Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Rwanda: Abagore 636 bahitanywe na kanseri y’ibere mu 2020

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 12-10-2021 saa 09:18:09
Bamwe mu bagore bitabiriye itangizwa ry'ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri y'ibere

Mu mwaka ushize wa 2020, indwara ya kanseri y’ibere iza ku mwanya wa mbere mu ziganje cyane mu Rwanda yahitanye abagore 636, mu gihe habonetse abarwayi bashya bayo 1,237 muri uyu mwaka.

Iyo ni imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu gihe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 12 Ukwakira 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose gutangiza ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya Kanseri y’Ibere.

Ku rwego rw’Igihugu, ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyarurenzi giherereye mu Murenge wa Mageragere w’Akarere ka Nyarugenge.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri rusange abivuza iyi kanseri mu Rwanda ari 2605, ndetse ishami rishinzwe gukurikirana indwara za Kanseri rivuga ko kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura ari zo ziza imbere mu guhitana abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza impungenge z’uko abenshi mu bitabira kwivuza kanseri y’ibere baza yaramaze kubarenga, bigoye ko bashobora kuvurwa bagakira; ari na yo mpamvu hashyizwe imbaraga nyinshi mu bukangurambaga.

Leta y’u Rwanda imaze gutera intambwe ishimishije mu rugamba rwo kugabanya umutwaro w’indwara za Kanseri mu Gihugu, binyuze mu kongera ubukangurambaga bwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda, kongera sirivisi zo gusuzuma Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere, no kongera ubushobozi bwo kuvura Kanseri zitandukanye.

Bamwe mu bagore bavuganye n’Imvaho Nshya bemeza ko kanseri y’ibere nta makuru menshi bayifiteho, bagasaba Leta kongera imbaraga mu bukangurambaga ku bubi bwayo ndetse n’icyo buri wese asabwa kugira ngo yirinde ibyago byo kuyandura cyangwa guhitanwa na yo igihe ayirwaye.

Ku Kiigo Nderabuzima cya Nyarurenzi ni ho hatangirijwe ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri y’ibere

Barifuza kandi ko hashakwa urukingo rw’iyi kanseri nk’uko hari n’urw’iy’inkondo y’umura kuko bemeza ko kurwara ibere ari ibintu bibabaza cyane.

Kanseri y’Ibere ni na yo iza imbere mu zizahaza abagore cyane ku Isi yose. Imibare itangwa n’Ikigo cy’Ubushakashatsi kuri Kanseri cyitwa Globocan, igaragaza ko mu 2020 abagore basaga miliyoni 2.3 basanganywe iyo ndwara yahitanye abasaga 685,000 ku Isi hose muri uwo mwaka.

Iki kigo gishimangira ko imibare y’abarwayi ba kanseri y’ibere ikomeje kwiyongera cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse bitewe n’uko ari na ko abaturage biyongera ndetse n’abagana mu zabukuru bakarushaho kwiyongera.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko intego y’ubu bukangurambaga ni iyo kurushaho kongerera ubumenyi abaturage ku bubi bw’iyi ndwara no gukangurirwa kuyisuzumisha hakiri kare, kwibuka no guha icyubahiro abambuwe ubuzima na yo bikajyana no gushyigikira abarwayi bayo ndetse n’abayikize.

Biteganyijwe ko muri uku kwezi k’Ukwakira kose hazakorwa ubukangurambaga buzajyana no gusuzuma abagore kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura ku bigo nderabuzima byose byo mu Karere ka Nyarugenge, mu ka Gasabo ndetse no ku Bitaro bya Kibagabaga n’ibya Kacyiru.

Nubwo indwara za Kanseri zica, zishobora kwirindwa no kuvurwa mu gihe zitahuwe hakiri kare. Abanyarwanda barasabwa kwirinda kunywa itabi, kunywa inzoga zikabije, kwirinda ibyatuma bagira umubyibuho ukabije n’indi myitwarire yose ituma umuntu atagira ubuzima bwiza.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.