Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Sena yasabye abaturage kwita ku buziranenge bw’inzoga bakora

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 16-01-2019 saa 15:29:02
Abanywa inzoga y'inkorano yitwa Umurahanyoni muri Kagogo mu Karere ka Burera bayinywera ahihereye cyane (foto Ngaboyabahizi Protais).

Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano yasuye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa ngo inzoga zikorwa mu bitoki no mu masaka zigire ubuziranenge kuko zigira ingaruka ku buzima no ku mutekano w’Abanyarwanda, isaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gushishikariza abaturage kwita ku buziranenge bw’inzoga bakora.

Perezida w’iyo Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, Senateri Rwigema Michel, yavuze ko hari inzoga zikorwa n’abaturage zitujuje ubuziranenge kandi ko zikunzwe cyane n’abaturage, aho usanga zibagiraho ingaruka mbi zishobora kubageza ku burwayi no ku rupfu.

Bityo, Sena yifuje kuganira na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku nganda zikora inzoga mu bitoki no mu masaka cyane cyane ku zikora inzoga zitujuje ubuziranenge zikanazigurishwa ku baturage.

Senateri Rwigema Michel yagize ati “Inzoga zitujuje ubuziranenge zifite ingaruka nyinshi ku buzima n’umutekano w’abaturage, kandi zikorerwa iwabo ni na bo babanza kuzinywa, iyo zidakoreshejwe neza zifite ingaruka nyinshi ku buzima kuko hari abazinywa batariye zikabamerera nabi hari abazinywa ku rugero rwo hejuru bikabaviramo guhungabanya umutekano w’abandi.”

Senateri Rwigema avuga kandi ko kuza muri iyi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari uko ari yo ikorana cyane n’abaturage ari na yo ifite inzego z’ibanze mu nshingano ari na zo zifasha mu gukumira izi nzoga mu baturage.

Yavuze ko iyo abantu basinze bakora byinshi bidakorwa birimo kurwana ndetse n’ihohotera, ari na yo mpamvu izi ngaruka zigomba kurindwa abaturage ariko nta we bihungabanyije.

Avuga ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabwe gukorana n’inzego zishinzwe ubuziranenge na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu rwego rwo kurebera hamwe uko izi nzoga zikorerwa mu baturage zashyirwa mu murongo, mu gihe bidashobotse zigasabwa ko ibikoresho byazo byahabwa inganda zibishoboye cyangwa se n’ababikora bagenzurirwe ubuziranenge kugira ngo babone ibyemezo byabwo kuko byabafasha kunguka.

Ati “Turasaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gufatanya na RSB kugira ngo inganda zitaragira ubuziranenge zigenzurwe zibuhabwe, izidashoboye na zo zibe zatanga ibikoresho byazo ku nganda zibishoboye zikomeze zikore.”

Perezida wa Komisiyo y’ubukungu muri Sena yavuze ko kubona seritifika y’ubuziranege bitavunanye ko ahubwo ikigoye ari ibikoresho byifashishwa na byo bigomba kuba byujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko inzoga z’inkorano hari izibarirwa mu kiciro k’ibiyobyabwenge n’izindi zibarirwa mu zitujuje ubuziranenge zikorwa n’abaturage.

Prof. Shyaka avuga ko gufatanwa inzoga z’inkorano bifatwa nk’icyaha, ku mpamvu y’uko izi nzoga zigira ingaruka ku buzima no ku mutekano, inyinshi ngo zikorwa mu bitoki no mu masaka, hakavamo urwagwa n’ikigage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase mu kiganiro n’itsinda ry’abasenateri (bari biburyo) na Dr Mukabaramba Alvera, umunyambanga wa Leta muri MINALOC

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yagarutse kuri amwe mu mabwiriza yifashishwa mu gukumira izi nzoga mu baturage, aho basabwa kuzenga bakazinywera iwabo, ushatse kuzijyana ku isoko na we akabanza guhabwa uburenganzira n’ubuyobozi bw’Akagari.

Ati “Ingamba zihari ni ukwigisha abaturage kwirinda ubusinzi n’urugomo, bakirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge zibasindisha bagahungabanya umutekano w’abandi zitaretse no kugira ingaruka ku buzima bwabo.”

Yavuze ko mu Rwanda habarirwa inganda 80 zifite seritifika y’ubuziranenge n’izindi 130 zidafite na mba, akaba asaba ko inzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Ikigo kiyishamikiyeho cya RSB gishinzwe kugenzura ubuziranenge kureba uburyo inganda ziciriritse zafashwa nazo zikagera kuri seritifika y’ubuziranenge kuko bidakwiye ko umuntu atera urutoki kugira ngo azenge izo anywa we n’abaturanyi be, ko ahubwo akwiye kurutera agamije iterambere rye mu kurubyaza umusaruro ushobora kugera no ku masoko.

Minisitiri Shyaka ati “Murumva inzoga zikorwa n’abaturage zikwiye gutegereza RSB kugira ngo zijyanwe ku isoko? Ni yo mpamvu twifashishije iri bwiriza ry’uko mu gihe umuturage yenze nyinshi agasagurira isoko agomba guhabwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari urwandiko rumwemerera kujyana ku isoko.”

Aha ariko Prof. Shyaka yavuze ko mu gihe umuturage yanyuranyije n’ayo mabwiriza inzego z’ibanze zidakwiye gufata izo nzoga zigiye ku isoko ngo zizimene hatabanje gusuzumwa niba koko ari inzoga z’inkorano.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatanze urugero rw’aho byigeze kuba mu Karere ka Musanze, ariko byaryojwe abayobozi bazimennye kuko bategetswe kwishyura abaturage igihombo babateje, bitewe n’uko bazimennye zidakorewe isuzuma.

Ku bijyanye n’iki kibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage Dr. Mukabaramba Alvera, yavuze ko abaturage bakwiye guhabwa uburyo bwo kugera ku buziranenge bw’inzoga benga kugira ngo babashe kugeza umusaruro wabo ku isoko kuko bafite insina bakoramo urwagwa n’imitobe, ariko bakirinda gushyiramo ibindi bintu bishobora kugira ingaruka ku buzima no ku mutekano w’igihugu.

Yagize ati “Nk’uko habaho hoteri y’inyenyeri 5 n’iy’inyenyeri 1 kandi zose zikakira abazigana bitewe n’ubushobozi bwabo, hakwiye kubaho n’inzoga zikomeye kandi ziri mu rwego rwo hejuru n’iziciriritse abaturage bashobora kunywa bisanzuye kandi ntizigire icyo zangiza.”

Gusa na we yashimangiye ko inzoga z’inkorano zashyizwemo ibindi bintu bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage zigomba kwamaganwa, ariko inzoga ziciriritse abaturage biyengera nk’urwagwa n’ikigage bikoranye umwimerere wa kinyarwanda bitabujijwe.

Karemera André ni umuturage wo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, yagize ati “Kera abantu bengaga inzagwa n’ibigage bifite umwimerere nyarwanda, nyuma baza gutangira kujya bavangamo ibindi bintu bitari byiza. Uwatugarurira uwo mwengo wa kera twakongera tukinywera urwagwa rwacu n’ikigage aho gukomeza kunywa inzoga zo mu nganda n’izindi z’abazungu.”

Guverinoma y’u Rwanda yahagurukiye ibijyanye n’ubuziranenge mu bicuruzwa byose, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda, ababirya n’ababinywa, kuko igihe bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka zitari nziza ku buzima bwabo.

 

Abanywa inzoga y’inkorano yitwa Umurahanyoni muri Kagogo mu Karere ka Burera bayinywera ahihereye cyane (foto Ngaboyabahizi Protais).

Inganda 164 zitunganya inzoga nta byangombwa by’ubuziranenge zifite

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.