Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Safi yaba azasimbuzwa muri Urban Boys

Yanditswe na admin

Ku ya 13-11-2017 saa 11:02:57
Niyibikora Safi wasezeye muri Urban Boys

Ubwo Nshyimiyimana Muhammed uzwi  nka  Nizzo  na Manzi James uzwi nka  Humble G  bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Humble G yavuze ko we na mugenzi we basigaranye bazareba niba ari ngombwa ko Safi  asimbuzwa cyangwa atari ngombwa  niba atari ngombwa.

Nizzo na Humble G ubwo baganiraga n’itangazamakuru

Umuhanzi Humble G abisobanura yashimangiye ko kuba Safi yarasezeye mu itsinda bitavuga ko Urban Boys ihagaritse gukora abigereranya nko kuba umukozi yasezera mu kigo runaka bitavuga ikigo gihagarara gukora.

Yagize ati “Safi namufata nk’umukozi wacu cyangwa umukozi w’ikigo wakoraga neza wafashe umwanzuro wo gusezera. Nitubona ko mu mwanya we hakenewemo umusimbura cyangwa twakomeza  turi babiri tuzabireba kuko turi abantu b’abagabo  turumva  kandi turatekereza”.

Niyibikora Safi wasezeye muri Urban Boys

Kuba bazakomeza ari babiri na byo Humble G yavuze ko bazicara bakabiganiraho. Aho Urban Boys yiyeyemeje kuzagera kuva yatangira, Humble G yavuze ko biyemeje kuzahagera babikesha gukomeza gukora cyane.

Uzwi nka 2 Pac wafashije iri tsinda ubwo ryari rikiba mu karere ka Huye yavuze ko ugushondana  hagati ya Safi na Nizzo kwatumye Safi asezera  kwahozeho na mbere ngo ariko yumva atari ibintu byari bikwiye kubatandukanya.

Nyuma y’uko Safi yasezeye mu itsinda rya Urban Boys  biravugwa ko yaba arimo kubarizwa muri Label yitwa The Mane y’uzwi nka BadRama ibarizwa umuhanzikazi Marina. Uyu muhanzi kandi arimo kwitegura gusohora indirimbo nshya yitwa “Got it” ari kumwe na Meddy.

Mu mpera z’icyumweru cyatambutse ni bwo Nizzo na Humble G baganiriye n’itangazamakuru.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.