetso bishingiye ku buhanga hatangwe ubutabera burushijeho kunoga. Gifite inshingano rusange zo guha abakigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso byagenderwaho mu butabera n’izisabwa n’abantu ku giti cyabo.

Gifite inshingano zo kwihaza mu ngengo y’imari no gusagurira isanduku ya Leta, avuga ko mu myaka 5 ya mbere kizahabwa ingengo y’imari ariko kikaba gitegerejweho kuba ikigo kinjiza amafaranga kikaba ikigo cy’ubucuruzi.

Itegeko kandi riha icyo kigo cya Laboratwari inshingano zo gukusanya, gupfunyika, kohereza amafaranga, kwakira kubika no gusuzuma ibimenyetso by’ahakorewe icyaha. Kikagira inshingano zo gusesengura mu buryo bwa gihanga ibyo bimenyetso byakenerwa mu butabera. Gufata no gusuzuma ibizamini n’ibindi bifitanye isano n’umubiri w’umuntu kugira ngo ukuri kumenyekane.

Ku byerekeranye n’ikigega k’imari cyo gusana imihanda, gifite inshingano zo kwakira, gucunga neza no gutanga amafaranga akoreshwa mu gusana imihanda ya Leta yo mu rwego rwa mbere igenwa n’iteka rya Minisitiri. Sindikubwabo akomeza yerekana ko indi nshingano ari iyo gusuzuma ko ibitabo by’ipiganwa mu gusana imihanda byakurikije amategeko.

Ku mwanya wa komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugurura ry’amategeko(RLRC), hazibandwa ku nshingano zo kumenyekanisha amategeko asanzweho mu byiciro by’abantu bitewe nayo bakeneye”.

Nk’uko byagarutsweho mu nama y’Inteko rusange yari iyobowe na Perezida wa Sena Bernard Makuza yanitabiriwe n’abasenateri bagera kuri 25, bashima ibyagezweho na Komisiyo ya politiki n’imiyoborere, basaba ko abasabirwa imyanya bajya banagaragaza cyane ikoranabuhanga rigezweho, abakozi bagezeho, bujuje ibisabwa ndetse n’ibikoresho bigezweho, ku buryo bimwe mu bibazo bikemuka hirindwa ko byagendaho amafaranga ntibigire inyungu bitanga.

Hamaze gusuzumwa dosiye z’abo bayobozi mu myanya itandukanye n’ibyo basabwa, Inteko rusange ya Sena yaje kwanzura kandi ishyira mu myanya abayisabirwaga.

Perezida wa Sena Makuza Bernard yemeje ko ACP Dr Sinayobye François w’imyaka 43 wasabirwaga na Guverinoma ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa Laboratwari n’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, yemeza Twahirwa Innocent w’imyaka 32 wasabiwe kuba umuyobozi mukuru w’ikigega k’imari cyo gusana imihanda (RMF) na Rukundakuvuga François Regis w’imyaka 50 wasabiwe umwanya wa komiseri muri komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugurura ry’amategeko (RLRC).

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.