Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Rwanda: Abakobwa biga mu ishami ry’imibare muri kaminuza baracyari bake

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 16, 2018

Umuyobozi w’Ishami ry’imibare muri kaminuza y’u Rwanda, Dr Banzi Wellars, atangaza ko abanyeshuri b’abakobwa biga imibare muri kaminuza y’u Rwanda ari bake, agashishikariza abana b’abakobwa kwitabira ishami ry’imibare kuko ubumenyi butangwamo bufitiye akamaro igihugu.

Abakobwa biga imibare baracyari bake, barashishikarizwa kwitabira iri shami

Dr Banzi avuga ko abakobwa n’abagore biga imibare muri kaminuza y’u Rwanda ari 28% by’abayiga bose, bakagira n’abagore 5 bafite impamyaburemyi yo mu rwego rw’ikirenga bigisha muri iryo shami.

Ati “Bigaragara ko abakobwa n’abagore batinya kwiga mu ishami ry’imibare, kuko usanga mu mashuri yisumbuye abakobwa biga imibare atari bake, ariko byagera muri kaminuza n’abayize bakigira mu yandi mashami ajyanye n’amabanki ariko imibare ntibashake kuyiga.”

Umuyobozi w’ishami ry’imibare muri kaminuza y’u Rwanda avuga ko imibare ikwiye kwitabwaho mu burezi bw’u Rwanda kuko abantu bize imibare babasha gutekereza bakageza kure, bagira ubushobozi bwo gukora umurimo ushoboka wose, kandi Isi irimo kwinjira mu bihe by’ikoranabuhanga rihanitse, ubushakashatsi n’ubuvumbuzi, ni ngombwa rero ko Abanyarwanda na bo bagira urubyiruko rukataje muri siyansi no mu mibare kugira ngo mu bihe biri imbere bazabe babasha gukora ubushakashatsi no kuvumbura bya kinyawuga.

Ati “Abantu nibareke gutinya siyansi n’imibare, tugeze mu bihe bikomeye by’aho Isi irimo kwinjira mu ikoranabuhanga rikataje, ni ngombwa rero ko abana bacu bamenya imibare kugira ngo tuzashobore guhangana n’iki gihe k’impinduka mu bumenyi n’ikoranabuhanga.”

Bamwe mu banyeshuri bari bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’imibare babwiye Imvaho Nshya ko impamvu batifuza kwiga imibare ari uko ikomeye, basanga ari siyansi ihanitse kandi ngo utayizi ntaba ayizi kuko nta gushakisha birimo.

Rugwiro Jonathan wiga mu Ishuri rya Kagarama yagize ati “Erega imibare iragora, irakomera, ntawifuza kuyiga atayumva neza kuko nta gushakisha, bivuze ngo urayizi cyangwa se ntuyizi.”

Keza Ange na we wiga mu ishuri rya APACOPE, avuga ko nta bantu bakunze kwisukira imibare, kuko igoye cyane, itesha umutwe, imibare ikunze kwigwa n’abana b’abahungu, ariko abakobwa bayiga ni bake, ngo n’iyo bayize mu mashuri yisumbuye ntibashobora kuyikomeza muri kaminuza.

Ati “Impamvu abakobwa badakunze kwiga imibare mu mashuri yisumbuye ngo banayikomeze muri kaminuza ni uko ikomeye, iragora, bituma n’uyize mu mashuri yisumbuye atayikomeza muri kaminuza, iryo ni ishami ry’abahungu rwose, abakobwa bayigamo ni bake.”

Gusa abakobwa babashije gukurikira ishami ry’imibare muri kaminuza na bo bavuga ko imibare ari myiza, ngo uwayize yumva nta kindi yakwiga kuko yoroshya ubuzima, iyo uyiga igisubizo cyayo kiba ari kimwe nta gushakisha nko kwiga amateka, ubumenyi bw’Isi n’andi mashami.