Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

SADC: Kagame yagaragaje akamaro ko gukorera hamwe kw’ibihugu

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Aug 18, 2018

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, yitabiriye inama ya 38 ya SADC (Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo), maze mu kiganiro ke yibanda ku kugaragaza akamaro ko gukorera hamwe kw’ibihugu.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame (uwa kabiri uvuye ibumoso) akaba ari n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ubwo yari mu nama y’Umuryango SADC muri Namibia

Inama ya SADC y’iminsi ibiri yakiriwe n’igihugu cya Namibia, ikaba yaratangiye ejo hashize ku wa 17 Kanama 2018. Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati “Dufite ubushobozi bwo gukorera byinshi umugabane wacu, ariko noneho, ikiza cyane ni ugukorera hamwe. Uyu munsi, imikoranire hagati y’ibihugu by’Afurika kurusha ibindi bihe, nta bwo ari amahitamo. Ni ingenzi cyane mu buryo bufatika.”

Yakomeje agira ati “Ahubwo ni uko twamenye akamaro ndetse n’amahirwe yo kurenga imipaka y’ibihugu byacu tugashyira imbaraga mu Miryango y’Uturere y’Ubukungu ndetse n’Afurika Yunze Ubumwe.” Gusa akaba yaravuze ko ibyihutirwa mu bihugu imbere na byo ari iby’akamaro bitakwirengagizwa na busa. Ati “Ibyo ni byo bigomba kuduhuza bwa mbere. Tugomba gushaka uburyo twita ku byacu mbere yo kubaka imiryango yacu y’ubukungu.”

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akaba yaravuze ko noneho birangira buri wese abyungukiyemo. Avuga ko byagaragaye ko abantu ari abanyembaraga iyo bakoreye hamwe, bagahuriza hamwe, hakabaho kubaha inyungu za buri gihugu, cyaba ikinini cyangwa se igito.

Yakomeje agira ati “Tugomba gukomeza gushyira imbaraga ku kwita ko bikorwa byacu buri gihe bijyanye n’ibitekerezo byacu by’Afurika Yunze Ubumwe.” Bityo, yabwiye abari aho ko igihe ibyo biyemeje bikomeza gusobanuka hagomba kurushaho gukora byinshi kugira ngo bijyane n’umusaruro uvamo.

Kagame akaba yaravuze ko Afurika y’Amajyepfo yakunze kugira umuco w’ubufatanye, havutse urugamba rwo guharanira uburenganzira, avuga ko aka karere kakunze kuba ikitegererezo kuri Afurika yose. Ati “Tugomba gukomeza kubakira kuri uwo muco.”

Yashimiye SADC ku kwita ku mutekano ndetse n’ituze mu karere, n’ahandi. Akaba yaravuze ko ibi ari ingenzi kandi bikenewe kuko ari bimwe mu bigize gahunda z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe. Yavuze ko uretse ibibazo by’imibereho n’ubukungu ku mugabane w’Afurika, hari n’iby’umutekano, asaba SADC ko nk’uko yakunze kwita ku bibazo bya politiki n’umutekano muri Lesotho, Madagascar ndetse na Comoros, bagira uruhare nk’urwo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Perezida Kagame akaba yarabwiye abari muri iyi nama ko uburumbuke bw’igihe kirekire n’umutekano w’Afurika bishingiye ku gushyiraho uburyo butuma urubyiruko rugera ku nzozi zabo z’ahazaza mu bihugu byabo. Akaba yarashimiye SADC kumutumira muri iyi nama nk’uhagarariye Afurika Yunze Ubumwe.

SADC igizwe n’ibihugu 15 by’Angola, Botswana, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.