Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Safi akomeje gutegura Alubumu ye

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 22-05-2018 saa 08:37:43
Niyibokara Safi uzwi nka Safi Madiba

Niyibikora Safi uzwi ku izina rya Safi Madiba yatangarije Imvaho Nshya ko akomeje gutegura Alubumu ye yise “ Back to life” izaba igizwe n’indirimbo 10.

Niyibokara Safi uzwi nka Safi Madiba

Safi avuga ko kugeza ubu iyo Alubumu imaze gukorwaho indirimbo 10 ngo kandi n’izindi zisigaye arifuza ko umwaka wa 2018 wazajya kurangira zararangiye. Iyo Alubumu avuga ko yayise uko kandi izaba ivuga ku rugendo rwe muri muzika n’uko yatangiye gukora ubuhanzi ku giti ke nyuma y’uko yavuye mu itsinda rya Urban Boys yahozemo.

Yagize ati “Izaba ivuga ku rugendo rwange mu muziki”.Uyu mwaka avuga ko atari yemeza niba azayisohora ngo ariko arabiha amahirwe menshi ko izasohoka. Indirimbo  yitwa “Nisamehe” aheruka gusohora ari kumwe  na Riderman avuga ko abantu bayakiriye neza ngo kandi ejo ku wa 3 amashusho yayo azasohoka. Umuhanzi Safi azwi ku ndirimbo zirimo iyitwa “Got it” yakoranye na Meddy, “Kimwe kimwe”, “My hero” n’izindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.