Sena yasabwe kuvuganira uruganda rw’ibitoki rwahawe imashini z’amatunda

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 28-01-2019 saa 09:37:36
Ndayisenga Juvenal, Perezida wa APPROJUBAAR yereka abasenateri impapuro zigaragaza imashini bari guhabwa n'izo bohererejwe uko zadindije uruganda (Foto Mutungirehe S)

Ba rwiyemezamirimo bagize ishyirahamwe ry’abenga imitobe y’ibitoki n’ibisembuye bikomoka ku bitoki (APPROJUBAAR) basabye ubuvugizi ku basenateri bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, bwo kubakurikiranira iby’uruganda “Rwamagana Banana Company SBC”, bemerewe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ariko bajya kwakira imashini zitunganya ibitoki bagasanga ni izitunganya amatunda (marakuja).

Mu biganiro Abasenateri bagize iyo komisiyo baherutse kugirana n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera na bamwe mu bafite inganda ziciriritse zenga imitobe n’inzoga bikomoka ku bitoki, abafite izo nganda bagaragaje ko hari ikibazo cy’uruganda runini basabwe gukora mu rwego rwo guca akajagari n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ariko byagera ku mashini bari guhabwa na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda bagasanga zigenewe gutunganya imitobe y’amatunda none uruganda rukaba rutaratangira kandi rwaratwaye atari make n’igihe kinini rwubakwa.

Perezida w’iryo shyirahamwe, Ndayisenga Juvenal avuga ko kuva mu 2010 ryari ishyirahamwe ryashizweho bagiriwe inama n’Ikigo k’igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), rijyaho kuko hari amahirwe atandukanye mu mwuga wo gutunganya ibikomoka ku buhinzi muri rusange, rikanakemura bimwe mu bibazo byari bihari birimo kutabona ikoranabuhanga rigezweho rijyanye no kwenga ibitoki bigamije gukora inzoga n’imitobe byujuje ubuziranenge bakava mu buryo bwa gakondo.

Ati “Muri iri shyirahamwe, twifuzaga ko abantu bari muri urwo rwego uwaba yaragize ubushake bwo gukora ubucuruzi buva mu butazwi bajya mu buzwi, bazamukira mu ishyirahamwe basangijwe ubumenyi n’izindi mpuguke zabyize.”

Mu byo aba benzi batangiriyeho, mu mwaka wa 2013 bashyizeho uruganda bose bahuriyeho, bifuza ko rwaba uruganda-shuri rw’abantu b’inzobere n’abandi bashobora kwiyambaza mu gihe runaka, baturutse hanze kugira ngo babafashe ariko byose bafatanyije na RSB.

Ati “Rwari uruganda rushobora kujya rukora urwagwa rw’umwimerere n’umutobe mwiza w’ibitoki rukanakora butunda (inzoga y’umutobe w’umuhama utongewemo amazi) ariko rero tunatekereza ko hari n’ibindi biva mu bitoki dushobora kuba twakora, tugakora nka vinegere, bya bishishwa by’ibitoki na byo hari ibindi bishobora gukurwamo, ari na cya gikatsi cy’umutobe nyir’iizina ushobora gukoramo za biswi n’ibindi.

Nta bwo rwari kuba urugandashuri gusa ahubwo muri rwa rwego rwo gukumira inganda nto zigenda zivuka zidafite ubuziranenge, bigatuma zidashobora no kugera kuri rwa rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, twe twatekerezaga ko urwo ruganda rwazajya rukora bya bintu byose by’abanyamuryango bacu bari hirya no hino mu gihugu bakaba ari bo baba abaruhagarariye bakaducururiza, noneho mu gihe imodoka ijyanyeyo depot (ibicuruzwa) mu kugaruka ikazana ibitoki byo muri ako karere.”

Ndayisenga yakomeje asobanura ko batekerezaga ko mu gihe uruganda rwari kugenda rukura rwari kubyara izindi nganda z’amashami yarwo, muri buri ntara hakaba abaruhagarariye n’abanyamuryango baho, izindi nganda nto zihari zikenga umutobe gusa hanyuma wa mutobe bakoze ukazanwa ku ruganda rw’ikitegererezo ugakorwamo inzoga z’ubwoko butandukanye n’imitobe byifuzwa byujuje ubuziranenge.

Nyuma yo kugira urwo ruganda rugatangira gukora, abanyamuryango ba APPROJUBAAR bifuzaga kugira na laboratwari kabuhariwe ipima ibiva mu zindi nganda.

Ati “Ingorane twaje guhura na zo, uruganda twasabwaga twaje gukora inyigo yarwo tuyishyikiriza Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irayemera ndetse ishyira muri gahunda yo kubakamo inganda iwacu (Community processing centers), hari nyinshi zubatswe harimo n’iyacu iri Rwamagana. Ibyo twasabwaga na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ni ugutanga ubutaka, ubutaka twarabuguze, dushaka n’ibyangombwa, dusabwa gukora inyigo y’umushinga tuyikorana na BDF, dushaka n’ibindi byari bikenewe.

Nyuma yaho haje kuvuka Ikigo gifasha mu bushakashatsi bw’inganda NIRDA, inshingano bari baduhaye bazishyira muri NIRDA kandi twari twasabwe gushishikariza abanyamuryango kugura imigabane tunashishikarizwa kwegera abaturage bagahinga urutoki tunabizeza isoko, tunabizeza ko ibisigazwa byo mu ruganda twabibaha bikababera ifumbire, ibyo twarabikoze.”

Mu gihe cyo guhabwa imashini zenga ibitoki, abanyamuryango ba APPROJUBAAR batunguwe no kubona haje imashini zenga marakuja.

Ndayisenga ati “Ku buryo twebwe tukizibona byabaye ngombwa ko dusaba NIRDA ko mbere na mbere izo mashini batakabaye banazishinga kuko twabonaga ari imirimo iri bupfe ubusa. Imashini zaje mu 2017.”

Imashini zimaze gushyirwa mu ruganda, abagize iryo shyirahamwe n’abo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bazikozeho igenzura bereka NIRDA ko urwo ruganda rutanabaho rudafite amazi asukuye yinjira mu ruganda, nta buryo bwo gusukura imyanda iva mu ruganda, nta cyumba k’igitariro kirimo ahubwo hakozwemo icyumba gikumira amajwi (soundproof), nta mashanyarazi ahagije ahari n’ibindi byatuma izo mashini na zo ubwazo zitakoreshwa.

Ati “Ubu nyine biryamye aho, abanyamuryango bacu barifashe, abahinzi bari barahinze urutoki bararutemye, abandi aho bakagombye guha ibitoki ntibahabona.”

Kuva urwo ruganda rwatangira gutekerezwa no gushyirwa mu bikorwa, abayobozi barwo bavuga ko abanyamuryango bageraga ku 176 ariko bamwe babonye umushinga ucitse intege, nta kerekezo n’ubucuruzi bagiye bacika intege ubu babona hasigaye abagera kuri 84 gusa bashobora kwitabira inama.

Abasenateri bijeje abagize urwo ruganda ko bazabasura mu gihe gito, bakareba neza ibyo basobanuriwe bari aho biri bagakora ubuvugizi ku mpande bireba.

Ndayisenga Juvenal, Perezida wa APPROJUBAAR yereka abasenateri impapuro zigaragaza imashini bari guhabwa n’izo bohererejwe uko zadindije uruganda (Foto Mutungirehe S)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.