Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Sena ntiyanyuzwe n’ubusesenguzi kuri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 19-06-2019 saa 09:56:18
Abagize Inteko rusange ya Sena bagezwaho raporo ku bugenzuzi bwakozwe ku mutungo n'imari bya Leta (Foto Sezibera A)

Inteko rusange y’Abasenateri nta bwo yanyuzwe neza ku busesenguzi bukorwa kuri raporo zikorwa ku mikoreshereze y’umutungo n’imari bya Leta kuko usanga zitagaragariza abaturage neza imishinga yabaye, ibihombo byayigiyeho n’ingengo y’imari yari yagenwe kugira ngo bifashe abaturage kubisobanukirwa neza.

Byagarutsweho ubwo bagezwagaho raporo ya Komisiyo y’ubukungu bw’Igihugu n’iterambere ry’imari ya Sena ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2017/2018 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi tariki ya 29 Mata 2019. Hanagaragajwe kandi raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta mu myaka yabanje 2015/2016, 2016/2017.

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu bw’Igihugu n’iterambere ry’imari, Muhongayire Jacqueline, avuga ko mu busesenguzi bwakozwe muri raporo z’iyo myaka yose zigaragaza ko inzego zose zagenzuwe.

Avuga ko mu 2015/2016, inzego zabonye raporo iri nta makemwa ku byerekeranye no gutunganya ibitabo by’ibaruramari ari 88 zingana na 60%, ingano y’ingengo y’imari yagenzuwe ikaba ingana na 85%, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bikangana na 34%.

Mu 2016/2017 inzego zagenzuwe zariyongereye ziva ku 139 zigera 165 hanyuma raporo ntamakemwa ziva ku 147 zigera ku 169, ibitabo by’ibaruramari biragabanuka biba 50%, kubahiriza amategeko n’amabwiriza biva kuri 34% biba 30%, naho ingano y’ingengo y’imari yagenzuwe igera kuri 86.4%.

Agaruka cyane ku mwaka wa 2017/2018 avuga ko inzego zagenzuwe zavuye ku 165 zigera ku 173, raporo ntamakemwa ziba 178, mu gihe ibitabo by’ibaruramari byabaye 57%, kubahiriza amategeko n’amabwiriza biba 33%, ingengo y’imari igera kuri 86.6%.

Nk’uko abisobanura muri iyo raporo, avuga ko amakosa yagaragaye mu igenzura ashingiye mu gutinza amasezerano yakererewe muri 2017/2018 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 93 839 828 585. Hari kandi amasezerano yakererewe mu myaka yabanje afite agaciro ka 42 331 858 844, hakaba hari imishinga yatawe na ba rwiyemezamirimo ifite agaciro ka 7 084 288 222 mu gihe hari n’ibikoresho bitakoreshejwe bifite agaciro ka 6 501 806 796.

Akomeza agira ati: “hari ingano y’amafaranga yagombaga gukatwa ntiyakatwa angana na 2 242 377 375 hamwe n’amafaranga yakoreshejwe atagira inyandiko ziyasobanura agera kuri 524 138 983, hakaba n’ayo inzego za Leta zibereyemo banki amaze igihe agera ku 14 430 046 414”.

Hon. Niyongana Gallican ati: “Nta bwo raporo irimo kugaragaza neza igihombo Leta yahombye umwaka ku mwaka w’ingengo y’imari, ntinagaragaza uruhare rw’abayakoze hamwe n’urwo Sena isabwa gukora kugira ngo ariya makosa agabanuke”. Ibyo byanashimangiwe na Hon. Bizimana Evaritse na we usaba Komisiyo ko hajya hagaragazwa ishusho rusange y’ibihombo n’ikibazo cyabiteye.

Hon. Musabeyezu Narcisse na we ati: “Ubundi igenzura rikorwa kugira ngo rifashe neza abaturage iki? Ni ngombwa ko rigaragariza neza ibihombo.”

Atangaza ko muri iyo raporo basuzumye basanga amakosa ibigo bihuriyeho arebana n’ibigo bidashyira mu bikorwa inama bigirwa n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, inyigo zikorwa nabi, kudakoresha ingengo y’imari uko yateganyijwe no gusesagura umutungo wa Leta.

Agira ati: “Ayo makosa yagaragaye cyane mu bigo nka WASAC, EUCL, RTDA, REB, NUR, RSSB n’ibindi. Ikindi ni imikoranire itameze neza hagati y’Ikigo k’Igihugu k’imisoro n’Amahoro hamwe na MINECOFIN, ikibazo cya ruswa n’ibindi ”. Iyo komisiyo ikaba yasabye Guverinoma gukurikirana abakomeza kugaragara mu micungire mibi y’umutungo wa Leta.

Ikindi ni uko Minisiteri ari zo ziza ku isonga mu kutagaragaramo amakosa menshi, ibigo bizishamikiyeho bikaba ari byo usangamo ibyo bihombo hamwe n’inzego z’ibanze.

Muri rusange Abasenateri bifuje ko iyo raporo yazasubirwamo ikagaragaza neza aho ibibazo biherereye, hakegeranywa imishinga yose yahombye n’amafaranga yayigiyeho.

Raporo ya Komisiyo ikaba yemejwe n’Inteko rusange ya Sena ku bwisanzure busesuye ndetse hasabwa ko ibitekerezo byatanzwe ari byo byajya bishingirwaho mu gukora ubusesenguzi kuri raporo iba yakozwe.

Abagize Inteko rusange ya Sena bagezwaho raporo ku bugenzuzi bwakozwe ku mutungo n’imari bya Leta (Foto Sezibera A)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.