Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Sanlam yegukanye Soras yijeje Abanyarwanda kujya bagobokwa mu masaha 24

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 14-11-2019 saa 11:48:56
Abayobozi ba Sanlam bishimira ikirango cyayo gisimbura icya Soras (Foto Rutayisire E)

Nyuma y’uko Sosiyete y’Ubwishingizi Sanlam ikomoka mu Gihugu cy’Afurika y’Epfo iguze imigabane yose ya Sosiyete y’Ubwishingizi yo mu Rwanda, Soras, iyi Sosiyete yijeje Abanyarwanda serivisi nziza n’izindi serivisi z’ubwishingizi zitari zisanzwe mu Rwanda zo mu rwego rwo hejuru, zirangwa no kugoboka abayigannye mu gihe kidatinze kuko ivuga ko izajya igoboka uwagize ikibazo mu gihe kitarenga amasaha 24.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi Mukuru muri Sanlam ushinzwe ubwishingizi rusange mu Rwanda, Fiacre Barasa wavuze ko Sanlam ije ifite ubushobozi buhambaye ugereranyije na Soras yaguze kuko izajya ibasha kwishyura uwayigannye mu gihe yagize impanuka mu gihe cy’amasaha 24 ariko ashobora kurenga kubera impamvu idasanzwe.

Yagize ati “Sanlam ni Sosiyete ikomeye ifite uburambe bw’imyaka irenga 100 ugereranyije na Soras yaguze yari imaze imyaka 35. Ifite ubukungu bwinshi cyane burenze ubwa Soras ku buryo kugoboka umuntu bizajya byihuta ku buryo mu gihe cy’amasaha 24 (umunsi) ikibazo kizajya kiba gikemuwe. Ariko kubera ko hari igihe ikibazo cyagaragara ari ku wa Gatanu twasanze twashyiraho irengayobora ry’uko icyo gihe ikibazo cyakemurwa mu gihe kitarenze amasaha 72 (iminsi itatu)”.

Yakomeje avuga ko usibye ubushobozi mu mafaranga Sanlam ifite, yazanye n’abahanga b’inzobere muri tekinoloji (Technology) zo mu rwego rwo hejuru biga imishinga mishya y’ubwishingizi bugoboka abantu ku buryo uwagannye Sanlam wese aba afite ikizere 100% cy’uko ibyo yemerewe agomba kubibona kandi mu gihe cyagenwe.

Yagarutse kuri serivisi nshya Sanlam izagenda izana zitari mu Rwanda ariko mu bindi bihugu byateye imbere usangamo nko gushingana umuryango wose, ubwishingizi bwo gushyingura, ubwishingizi uhabwa ufashe inguzanyo muri banki mu gihe wari ufite akazi maze bakakwishingira kugobokwa mu gihe bakwirukana ku kazi kandi warateganyaga ubwishyu ku mushahara.

Umuyobozi Mukuru muri Sanlam ushinzwe ubwishingizi bw’ubuzima mu Rwanda, Jean Chrysostome Hodari, yavuze ko Sanlam ikorera mu bihugu byinshi byo ku Isi kandi ko aho umuntu uri muri Sanlam uzajya agera mu gihugu Sanlam ikoreramo azajya yerekana gusa ikarita ya Sanlam muri icyo gihugu noneho agafashwa nk’aho yaba ari mu Rwanda.

Agira ati “Sanlam ikorera mu bihugu 34 byo muri Afurika naho ku Isi yose igakorera mu bihugu 44. Ibi bigaragaza imbaraga za Sanlam kuko serivisi yose uzakenera uri mu gihugu cyose Sanlam ikoreramo uzajya uyihabwa. Urugero niba ugize ikibazo cy’uburwayi uri mu kindi gihugu Sanlam ikoreramo werekana ikarita ukavurwa.”

Akomeza avuga ko Abanyamuryango bari muri Soras bagize amahirwe akomeye yo kuba binjiye muri Sanlam kubera ko bagiye mu muryango, umwishingizi mugari uzwi ku rwego rw’Isi kandi ko aho amashami yose ya Soras yakoreraga mu Rwanda azahaguma gusa ikizahinduka ari izina abazajya bahagana bazajya bahasanga kuko ryahindutse ryabaye Sanlam.

Visi perezida wa Sanlam muri Afurika Junior Ngulube yashimangiye ubushobozi n’ubunararibonye biranga Sanlam yemeza ko abari muri Sanlam bafite amahirwe akomeye yo kuba muri sosiyete y’igihangange mu bwishingizi muri Afurika.

Yagarutse ku buryo Soras yavutse mu 1984, ubwo Sanlam yazaga gushora imari mu Rwanda igasanga Soras yihariye isoko ry’Igihugu yiyemeje kuyishoramo imari,  maze mu 2014 iguramo imigabane ingana na 63%.  Yavuze kandi ko mu 2018 ari bwo Sanlam yaguze imigabane ingana na 37% yari isigaye iba iyegukanye yose 100%, none mu mwaka wa 2019 ni bwo byashyizwe ku mugaragaro ko Soras yahinduye izina burundu itazongera no kuvugwa yabaye Sanlam.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

One Comment on “Sanlam yegukanye Soras yijeje Abanyarwanda kujya bagobokwa mu masaha 24”

  1. Muraho? Ndashaka kumenya amafaranga fatizo umuntu ushaka ubwishingizi bw’umuryango bw’Ubuzima ndetse no kwivuza atanga.
    murakoze.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.