Sankara wigambye ibitero byo muri Nyungwe afungiye mu Rwanda

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 30-04-2019 saa 12:19:54
Nsabimana Callixte alias Sankara

Nsabimana Callixte wamenyekanye ku izina rya Majoro Sankara kubera ahanini kwigamba ibitero byo mu Ishyamba rya Nyungwe, yatawe muri yombi agarurwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr. Sezibera Richard, yemeje aya makuru, avuga ko Sankara ari hafi kugezwa mu nkiko.

Sankara yari amaze iminsi avuga ko ingabo abereye umuvugizi za FLN zafashe Nyungwe ndetse anigamba ku maradio mpuzamahanga ibitero byahitanye Abanyarwanda za Kitabi n’ahandi mu Majyepfo y’u Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko ubu ari rwo rufite Sankara mu maboko yarwo, mu gihe atagerejwe kugezwa mu butabera ngo bukore akazi kabwo.

Akurikiranweho ibyaha bitandukanye byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, nk’uko RIB ibisobanura, birimo gushinga umutwe witwaje intwaro, ubufatanyacyaha mu gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubugambanyi no gushishikariza gukora ibikorwa by’iterabwoba, gufata bunyago abantu, ubwicanyi n’ubusahuzi.

RIB iravuga ko dosiye ya Sankara izashyikirizwa Ubushinjacyaha nk’uko biteganywa n’amategeko yo gukurikirana abakekwaho ibyaha.

Mu kiganiro Ministiri Dr. Sezibera yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2019, yatangaje ko “Inzego zibishinzwe zigomba kumushyikiriza ubucamanza kugira ngo asobanure ibyo akora.”

Minisitiri Sezibera yunzemo ati, “Gusa si we wenyine kuko hari n’abandi bakiri hanze bagamije kwica Abanyarwanda, guhungabanya umutekano, abo amaherezo bazabibazwa n’u Rwanda ndetse turasaba n’abandi dukorana, ibihugu by’inshuti dukorana, kugira ngo aba bantu bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bihagarare.”

Minisitiri Sezibera yagarutse kandi ku biganiro byahuje Leta y’u Rwanda ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, aho yavuze ko bibanze ku mutekano.

Ati: “Twaganiriye ku kibazo cy’abantu bayoboye imitwe yitwara gisirikare imyinshi ibarizwa muri RDC, muri iyi minsi bishyize hamwe bashyiraho ihuriro bamwe mu bayobozi b’iyi mitwe bamaze iminsi bigamba ko bagiye gutera u Rwanda, bamwe bavuga ko bagiye kwica Abanyarwanda, bavuga ko za Nyungwe badashaka ko ba mukerarugendo bajyayo bamwe banabeshya ko ibice bimwe by’u Rwanda nka Nyungwe n’ahandi babifashe.”

Yakomeje avuga ko ibyo babivuga bamwe batuye muri ibyo bihugu bihagarariwe hano mu Rwanda nk’uwitwa Rusesabagina uba mu Bubiligi rimwe na rimwe no muri Amerika uvuga ko barimo kwitegura gutera u Rwanda, Ntilikina uba mu Bufaransa, Kayumba Nyamwasa uri muri Afurika y’Epfo, Himbara David uba muri Canada n’abandi.

Ati “Aba bose bavuga ko bagamije kugaba ibitego mu Rwanda byo kwica Abanyarwanda kandi bamwe muri ibyo bihugu byo hanze banahawe ubwenegihugu.”

Dr. Sezibera avuga ko basabye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko ibihugu byabo bikwiye kumva ko umuntu uri hanze ashaka kwica Abanyarwanda cyangwa afatanya n’abica Abanyarwanda ari inshingano z’ibyo bihugu kubakurikirana, batabakurikirana u Rwanda rukazabyikorera. Ati: “Twabiganiriye kandi tuzakomeza kubiganira.”

Ku ngingo y’uko muri iyi minsi hari bimwe mu bihugu byasohoye amatangazo abuza abanyagihugu babo gutemberera mu duce tumwe mu Rwanda bavuga ko hatari umutekano. Minisitiri Sezibera yavuze ko ibyo atari byo ko mu Rwanda hari umutekano usesuye.

Ati: “Ni amakuru y’ibihugu yazamuwe cyane n’ibitangazamakuru byo muri Uganda ariko abazi u Rwanda bo bazi ko izo nkuru ntaho zihuriye n’ukuri kuko ba mukerarugendo barimo kwiyongera kandi bakomeje gusura u Rwanda.”

Akomeza avuga ko umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo urinzwe nta cyawuhungabanya ndetse n’uwa ba mukerarugendo na wo urarinzwe.

Nsabimana Callixte alias Sankara

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.