Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Rwanda: Hakenewe miliyari 24 buri mwaka yo kurwanya igwingira mu bana

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jun 22, 2018

Impuguke za Banki y’Isi nyuma  y’ikegeranyo ku miterere y’ubukungu bw’u Rwanda zashyize ahagaragara, zatangaje ko hakenewe buri mwaka 27 zisaga z’amadolari y’Amerika, ahwanye na miliyari   zisaga 24 z’amafaranga y’u Rwanda, agamije gufasha mu bikorwa byo kurwanya ibibazo by’igwingira mu bana bakiri bato, kuko basanga ari ikibazo kidindiza iterambere.

Uhereye ibumoso ni Dr Asiimwe Anitha,Yassel El-Gammal uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda n’uwakoze ubushakashatsiDr Gandham Nv Ramana (Foto James R.)

Mu kiganiro  yatanze ubwo  hamurikwaga ikegeranyo cya 12 ku miterere  y’ubukungu bw’u Rwanda, Umuyobozi muri Banki y’Isi ushinzwe  gahunda z’Afurika, Dr Gandham Nv Ramana, ashingiye ku buremere bw’ikibazo k’igwingira ubu kigeze kuri 38%, asanga u Rwanda rukeneye miliyoni 27.3 z’ amadolari y’Amerika buri mwaka mu gihe k’imyaka icumi, agamije gufasha kongera ibirebana no kuvugurura  urwego rw’imirire.

Dr Gandham Nv Ramana yagize ati   “Miliyoni 27,3 z’amadolari y’Amerika  mu gihe k’imyaka 10  ni yo u Rwanda rukeneye mu kurandura ikibazo cyo kugwingira mu bana”.

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga yafasha mu bikorwa byo kugabanya igwingira mu bana, aho nibura abagera ku bihumbi 200 bafashwa, ndetse na  miliyoni imwe n’igice ku bagore babura amaraso.  Bityo, Leta ikwiye  gufata ingamba,  zirimo gushishikariza inzego zitandukanye hitabwa ku ikubitiro ku bana bari munsi y’imyaka 2.

Umuyobozi w’Ikigo mbonezamikurire mu Rwanda ECD, Dr Anita Asiimwe, avuga ko nubwo igwingira  ari ikibazo kitararangira burundu, hari  ibyakozwe kuko cyagabanyutse  ubu kikaba kigeze kuri  38%,  avuga ko  ntacyo Leta yageraho yonyine  itari kumwe n’abafatanyabikorwa kandi ko politiki y’u Rwanda yo gushyiraho ibigo mbonezamikurire yagabanyije cyane ikibazo.

Ati     “Kubera politike nziza, hari intambwe yatewe,  abasabwa kugira uruhare kugabanya igwingira mu bana, nta bwo ababyeyi bakwirengagizwa, harimo na za Minisiteri nk’iy’Uburezi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Minisiteri y’Ubuzima n’izindi”.

Yassel El-Gammal uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, avuga ko nubwo ibibazo byo kungwingira mu bana b’Abanyarwanda  ntacyo Leta itakoze, kandi asanga hari n’ibindi bigikenewe gukorwa, cyane ko ari ikibazo  kugeza ubu kireba n’ibindi bihugu by’Afurika.

Aghassi  Mkrtchyan  imwe mu mpuguke za Banki y’Isi  zateguye iki kegeranyo, avuga ko kugeza ubu ubukungu bw’u Rwanda  bushingiye ku mpinduka  mu musaruro w’ubuhinzi  mu mwaka wa 2017 wazamutse kuri 6.1%,  ari bimwe mu byagira uruhare mu kurwanya ikibazo cyo kugwingira mu bana.