Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Rwanda: Impunzi zahinduye imyumvire mu kurwanya imirire mibi mu bana

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 07-12-2018 saa 12:35:26
Ndamukunda Joseph, ni umugabo uyoboye itsinda ry’abagabo be 25 bari mu itsinda Father-to-Father bafasha guhindura imyumvire y'abandi bagabo mu gufasha abagore kuzamura imirire mu myiza mu bana (Foto Mutungirehe S)

Iyo usuye bamwe mu mpunzi ziri mu Rwanda by’umwihariko abavuye muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Kongo (RDC) b’abagabo bakwereka intera bagezeho mu gufasha abagore babo kwita ku mirire myiza y’abana babo.

Ni nyuma yo gusanga bamwe muri bo bari kwibasirwa n’indwara zikomoka ku mirire mibi, bagatangaza ko babigezeho babikesha umushinga wigisha ukanatanga ubujyanama ku bijyanye n’imirire (NEC) w’Umuryango Plan International Rwanda, umaze gusanga ikibazo k’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu mu nkambi kiri kuri 5.3% mu 2015.

Bamwe mu bagabo bari mu Nkambi ebyiri Imvaho Nshya yasuye, ari zo Inkambi ya Mugombwa icumbikiye impunzi 9.386 barimo abana barenga 5.000 iri mu Karere ka Gisagara, n’inkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi 20.323 mu Karere ka Nyamagabe, batangaza ko mu muco wabo bigoye kubona umugabo ujya mu mirimo yahariwe abagore by’umwihariko iyo mu gikoni nko guteka.

Bakomeza bavuga ko kuva bahungiye mu Rwanda uwo muco waje gutuma abana babo bibasirwa n’indwara zikomoka ku mirire mibi nka bwaki, kugwingira, kubura amaraso n’izindi, bakemeza ko byaturutse ku gukomeza guharira abagore ubuzima bwose bw’urugo birengagije ibibazo barimo by’ubushobozi buke.

Ndamukunda Joseph, ni umugabo uyoboye itsinda ry’abagabo 25, rimwe mu matsinda atatu y’abagabo biyemeje gushishikariza bagenzi babo mu nkambi ya Kigeme gufasha abagore kwita ku mirire y’abana n’umuryango. Avuga ko mbere yo kwiyemeza guhindura abandi babanje na bo kwigishwa barahinduka, ubwo imico bakuye iwabo yari imaze kubagusha mu kibazo k’imirire mibi ku bana.

Ati: “Mu mateka yacu muri Kongo, twari tuzi ko imirimo abagabo dushinzwe ahanini ari ukureba amatungo ariko nko guhinga, guteka n’ibindi byari iby’abagore. Tugeze ino mu buhunzi, iyo myumvire ni na yo twari dufite.”
Akomeza avuga ko baje kugira amahirwe muri Nzeri 2015 babona umushinga (NEC), uza kubahugura ku bijyanye n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore no kumenya akamaro k’imboga mu kurwanya imirire mibi basanga hari ikintu kinini bahombye.

Ati “Icyo twahombaga ni iki; twakomeje gutererana abagore bacu, biza kutugiraho ingaruka abana bacu bamwe dusanga bagiye mu mirire mibi, bitewe na kwa kutabitaho, tuvuga ko ntaho dufite ho guhinga, ariko baza kuduhugura batwereka uruhare rw’umugabo mu iterambere ry’urugo.

Batweretse ko mu gihe tudafite aho guhinga twahinga imboga mu mifuka ndetse banatuzanira umurama wazo biza kudufasha mu kuzamura imirire myiza mu miryango yacu; aho wasangaga hari imirire mibi haza kuboneka imirire myiza ku buryo na twe twasanze bidufitiye umumaro dutangira kujya twigisha bagenzi bacu; bya bindi twatekerezaga ko abagore ari bo babikora natwe abamaze guhindura imyumvire dusigaye tubikora.”

Ndamukunda akomeza avuga ko abandi bagabo batariyumvisha uruhare rwabo mu kurwanya imirire mibi iyo bamaze kubona abana bari bafite ikibazo k’imirire mibi batangiye gukira bigeraho bakumva akamaro k’umugabo mu mirire kongera imirere myiza.

Ndamukunda Joseph, ni umugabo uyoboye itsinda ry’abagabo be 25 bari mu itsinda Father-to-Father bafasha guhindura imyumvire y’abandi bagabo mu gufasha abagore kuzamura imirire mu myiza mu bana (Foto Mutungirehe S)

Bavakure Ruvuyekuki na we ayobora koperative y’abagore n’abagabo bafashijwe korora inkwavu mu Nkambi ya Kigeme, avuga ko bamaze guhugurwa barushijeho kumva uko umugabo yunganira umugore mu kwita ku mirire y’abana mu muryango.

Ati “Batubwiye ko tugomba gufashanya n’abagore bacu; umugore ntitumuvunishe cyangwa se ngo tumutererane ahubwo twese tugomba gushyira hamwe turwanya imirire mibi kugira ngo aba bacu bagire ubuzima bwiza.

Bataraduhugura, wasangaga abagabo ahanini bibereye mu kabari, yaba yabonye amafaranga make akayafata akayanywera ntiyite ku rugo ariko ubu abenshi bakorera urugo; ariko ubu ushobora kubona nk’igihumbi ugafatamo 200 ukaba ari yo wakoresha andi 800 ukayaha urugo kugira ngo babone ibyo kurya.”

Maombi Mavango Jean Bosco, aba mu nkambi ya Mugombwa, ni umwe mu bagabo bemera ko imyumvire yahindutse ku ruhare rwabo mu gufasha abagore kwita ku mirire myiza y’abana nyuma yo kubona ikibazo uko kigira ingaruka ku bana.

Ati “Batwigishije uburyo abagabo bagomba gufatanya n’abagore, tugakora uturima tw’igikoni ndetse tugafasha abagore bacu ku bijyanye n’imirimo yose yo mu rugo.

Ni ukuvuga ngo twasanze abagabo twese dushoboye. Imirimo iyo ari yo yose twayikora, uretse iterwa n’imiterere karemano y’umugore nko konsa, gutwita n’ibindi. Mbere tugituye muri Kongo (RDC), mu myumvire yacu nta mugabo wajyaga mu gikoni ngo afashe umugore, ateke cyangwa se ahate nk’ibirayi, ariko ubu ngomba kujya mu gikoni byose nkabikora, ngafasha umugore wange yagiye nk’ahantu kandi n’iyo yaba ahari ndabikora rwose.

Ubu umugabo ajya ku isoko agafata amafaranga yakoreye agahahira abana izo njanga, imboga; na ka karima k’igikoni iyo umugore atabonetse umugabo akavomera amazi imboga zigakura neza.”

Ibivugwa n’aba bagabo bishimangirwa n’Uwimana Irene, wemeza ko nyuma yo guhabwa amahugurwa hamwe n’abagabo babo basigaye barahindutse, bikagaragarira ku mibereho y’abana mu muryango. Ati “Bajya badusanga mu rugo bakaduhugura turi kumwe n’abagabo bacu, bakavuga ko iyo umugore ari guteka umwana ari kurira umugabo agomba kuba amufashe na we uri gutegura ibikoresho kugira ngo abana baze kurya.”

Umuyobozi w’umushinga NEC (Nutrition Education and Counseling) ari na wo wahuguye imiryango yo mu nkambi ziri mu Rwanda uko ari esheshatu, ku bijyanye n’ubwuzuzanye mu kuboneza imirire mu bagize umuryango, Vicky Ntabaye Byicaza, atangaza ko no muri rusange ikibazo k’imirire kidashingiye ku bushobozi, ahubwo ari imyumvire cyane ko n’uruhare rw’umugabo ari ingenzi mu mirire myiza y’abagize urugo.

Ati “Impunzi z’Abakongomani bakiza bari bafite imyumvire ko abagore ari bo bagomba kwita cyane ku bijyanye n’imirire, ariko n’abagabo bagomba kuba bagira uruhare mu gufasha abagore babo kwita ku mirire myiza yabo.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ishami ry’u Rwanda, ku kibazo k’indwara zikomoka ku mirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu mu nkambi ziri mu Rwanda, bwagaragaje ko ikigero cyo kugwingira cyagabanutseho 3%, kiva kuri 26,5% mu 2017 kigera kuri 23.5% uyu mwaka.

Mu Nkambi ya Kigeme ubwaho imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5 iri kuri 4,4%, kugwingira biri kuri 29.8%, mu gihe mu nkambi ya Mugombwa imirire mibi yavuye kuri 3.4% ikaba iri kuri 1.5%, abagwingiye bari kuri 17.4% bavuye kuri 23.9% umwaka ushize.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.