Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Scandinavia ishobora gukuraho agahigo k’imyaka 10 AS Kigali yiharira igikombe

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 23-04-2019 saa 17:46:45
Abakinnyi ba Scandinavia WFC nyuma yo gutsinda AS Kigali

Abayobozi, abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya Scandinavia baravuga ko uyu mwaka bifuza kubuza AS Kigali WFC igikombe imaze imyaka 10 itwara.

Ni nyuma y’aho iyi kipe y’abagore y’i Rubavu itsinze AS Kigali ibitego 3-0 ku mukino w’umunsi wa 9 ari nawo usoza imikino ibanza. Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo tariki 22 Mata 2019.

Ibitego bya Scandinavia byatsinzwe na Uwimana Zawadi ku munota wa 22, Mukandayisenga Nadine ku munota wa 60 n’uwa 67. Bwabaye ubwa mbere Scandinavia imaze imyaka ibiri muri shampiyona y’ikiciro cya mbere ibasha gutsinda AS Kigali.

Uwineza Jazira, kapiteni wa Scandinavia avuga ko bamaze gutinyuka AS Kigali nyuma yo kumara umwaka wose ibatsinda. Ati: “Twariteguye bishoboka, umutoza yagerageje gukosora amakosa twakoze ku gikombe k’intwari. Kuba tubatsinze bwa mbere muri shampiyona, byaterwaga nuko mbere twumvaga baratwaye ibikombe byinshi, tukaza gukina nta kizere dufite. Umutoza yatubwiye ko natwe dushoboye. Kuba tuyitsinze biduhaye morale cyane ko n’ibitashobokaga tubishoboye. Tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo twiheshe agaciro dutwara igikombe.”

Bizumuremyi Radjab, umutoza wa Scandinavia we yemeza ko abakinnyi bari bagifite ubwoba bwinshi mu mwaka wa mbere bakiva mu kiciro cya mbere.

Kasongo Paluku, Perezida wa Scandinavia asanga ari intambwe ya mbere bateye nubwo ariko bagifite urugendo rwo gutsinda imikino yo kwishyura.

Ati: “Nge nemera ko turi guharanira impinduka. Nta bwo umuntu yatangaza ko atsinze urugamba rutararangira. AS Kigali mwibuke ko maze imyaka 10 iri hamwe, twebwe tugomba gukora cyane ugereranyije na bo. Abakinnyi bacu berekanye ko hari aho bageze ariko urwego twifuza ntiruragerwaho. Gusa icyo nizeye ni uko dushaka gukuraho iriya aka gahigo kayo.”

Mbarushimana Shaban, umutoza wa AS Kigali agaragaza ko babaye nk’abakangutse nyuma yo gutsindwa na Scandinavia ariko bagifite ikizere k’igikombe. Ati: “Ubushize twabatsinze baturusha amanota atatu, duhita tubatwara igikombe. Ndacyafite ikizere ko bigishoboka.”

Mu yindi mikino y’umunsi ya 9 yabaye, Kamonyi WFC yatsinze Gakenke WFC ibitego 6-0, ES Mutunda WFC itsinda Rugende WFC ibitego 4-0, Inyemera WFC inganya na AS Kabuye WFC igitego 1-1 naho Rambura WFC inganya na Bugesera WFC igitego 1-1.

Kuri ubu, Scandinavia WFC ni iya mbere n’amanota 24 mu mikino 8 ikurikiwe na AS na 21 zikaba zifite umukino w’ikirarane. Rambura WFC ni iya 3 n’amanota 17, ES Mutunda WFC (16) naho Gakenke WFC ni iya nyuma (10) n’inota rimwe.

Abakinnyi ba Scandinavia WFC nyuma yo gutsinda AS Kigali

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.