Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Safi yasohoye indirimbo ya mbere atari muri Urban Boys

Yanditswe na admin

Ku ya 15-11-2017 saa 11:02:43
Niyibikora Safi uzwi nka Madiba

Nyuma y’uko  Niyibikora Safi uzwi nka  Safi Madiba   asezeye mu itsinda yahozemo rya Urban Boys  yasohoye indirimbo ya mbere  yitwa “Got it” ari kumwe na   Ngabo Médard Jobert  wamenyekanye muri muzika nyarwanda nka Meddy.

Indirimbo nshya aba bahanzi bombi bahuriyemo ni indirimbo ivuga ku rukundo.

Niyibikora Safi uzwi nka Madiba

Meddy aba abwira umukobwa ko atamwizeza ibitangaza byo kuba  yamugurira imodoka zihenze ngo ahubwo amwemereye,  yamukunda uko bishoboka kuko  amufitiye urukundo ruzira uburyarya.

Akomeza amwinginga amusaba kumubera umukunzi anamusaba kumubera igisubizo cye cyo mu buzima amubera byose.

Umuhanzi Safi Madiba na we mu magambo aririmba hari aho abwira umukobwa ko  ntacyo akwiye gutinya ko ahari n’iyo iminsi yaba mibi amwizeza kandi ko nta cyo yamwima agifite. Ibyo aba amubwira  kandi amuhamiriza ko abivuze abikuye ku mutima ko  nta cyabatandukanya n’iyo Safi  yajya kure  ye.

Abantu banyuranye bagaragaje ko bishimiye iyo ndirimbo batanga ibitekerezo banyuze ku rubuga rwa youtube Meddy yashyizeho iyo ndirimbo.

Mu 2007 ni bwo itsinda  rya Urban Boys ryari ryaravukiye mu karere ka Huye rigizwe n’abahanzi batanu haza gusigaramo batatu, Safi wari mu bari bararisigayemo mu minsi yashize na we yaje kurivamo ahanini  ngo biturutse ku bwumvikane buke yagiranaga  na mugenzi  we Nizzo uzwi nka Kaboss.

NDAMYIROKOYE  FRANÇOIS

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.