Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Rwanda: Abadipolomate bashimye politiki y’umuganda rusange

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 26-11-2018 saa 07:00:26
Minisitiri w'ububanyi n'Amahanga, Amb Dr. Richard Sezibera hagati ibumoso ni Umoyobozi w'Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice n'umudipolmate w'u Buyapani bari gutera ibiti ku materasi y'indinganire (Foto OGS)

Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda bashimye gahunda ya Leta y’u Rwanda ya Politiki y’umuganga rusange.

Mu muganda Abanyarwanda bahurira hamwe ku wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi bagakora ibikorwa bifasha kwihutisha iterambere ry’Igihugu, bikongera ubumwe, ubusabane no kumenya gahunda za Leta.

Byashimangiwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda baganiriye n’Imvaho Nshya, ubwo bifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Gacurabwenge mu muganda rusange wo gutera ibiti 400 bya Gereveriya birwanya isuri ku materasi y’indinganire ya hegitari 40 aherereye mu Kibuza mu kagari ka Kigembe,

Bagaragaje ko ko banyuzwe no kwifatanya n’abaturage mu muganda, igikorwa benshi bemeza ko ari umwihariko utuma igihugu kishakamo ibisubizo.

Minisitiri Amb Dr. Richard Sezibera uwa kabiri uturutse ibumoso afatanya n’abaturage n’abadipolomate bari mu Rwanda, mu muganda rusange (Foto OGS)

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo yagize ati: “Umuganda ubwawo ni igikorwa gishimishije, gusa si ubwa mbere nkoze umuganda, nagiye nifatanya n’abaminisitiri mu muganda aho bakoreye, kandi ni ibyishimo kuba hamwe n’abandi muri iki gikorwa. Urabona ko abantu bose bishimiye gutanga umusanzu wabo mu gusigasira ubutaka bateraho ibiti birwanya isuri, kandi ni umwanya wo kuganira n’abantu ku bijyanye n’imico itandukanye yacu.”

Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El- Gammal yagize ati: “Ni umuco mwiza, kuko uhuriza hamwe abaturage bagakora ikintu k’ingirakamaro aho batuye, ariko ik’ingenzi cyane ni uko ari igikorwa cyubaka ubumwe mu baturage ntekereza ko gifite akamaro kurenza ibindi.

Iyo abantu bahuriye hamwe baganira ku bintu byiza byubaka, ibihe bibi banyuzemo; ni igikorwa kiza nifuje kubonekamo kandi nabonye byinshi byakozwe mu muganda, ni ikintu twese twajyana iwacu, aho abantu bose; abakomeye n’aboroheje bahurira hamwe nk’uku.”

Ambasader w’u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan yavuze ko akiri umusore w’ingimbi yajyaga abona igikorwa nk’icy’umuganda iwabo, cyabaga ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru, abantu bo mu gace kamwe bagahurira hamwe bagakora ibikorwa bimeze nk’umuganda.

Ambasaderi w’Afurika y’Epfo mu Rwanda, akaba n’uhagarariye abadipolomate bose bakorera mu Rwanda George Nkosinati Twala, yabwiye abaturage ko ubuzima ari ugukorera hamwe bityo akaba ari yo mpamvu biyemeje gukorana na bo umuganda, bakabashyigikira mu muganda nk’igikorwa gihuriza hamwe abantu bose.

Umwe mu baturage bakoze umuganda kuri site ya Kibuza Hakizimana Sylvain yagize ati: “Kubona abanyamahanga baje kudufasha, ni ibintu twabonye ari byiza; twabonye ko u Rwanda rufite gahunda nzima n’abandi bakunze.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Sezibera Richard yabwiye abaturage ko impamvu abo badipolomate bifuje gukorana na bo umuganda ari uko Abanyarwanda bihesheje agaciro kandi n’abandi bifuza kukagira.

Ati: “ Impamvu ni uko mwebwe nk’Abanyarwanda, nk’abanyakamonyi mwihesheje agaciro; mwihesheje agaciro mu bikorwa byanyu bya buri munsi, mwihesha agaciro uko mufata ubutaka bwanyu mukabubungabunga, mugatera ibiti ku materasi y’indinganire, mwihesheje agaciro mufatanya n’abandi Banyarwanda, Ingabo zanyu kugira ngo muteze imbere ubuzima bwanyu, akaba ari na yo mpamvu n’abandi dufatanya n’ibindi bihugu by’amahanga byifuza kuza kwiyumvira no kwirebera ako gaciro mwihesheje. Mukomereze aho!

Ako gaciro mwihesheje, abandi bose bifuza na bo kukagira. Urumva rero ko twebwe Abanyarwanda aho turi twese tugomba gukomeza muri iyo nzira twahisemo y’ubumwe ubwiyunge no kwihesha agaciro.”

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga, Amb Dr. Richard Sezibera hagati ibumoso ni Umoyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice n’umudipolmate w’u Buyapani bari gutera ibiti ku materasi y’indinganire (Foto OGS)

Mu butumwa bwihariye ku munsi w’umuganda rusange mu gihugu hose, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye abaturage kurwanya gusambanya abana no gutwita kw’abangavu, Urwego rw’Umuvunyi rusaba buri wese kurushaho kurwanya ruswa, Minisiteri y’Ubuzima ishishikariza buri wese kongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge na ho Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga yibutsa ko hari Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga uteganyijwe tariki ya 3 Ukuboza uyu mwaka.

 

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.