Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Icyo MIFOTRA ivuga ku busabe bwa RSSB bwo kwishyiriraho abakozi

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 25-01-2019 saa 09:03:35
Abasenateri bagize Komisiyo y'imibereho myiza n'uburenganzira bwa muntu babajije MIFOTRA byinshi ku micungiye y'abakozi (Foto Mugisha B.)

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA, yitabye Sena ngo itange ibisobanuro ku bibazo bigaragara mu micungire y’abakozi n’ubushobozi buke bashinjwa n’ibigo bakoramo.

Bamwe mu bakozi ibigo byohererezwa n’iyi minisiteri, bashinjwa kugira ubushobozi buciriritse, bikagaragazwa nka nyirabayazana y’ibihombo byakunze kugaragara mu bigo bimwe na bimwe.

Nk’uko byasobanuwe na Perezida wa Komisiyo ya Sena y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu, Senateri Niyongana Gallican, abayobozi b’ibigo bya Leta (birimo RSSB) bahamagajwe gusobanura imikorere mibi yagaragaye mu bigo bayobora bakomoje ku bushobozi buke bw’abakozi n’imiterere y’imyanya y’akazi muri ibyo bigo.

Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yagaragaje ko n’ubwo hari abayobozi b’ibigo bitakana imiterere y’imyanya y’abakozi (Structure) ariko ibi byose ngo bikorwa n’iyi Minisiteri ku bufatanye n’icyo kigo kuko hashyirwaho imiterere y’imyanya y’abakozi bafatanyije kandi bakayemeza, akaba asanga rero atari impamvu yatuma ibigo bigwa mu kibazo k’imicungire mibi kuko na cyo ubwa cyo kemera imiterere y’imyanya y’akazi kuko kiba kibona ari yo ikenewe.

Minisitiri Kayirangwa yagize ati “Iyo tujya gushyiraho imiterere y’imyanya y’akazi mu kigo dufatanya n’ababishinzwe muri icyo kigo, iyo birangiye turabyemeza na bo bakabyemeza. Nta bwo rero imiterere y’imyanya y’akazi ari yo nyirabayazana y’igihombo cyangwa imikorere mibi igaragara mu bigo.”

Yavuze ko icy’abakozi badashoboye na cyo atari cyo kuko abakozi bose ba Leta banyura mu ipiganwa kugira ngo bahabwe akazi, kandi bose nta wuba yatsindiye munsi ya 70%.

Aha Minisitiri Kayirangwa kandi yagarutse ku mahugurwa agenerwa abakozi ba Leta binjiye mu kazi, aho bahugurwa hagendewe ku myanya barimo, bagahabwa ubumenyi buzabafasha mu mirimo yabo.

Yagarutse kandi ku byifuzo bimwe mu bigo bya Leta byagejeje ku basenateri byo guhabwa ububasha bwo kwishyirira mu myanya, biyinjiriza abakozi mu kazi bagendeye ku bikenewe n’icyo kigo.

Kuri iyi ngingo, Kayirangwa yagize ati “Twe nka MIFOTRA dushinzwe gukoresha ibizamini dukora twisunze amategeko, twashyizeho ingamba zinyunranye ngo abahabwa akazi babe bafite ubushobozi bwuzuye. Ikibazo bamwe bavuga rero sinzi aho gituruka, niba bashaka kwiyinjiriza abakozi na byo byarebwaho, gusa turateganya n’ikigo kizajya gikoresha ibizamini mu rwego rwo gushakisha uburyo abafite ubushobozi ari bo bahabwa akazi.”

RSSB isaba kwishyiriraho abakozi ahu kubahabwa na MIFOTRA

Richard Tusabe uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko RSSB ikwiye kwemererwa kwishakira abakozi kuko abo ihabwa na MIFOTRA badafite ubushobozi buhagije mu gucunga umutungo w’iki kigo.

Kuwa 18 Mutarama 2019, ni bwo abayobozi b’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bitabye Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena bisobanura ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ajyanye n’imicungire y’umutungo, bayasabira imbabazi ariko bagira n’ibyo bisabira, bavuga ko kwishyiriraho abakozi ari kimwe mu byakemura iki kibazo.

Abayobozi ba RSSB bagaragarijwe amakosa yakozwe mu micungire y’umutungo, harimo ishoramari ritunguka, kuvanga ibitabo by’ibaruramari bya serivisi zose zikorera muri iki kigo no kutamenya umutungo wakoreshejwe, igihombo n’inyungu by’ikigo.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Tusabe Richard yagaragarije abasenateri ingamba zihari zo gukemura ikibazo k’inyerezwa kugeza ubu kitaragaragaza ukora ikosa n’uburyo arikora, avuga ko harimo kongera abakozi imishahara, ibi bikaba byashoboka mu gihe RSSB ihawe ubwigenge mu mikoreshereze y’umutungo.

Indi ngamba ngo ni uguhabwa uburenganzira bwo kwishyiriraho abakozi aho kubahabwa na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), akaba ari mu rwego rwo gushaka abakozi bafite ubushobozi buhagije mu gucunga no kubarura umutungo w’ikigo, kuko bigoye ko umubaruramari n’umucungamutungo utazi CPA yabikora neza.

Yagize ati “Nta kuntu twaba dufite umutungo usaga miriyari 900 uri mu ishoramari ngo umukozi uhembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 cyangwa 700 ngo abe ari we uwukoramo ngo azabikore neza. Umubaruramari n’umucungamutungo bagombye kuba ba bantu bafite ubushobozi muri ako kazi bafite ubumenyi muri CPA.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RSSB, Turahirwa Ephraim, na we yagaragaje ko ko bifuza kujya binjiza abakozi mu kazi bitanyuze muri MIFOTRA kuko bizasaba ko bagira n’impuguke mu ibaruramari n’icungamutungo, bikazasaba kubahemba amafaranga menshi kugira ngo bakore neza.

Yavuze ko ikibazo cya frode mu bwishingizi bw’indwara cyakemurwa n’uko RSSB yahabwa ubwo burenganzira bwo kwishyiriraho abakozi ikanabahana mu gihe bagaragayeho amakosa.

Tusabe akaba yaragaragaje ko nta gihombo cy’amafaranga runaka cyabaye muri iki kigo, ko ahubwo amakosa ahari ari uko imari ya RAMA, Mituweli, Ejo Heza, n’ikiruhuko cy’ababyeyi byose bibarurirwa mu gitabo kimwe, bityo kubivangura bikaba imbogamizi.

Yavuze ko gukemura iki kibazo bisaba kuvangura ibitabo by’ibaruramari kandi hagakorwa urutonde rw’abanyamuryango hashingiwe ku myirondoro n’indangamuntu by’abanyamuryango, iki gikorwa kikazamara amezi 12 nk’uko bigaragara mu nyigo yacyo.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RSSB Turahirwa Ephraim akaba yaremeje ko bitarenze Nyakanga 2020 gutandukanya ibitabo by’ibaruramari bizaba byarangiye, bityo ibarurimari rya RAMA rigakorwa ukwaryo, irya Mituweli rigakorerwa aharyo, imisanzu y’ikiruhuko cy’ababyeyi igacungwa ukwayo, n’ibindi.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Biraro Obadiah, avuga amakosa yakozwe n’iki kigo ataturutse ku bushobozi buke bw’abakozi. Ati “Iki kigo gifite ikibazo cyo kuvanga ibaruramari ry’ibyahoze ari ibigo byashyizwe muri RSSB, nka RAMA na Mituweli, harimo uruvange rwinshi.”

Biraro yasabye RSSB kwihutira kuvangura ibitabo by’ibaruramari, buri serivisi ikagira igitabo ukwacyo, abasaba kuva mu buryo bw’imikorere bwo hambere (analogue).

Senateri Muhongayire Jacqueline uyobora Komisiyo ya Sena y’iterambere ry’ubukungu n’imari, yasabye ko RSSB yavugurura imikorere yayo, igakurikiza inama yagiriwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’Abasenateri bagize iyo komisiyo, ikita cyane ku gutandukanya ibitabo by’ibaruramari, buri serivisi ikagira igitabo cyayo.

Sitati yihariye y’abaganga

Ubwo iyi komisiyo ya sena yakiraga MIFOTRA kuri uyu wa 24 Mutarama 2018, abasenateri kandi babajije ku bikorwa kuri sitati yihariye y’abaganga ngo iboneke, dore ko hashize imyaka 8 bivugwa ko irimo gukorwa, ni mu gihe kandi imiterere y’akazi kabo yihariye.

Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo yagize ati “Ni iki kirimo gukorwa ngo sitati y’abaganga iboneke, hashize igihe kitari gito kingana n’imyaka 8 bivugwa ko irimo gukorwa, habuze iki ngo iboneke?”

Umuyobozi w’umurimo no gushyira abakozi mu myanya muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yavuze ko iyo sitati irimo gukorwa, ariko ikaba itararangira, gusa ngo ikaba igiye kwihutishwa nk’uko iy’abarimu na yo yabonetse.

Abajijwe niba ibiteganywa na sitati y’abarimu byose bimaze gushyirwa mu bikorwa uko byakabaye, uyu muyobozi yavuze ko abarezi bazamurwa mu ntera ntambike, abafite amanota hejuru ya 80% bakongezwa 5% y’umushahara naho abari munsi yaho bagahabwa 3% y’umushahara, ko ibi bikorwa.

Yanavuze ikitarabasha gushyirwa mu bikorwa muri sitati y’abarimu, ko ari ukurihira abana b’abarimu amafaranga y’ishuri mu mashuri y’ikitegererezo (Schools of Excellence), bikaba birimo kunozwa kugira ngo bizashyirwe mu bikorwa mu gihe kiri imbere.

Abasenateri kandi bashatse kumenya impamvu hari abakozi bajya kwiga imyanya yabo ntishyirwe ku isoko hakaba abandi bajya kwiga imyanya yabo igahita ihabwa abandi.

Senateri Nkusi Laurent yagize ati “Ni kuki hari abakozi bajya kwiga hanze y’igihugu imyanya yabo ntishyirwe ku isoko naho abagiye kwiyungura ubumenyi hano mu Rwanda imyamya yabo igahabwa abandi?”

Aha uyu muyobozi yasobanuye ko iyo umuntu agiye kwiga mu buryo bwo kongera ubumenyi n’ubushobozi bijyanye n’umwanya arimo, abyemererwa n’umukoresha wa hafi ari na we umuha uburenganzira, bityo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo na yo ikamuha uburenganzira binyuze muri ‘A Qui de Droit’ cyangwa ‘To Whom it may Concern’, icyo gihe ngo ukomeza kumutegereza kugeza agarutse.

Ati “Ariko iyo umukozi akeneye kujya kwiga ibindi bitajyanye n’umwanya ariho cyangwa icyo Leta yifuza ko azayikorera mu gihe kiri imbere, icyo gihe nta ‘To Whom it may Concern’ tumuha, ahubwo agenda ku giti ke, icyo gihe umwanya we ushyirwa ku isoko ugapiganirwa.”

Abasenateri basabye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo kunoza ibitanoze mu micungire y’abakozi ba Leta no kunoza ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryabo ndetse na sitati y’abaganga igakorwaho igasohoka hanyuma sitati y’abarimu igashyirwa mu bikorwa nk’uko byateganyijwe.

Abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu babajije MIFOTRA byinshi ku micungiye y’abakozi (Foto Mugisha B.)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.