Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Rwanda: Ubwandu bw’igituntu k’igikatu bwavuye kuri 4.6% bugera kuri 2.1%

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jun 12, 2018

Dr. Habimana Mucyo Yves, umukozi mu kigo k’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ushinzwe agashami gashinzwe kurwanya indwara y’Igituntu k’igikatu, asobanura ko igituntu ari indwara yibasira cyane cyane ibihaha, ariko ikaba ishobora gufata n’izindi ngingo z’umubiri. Uyu muganga akaba avuga ko u Rwanda rwashoboye kugabanya ubwandu bushya bw’igituntu k’igituntu.

Dr Habimana Mucyo Yves, umukozi mu kigo k’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ushinzwe agashami gashinzwe kurwanya indwara y’Igituntu k’igikatu( Ifoto Rose M)

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, ashingiye ku mibare ku mibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) muri raporo ya 2017; Dr Habimana Mucyo Yves yagize ati “U Rwanda rwashoboye kugabanya ubwandu bushya bw’Igituntu  kuva ku kigereranyo cy’abarwayi 63 muri 2014 n’abarwayi  56 mu mwaka wa 2015 kugera kuri 50 ku baturage 100,000 muri 2016.

Imfu ziva kuri  9.1 muri 2014, 6.2 muri 2015 zigera 2.7 ku baturage 100,000 muri 2016. Ikindi kandi ni uko raporo y’ubushakashatsi bwakozwe ku gituntu k’igikatu mu Rwanda muri 2005 na 2015 igaragaza ko umubare w’abarwayi b’igituntu k’igikatu wagabanutse mu bafite ubwandu bushya bw’igituntu, uva kuri 3.9% (2005) ugera kuri 1.4% (2015) naho abagaragaweho igituntu k’igikatu mu bari barigeze kurwara iyo ndwara uguma kuri 10.7% muri 2015. Muri rusange ubwandu bw’igituntu bw’igikatu bwaragabanutse buva kuri 4.6% (2005) bugera kuri 2.1% (2015).»

Dr Mucyo yavuze ko igituntu ari indwara yandura, iterwa n’agakoko gato  cyane, mu rurimi rw’Igifaransa kitwa «Bacille de Koch».

Iyo ndwara yandurira cyane cyane mu mwuka iyo umurwayi w’igituntu akorora, yitsamuye cyangwa avuga yohereza utwo dukoko mu mwuka duhumeka, bityo abawuhumetse na bo bashobora kwandura igituntu.  Utwo dukoko tw’igituntu twibasira ahanini ibihaha ariko dushobora gufata n’indi myanya y’umubiri.

Dr Mucyo yagize  ati «Mu buryo rero umuntu ayanduramo, ni uko ashobora kuba abana cyangwa se akorana igihe kirekire n’umuntu urwaye indwara y’igituntu kuko ari indwara yandurira mu myanya y’ubuhumekero. Yandurira mu mwuka iyo umuntu ayirwaye agahumeka, iyo akorora, yitsamura se, aririmba, icyo gihe uko ahumeka, uko asohora umwuka ni ko asohoramo na twa dukoko. Abandi rero bahumeka uwo mwuka wamaze kwanduzwa n’utwo dukoko bakaba na bo  bashobora kwandura ndetse bakaba bagira ibimenyetso by’indwara y’igituntu».

Umuntu urwaye indwara y’igituntu agaragaza ibimenyetso birimo inkorora igejeje cyangwa irengeje ibyumweru bibiri, kugira umuriro, kubira ibyuya cyane cyane n’ijoro, kugira ikizibakanwa, kunanuka, umunaniro, kubabara mu gatuza no gucira igikororwa rimwe na rimwe kivanze n’amaraso.

Hari ingaruka ku muntu udafata imiti neza

Dr  Habimana Mucyo avuga ko hari ingaruka ku muntu utarafashe imiti neza              z’uko utwo dukoko tw’igituntu tumenyera imiti bigatuma itabasha kumuvura, bityo akaba yarwara igituntu k’igikatu. Igituntu gisanzwe kivurwa hagati y’amezi 6 kugeza kuri 12 bitewe n’ubwoko bwacyo.

Avuga ko bishoboka kwirinda  indwara y’igituntu. Aha, akaba yaragize ati «Uburyo bwa mbere ni ukwivuza kare umuntu akanatangira imiti hakiri kare, kuko  bituma atanduza abantu benshi, dore ko  igituntu  ari indwara ivurwa igakira iyo umurwayi afata imiti neza akurikije amabwiriza ya muganga».

Dr Habimana Mucyo Yves akomeza agira ati «Mu Rwanda, bigaragara ko imikurikiranire y’indwara y’igituntu igenda itera imbere kandi umusaruro ukaba ushimishije kubera imbaraga zashyizwemo n’ubuyobozi hamwe n’uruhare rw’abaturage.

Ingufu nyinshi zashyizwe mu gushakisha abarwayi, kubasuzuma no kubavura neza uko bikwiye. Abajyanama b’ubuzima n’imiryango yigenga idaharanira inyungu (NGOs) bagize uruhare runini mu bukangurambaga mu kumenya no kwirinda indwara y’igituntu».

Uyu muganga yakomeje yungamo ati «Igituntu iyo kivuwe neza kirakira, ibyo bigaragazwa ny’imibare itangwa n’ishami rya RBC rishizwe kurwanya igituntu n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero ko mu Rwanda kuva muri Nyakanga 2015 kugeza muri Kamena 2016 mu gihugu cyose habonetse abantu 5 763 barwaye indwara y’igituntu, 88% muri bo bakaba barivuje bagakira neza. Muri uwo mwaka kandi 95%  by’abagaragaweho indwara y’igituntu k’igikatu (91/96) na bo baravuwe barakira neza».

Inama  Dr  Habimana agira abantu, ni uko igihe cyose umuntu agaragaje kimwe mu bimenyetso by’igituntu akwiriye kwihutira kugezwa ku ivuriro rimwegereye akisuzumisha.

Aha, kuri izi nama, yagize ati «Amavuriro yose ya Leta n’afashwa na Leta mu Rwanda afite ubushobozi bwo gusuzuma iyi ndwara kandi ibisubizo bikaboneka mu gihe kigufi. Igihe usanze urwaye igituntu, menya ko igituntu ari indwara ivurwa kandi igakira neza iyo uyirwaye yivuje kare, akubahiriza neza amabwiriza ahabwa n’abaganga. Twisuzumishe igituntu hakiri kare, tukivuze neza kandi twubahirize inama tugirwa n’abaganga».

Yibutsa ko iyo igituntu kitavuwe neza gishobora kuba igikatu  iyo umuntu yagize  ubudahangarwa ku miti isanzwe ivura igituntu gisanzwe.

Igituntu ni indwara yakwirindwa bigashoboka, yavuzwa igakira. Gusa kwirinda biruta kwivuza, cyane ko iyi ndwara itwara amafaranga menshi Leta, cyane cyane iyo yabaye igituntu k’igikatu.