Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Safi azahurira mu birori na Urban Boys

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 14-10-2018 saa 18:03:18
Safi, Humble na Nizzo bakiri hamwe muri Urban Boys

Abantu batandukanye nyuma yo kumva ko Safi yavuye mu itsinda rya Urban Boys biyumvishije ko guhurira mu gikorwa runaka bitabaho ariko The Mane ireberera inyungu z’umuziki wa Safi yateguye igikorwa aba bahanzi bose bazahuriramo.

Ibi birori bazahuriramo byitwa “Celebrities XMass Party” bikazaba ku ya 25 Ukuboza 2018 ahazwi nka Camp Kigali ngo kandi bizajya biba buri mwaka.

Mupenda Ramadhan uzwi nka BadRama uyobora inzu ifasha abahanzi ya The Mane akaba ari na yo Safi abarizwamo mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ejo hashize ku ya 13 Werurwe 2018 i Kigali yatangaje ko ibyo birori bizahuriramo abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro nyarwanda.

Ati “Ni ibirori bizahuza abantu batandukanye bazwi aha mu Rwanda mu myidagaduro.”

Aha yavuze ko bamwe mu bazaba bari muri ibyo birori ari abahanzi, abatunganya indirimbo, abakinnyi b’umupira, abanyamideli, abayitunganya  ndetse n’abandi.

Yavuze ko The Mane ari yo yafashe iya mbere yo guhura na Urban Boys ngo ariko bagiranye amasezerano ku buryo azajya yoroshya gukorana hagati yabo ngo kandi hari ibitaramo The Mane izakorera hanze y’u Rwanda na Urban Boys izabonekamo.

Ku rundi ruhande mu birori bya Celebrities X Mass Party, BadRama yavuze ko hari abahanzi bazaririmba ngo gusa nta bwo ari bose bazaba bitabiriye ibirori.

Avuga kandi ko azaba ari umwanya mwiza wo guhuza ibyamamare bitandukanye ngo kuko hari igihe abantu  “Abahanzi n’abandi” bahura barushanwa cyangwa mu birori  ariko nta mwanya wo kuganira bafite.

Kuri iyi ngingo yatanze urugero rw’ukuntu akunda uburyo Bob Pro akora indirimbo ngo gusa ntaramubona. Akavuga ko aho abantu batandukanye bazahura bakaganira bakamenyana cyane.

Yabajijwe byinshi kuri Safi na Urban Boys

Hagendewe ku kuntu byagiye bivugwa  n’uko impande zombi zagiye zitangaza ko icyakuye Safi muri Urban Boys  ari uko yashwanaga  na Nizzo byatumye BadRama abazwa cyane niba nta mpungenge afite ko bazashwanira mu birori n’ibitaramo bazajya bahuriramo ariko avuga ko ari  bantu bakuru ibyo bitabaho.

Yasobanuye ko baramutse batanumvikana abo bombi “Nizzo na Safi”  ngo bitavuze ko bahurira mu gitaramo kuko bahuriye ku kazi bakora ngo kandi ushobora kuba umwanya mwiza wo kuganira ku kibazo cyabo.

The Mane yateguye ibindi bitaramo

Inzu itunganya umuziki ikanafasha n’abahanzi barimo Safi, Marina na Queen cha yateguye ibitaramo yise “Simbuka Tour” bizaba mu Gushyingo 2018.

Yasobanuye ko muri uko kwezi hazaba ibitaramo mu bice birimo ibya Karongi, Rusizi no mu bindi bice byo mu majyepfo,  ku yandi matariki   hakazakurikiraho ibitaramo bizabera i Musanze, Rubavu, Nyagatare n’ahandi.

Ibyo bitaramo BadRama yasobanuye ko uzaba ari umwanya wo kwegera abakunda abahanzi bo muri The Mane n’abakunda muzika nyarwanda muri rusange ngo dore ko bishoboka ko bazifashisha n’abandi bahanzi.

Yagaragaje kandi ko uzaba ari umwanya kandi wo kugira ngo n’abahanzi bazasanga mu ntara bazage babona umwanya wo kuririmba ibihangano byabo.

Yagize ati Abahanzi bo mu ntara bizabafasha kuko bazajya baririmba mu bitaramo bagaragaze impano yabo dore ko bamwe hari igihe usanga abantu batari baririmbira imbere y’abantu benshi cyangwa ku byuma bya muzika bihagije.”

Hasobanuwe kandi ko The Mane ubu ifite inzu itunganya umuziki ngo kandi ifite n’ibyuma bihagije byo kwifashisha mu bitaramo.

Avuga kandi ko The Mane ikora n’ibindi bikorwa bitandukanye ngo gusa ku rundi ruhande  ubu nta bwo ifite gahunda yo kugirana amasezerano y’imikoranire n’abandi bahanzi ngo ubu abo ifite bajyanye n’ubushobozi ifite.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.