Samuduha Integrated College, ishuri rigaragaza neza ko u Rwanda rwibohoye

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 09-07-2019 saa 11:12:19
Aba ni bamwe mu banyeshyuri biga ibyerekeranye n'amashyanyarezi mu kigo Samuduha Integreted College

Umuyobozi w’Icyubahiro mu kigo cy’ishuri “Samuduha Integrated College” (SICO) Turatsinze Vianney, asanga u Rwanda rwaribohoye mu bintu byose kuko n’uburezi bwageze kuri buri wese by’umwihariko amashuri y’imyuga agahabwa agaciro.

Ibyo arabigarukaho mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi mukuru ngarukamwaka wo kwibohora uba taliki ya 04 Nyakanga.

Turatsinze ati: “U Rwanda rwibohoye ikintu kinini kandi gikomeye bigera no mu burezi. Uburezi bwageze kuri bose kuko hambere wasangaga butiganjemo amashuri y’imyuga ariko ubu u Rwanda ruza mu myanya ya mbere rusohora abanyeshuri benshi bize imyuga buri mwaka”.

Atangaza ko ari iby’agaciro kubona abana barangiza amashuri bakajya ku isoko ry’umurimo bagaragaza ubushobozi.

Ati: “Mu banyeshuri barangiza “Samuduha Integrated College”, abenshi ubasanga mu nzego zitandukanye z’akazi bize harimo n’iz’umutekano kubera gutsindishwa gukunda igihugu.”

Iri shuri rimaze gushyira ibyiciro 14 by’abanyeshuri barangije ku isoko ry’umurimo. Umwaka wa 2016 abanyeshuri batsinze kuri 96%, mu 2017 batsinda kuri 97.5% hanyuma mu 2018 bigera kuri 99.8%.

Turatsinze avuga ko mu mwaka wa 2002 ari bwo yinjiye mu burezi kuko buzamura uburere, ubumenyi n’ubushobozi bw’urubyiruko kandi ari byo Ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zagendeyeho.

Turatsinze yatangiranye n’Ishuri “Samuduha Integrated College” riherereye mu Murenge wa Konombe mu Karere ka Kicukiro mu 2003 asimbuye abari barifite, rikaba ribarizwamo amashami 5 ari yo: Ubukanishi bw’ibinyabiziga, amashanyarazi, ubwubatsi, ubukerarugendo n’ubumenyi kuri Mudasobwa.

Yarisanganye abanyeshuri 180 bigiraga mu macumbi, ubu rikaba rifite abanyeshuri 1232 kandi ryarageze ku bushobozi bwo kwiyubakira inyubako zaryo.

Avuga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari we yafasheho ikitegererezo kubera uburyo ayoboramo neza Abanyarwanda.

Agira ati: “Nk’umukada wa RPF Inkotanyi gahunda y’Umuryango yose ngenda nyisanisha n’ibyo dukora muri iryo shuri. Njya gufata ishuri SICO mu nshingano, intego ya mbere yari iyo kwishakira umurimo ufasha sosiyete nini nka gahunda natangiye na kera nitangira igihugu”.

Indi nyungu narimfite ijyanye no gushaka umusaruro mwiza mubyo niyemeje, natangiranye abanyeshuri 180 ubu tumaze gusohora ibyiciro bisaga 10 kandi buri mwaka abanyeshuri bacu baba bari hejuru ya 300 kandi niko baba batsinze ku kigero cya 95%. Urugero ni uko mu banyeshuri ba SICO 466 bakoze ibizamini umwaka ushize mu mashami 4 abagera kuri 4 gusa nibo batsinzwe abandi bose baratsinze”.

Turatsinze atangaza ko SICO ibasha kwesa imihigo kubera imikoranire na leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa. Avuga ko bateganya kugira iri shuri IPRC rivuye ku rwego rwo gutanga impamyabumenyi z’ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A2).

Ubukerarugendo ni rimwe mu mashami yongewemo muri icyo kigo busanga andi mashami yarahasanzwe

Mu masomo atangirwa muri icyo kigo harimo n’ay’ubwubatsi

Iki n’ikicaro cya Samuduha Integreted College iherereye mu Murenge wa Kanombe muri Kicukiro

Icyumba abiga ubumenyi bwa Mudasobwa bimenyererezamo

Abiga ubukanishi bari mu gikorwa cyo gukora ibyuma bitandukanye by’imodoka

Abanyeshuri biga ubukanishi bagira n’umwanya wo kubigaragariza mu bumneyingiro

 

Abiga ubukanishi bari mu gikorwa cyo gukora ibyuma bitandukanye by’imodoka

Abanyeshuri biga ubukanishi bagira n’umwanya wo kubigaragariza mu bumneyingiro

Aba ni bamwe mu banyeshyuri biga ibyerekeranye n’amashyanyarezi mu kigo Samuduha Integreted College

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

6 Comments on “Samuduha Integrated College, ishuri rigaragaza neza ko u Rwanda rwibohoye”

    1. Dukomeje gushimira Turatsinze kurukundo akunda abana bigihugu ni gihugu murirusange kand tumwijeje ko tuzesa umuhigo wogutsinda 100% muri 2019.

  1. Mwiriwe neza nishimiye amakuru nsomye kukigo cyanyu numva ndagikunze kandi mukomereze aho ark haramakuru ntasobanukiwe neze . Gutsinda 95% nibangahe baba babonye bouluce yakaminuza murakoze.mubishoboye mwasubiza. Mugire amahoro

  2. Mwiriwe neza maze kuganira na abanyeshuri baandukanye bakoreye ibizamini by’umwaka wanyuna biragaragara ko abarimu bagize uruhare runini mu kumutegura mbere yo gukora ibizamini,ndabibashimira cyane

  3. SICO turayishyigikiye kandi koko kwigamo ni ukwitegurira ejo heza nkuko igira iti “learning for your future”

  4. Nange ni MUTANGANA JANVIER nize muri iki kigo cya SICO ubukanishi , nasoje amasomo yanjye muri 2013 ndashimira abarezi baho bose kuburere nubumenye batanga bwiza so bakomereze aho kd bakomeze batere imbere muri byose bafatanya nigihugu kurera rwanda rwejo no guteza imbere ubumenyi ngiro bytheway naje kubona scholarship njya kwiga muri kaminuza za technique mu rwanda naho mbisoza neza ndabashimiye cyaneee murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.