Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rwimiyaga bagirwa inama yo gutera ibiti no kuzirika ibisenge by’inzu

Yanditswe na KAYIRA ETIENNE

Ku ya Sep 18, 2018

Abaturage bo mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’ikiza cy’umuyaga ubasenyera amazu, ibiraro n’insengero buri mwaka bikabateza ubukene. Ubuyobozi bukabagira inama yo gutera ibiti no kuzirika ibisenge by’inzu.

Kayitesi Juliette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza (Foto Kayira E.)

“Nk’uko izina ry’uyu murenge Rwimiyaga riri, rigendanye neza neza n’ibibazo bihaba”. Ibi byavuzwe na Nyirarukundo ucuruza serivisi za MTN mu gasantere ka Rwimiyaga. Uyu mubyeyi yatangarije Imvaho Nshya ko abaturage bose bo muri ako gace ngo bahangayitse kubera guhora basenyerwa n’imiyaga ibibasira buri mwaka imitungo yabo ikahatikirira kubera ikiza cy’umuyaga.

Undi watanze ubuhamya bw’ikiza cy’umuyaga wazengereje abaturage bo mu murenge wa Rwimiyaga ni Ngabonziza John ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto. Yagize ati “Umuyaga w’aha hantu ni umwimerere bitewe n’imiterere yaho. Ikintu kimwe gishobora kugabanya iyangirika ry’ibintu, ni uko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo gucunga no kubungabunga ibiti biterwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Murekatete Juliette, yatangaje ko icyo basaba abaturage ari ukwitwararika inama bagirwa yo kubaka inzu zikomeye kandi bakazirika ibisenge cyane kugira ngo umuyaga nuhuha ntibiguruke.

Yagize ati “Hatirengagijwe imiterere y’Akarere, ni ngombwa ko haterwa ibiti kandi ibisenge by’inzu bikazirikwa kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga.”

Murekatete Juliette yakomeje atangariza abanyamakuru ko koko ikiza cy’umuyaga kimaze iminsi gisenyera abaturage ba Rwimiyaga ndetse n’abo mu mirenge yindi.

Yagize ati “Mu mezi ane atambutse, imirenge hafi ya yose yahuye n’ikibazo cy’umuyaga ukabije. Muri rusange ibisenge by’amazu 219 byatwawe n’umuyaga, hangirika n’imyaka yari ihinze ku buso bwa hegitari 550”.

Ku bijyanye n’icyo akarere gafasha abasenyerwa n’ibiza, Murekatete yatangaje ko bandikira MIDIMAR bayimenyesha ibyangijwe n’ibiza no kuyisaba inkunga, ubuyobozi bw’akarere ngo buha abasenyewe imfashanyo y’ibanze ibafasha kuba babayeho bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Jean Baptiste Nsengiyumva, umukozi wa MIDIMAR, yatangaje ko bamaze iminsi baha amahugurwa abantu b’ingeri zitandukanye mu turere kugira ngo bamenye uburyo birinda guhora basenyerwa n’ibiza.

Yagize ati “By’umwihariko, imiyaga mu karere ka Nyagatare irahibasira kubera imiterere yaho. Biterwa n’uko nta biti bihari byagabanya umuvuduko w’imiyaga. Igituma ibisenge by’inzu zaho biguruka ni uko bitaba biziritse neza”.

Mu rwego rwo kwirinda ko ibyo bibazo bizahoraho, Minisiteri ifite mu nshingano imicungire y’ibiza n’impunzi ngo yahuguye abafundi bo muri Nyagatare n’ahandi mu gihugu uburyo bwo kuzirika ibisenge n’aho bagomba gushyira imiryango n’amadirishya, birinda kubishyira mu kerekezo cy’aho umuyaga uturuka.

Ikindi ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare na MIDIMAR bahurizaho muri uru rugamba rwo kurwanya ibiza, ni ugukomeza ubukangurambaga mu baturage no kubasaba kwitwararika amabwiriza bahabwa kugira ngo bose hamwe babashe gukumira no kwirinda ibiza by’uburyo bwose.