Rwanda: Ambasade y’u Buyapani irahugura urubyiruko ku gusana imihanda y’imigenderano

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 25-02-2019 saa 18:50:42
Ambasaderi w'igihugu cy'u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita

Ambasaderi w’Igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, atangaza ko umushinga wo kwigisha urubyiruko rwo mu cyaro gusana imihanda y’imigenderano uzatwara amadorari 260.736 y’Amerika akaba asanga miriyoni 230 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ambasaderi Takayuki Miyashita yabivugiye mu muhango wo gusoza ikiciro cya mbere cy’umushinga, ahahuguwe urubyiruko 168 rwo mu turere twa Gakenke, Rulindo, Nyamasheke na Rusizi.

Yagize ati “Ikiciro cya mbere cy’umushinga kirarangiye hagiye gutangira icya kabiri kizakorerwa mu turere tw’Intara y’Amajyepfo n’Iy’Uburengerazuba.”

Avuga ko uyu mushinga uzafasha urubyiruko rw’u Rwanda kugira ubumenyi mu gukora imihanda no kwihangira imirimo bapiganira amasoko yo gusana imihanda y’imigenderano mu turere.

Ambasaderi w’igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita

Eng. Ntakirutimana Obed, umwe mu bahugura uru rubyiruko, akaba asoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, ishami ry’ubwubatsi, yavuze ko batangiye guhugura urubyiruko mu turere twavuzwe haruguru, kuri bu rukaba rushobora gusana imihanda y’imigenderano yangiritse kubera amazi y’imvura n’izindi mpamvu zangiza umuhanda.

Avuga ko we na Eng. Sifa batoranyijwe binyuze mu ipiganwa ry’ibizamini, abatsinze kurusha abandi babiri ni bo batoranyijwe kujya guhugura urubyiruko gusana imihanda y’imigenderano, ni nyuma yo guhabwa amahugurwa na bo n’inzobere muri uwo murimo ziturutse mu Buyapani no muri Kenya, aho batangiriye guhugura urubyiruko.

Avuga ko bahugura uru rubyiruko gusana umuhanda bakoresheje udufuka bapakiramo ibitaka nyuma bakarenzezaho irindi taka rizwi ku izina rya Laterite, bityo umuhanda ugakomeza nyuma yo kuwurinda amazi hacukurwa imiyoboro y’amazi y’imvura.

Ati “Urubyiruko 168 twahuguye rushobora gusana imihanda y’imigenderano y’itaka, hasigaye ko rutangira gupiganira amasoko yo mu turere twabo bayahabwa bakayakora, kandi twizeye ko bazabikora neza kuko bahuguwe neza.”

Avuga ko hari n’imihanda bagiye bafatanya gusana kandi ngo babikoze neza ari naho akura iki kizere cy’uko bazabikora neza.

Avuga ko itsinda rimaze guhugurwa barisigira ibikoresho byose byifashishwa mu gukora imihanda, harimo amasuka, ibitiyo, macaku n’ibindi, ari na byo bazajya baheraho mu gusana imihanda mu gihe babonye isoko.

Eng. Sifa Yvonne, umwe mu bahugura uru rubyiruko, avuga ko amahugurwa uru rubyiruko rwabonye azarufasha kwihangira imirimo, bakabona akazi, kandi ngo bizafasha uturere dufite urubyiruko rwahuguwe kuzajya tubona abakozi basana imihanda y’imigenderano yangiritse.

Nk’umukobwa wize ubwubatsi, Sifa avuga ko mu rubyiruko bahugura harimo n’abakobwa kandi ngo barabishobora kimwe n’abahungu, akaba yemeza ko mu gihe kiri imbere ubwo bazajya babona amasoko umuhanda uzajya ukorwa n’urubyiruko rw’ibitsina byombi aho gukorwa n’abahungu gusa.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.