Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Rwanda: 2020 inganda zizaba zinjiza 20% bya GDP

Yanditswe na admin

Ku ya 21-11-2017 saa 07:56:01
Aha ni mu ruganda rukora imyenda ruherereye mu gace kahariwe inganda i Kigali, ahagenewe inganda hagamijwe iterambere ryazo hashyirwa ibikorwa remezo by' ibanze, mu rwego rwo kwihutisha umuvuduko w'ubukungu bw' u Rwanda

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Munyeshyaka Vincent, yatangaje ko u Rwanda rufite intego yo kuzajya rubona umusaruro mbumbe uva mu rwego rw’inganda ungana na 20% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) uvuye kuri 17.1% ukurikije imibare y’ikigo k’ibarurishamibare mu 2016/2017.

Aha ni mu ruganda rukora imyenda ruherereye mu gace kahariwe inganda i Kigali, ahagenewe inganda hagamijwe iterambere ryazo hashyirwa ibikorwa remezo by’ ibanze, mu rwego rwo kwihutisha umuvuduko w’ubukungu bw’ u Rwanda

Minisitiri Munyeshyaka yabitangaje ujo hashize, tariki ya 20 Ugushyingo 2017 ubwo yari mu gice cyahariwe inganda cya Kigali “Kigali Special Econimic Zone” ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi nyafurika wahariwe inganda mu iterambere ry’ubuhahirane ku mugabane.

Akaba yarashimangiye ko muri 2020 intego y’u Rwanda ari uko ruzajya rubona umusaruro mbumbe uva mu rwego rw’inganda ungana na 20% bya GDP.

Iburyo ni Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent, aganira na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo K. Fanfan n’umuyobozi w’Ubutegetsi wa RAM Mutalikanwa Felicien (Foto James R.)

Ati “Kugira ngo ibyo bigerweho kugeza ubu bizadusaba ubufatanye bukomeye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’urwego rw’abikorera ariko na none hatibagiwe n’abaterankunga mu iterambere.”

Yabwiye abanyenganda ko kwizihiza umunsi nyafurika w’inganda ari kimwe mu buryo bwo kuganiriramo uburyo bwihuse bwo kugera ku iterambere ry’inganda no kugaragaza ahakiri ibibazo.

Aha ni mu ruganda rukora imyenda ruherereye mu gace kahariwe inganda i Kigali, ahagenewe inganda hagamijwe iterambere ryazo, hashyirwa ibikorwa remezo by’ibanze, mu rwego rwo kwihutisha umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda

Ati “Umunsi nyafurika w’inganda uduha amahirwe nk’abanyafurika yo gutekereza ku ngamba zo gutekereza ku ngamba zo guteza imbere inganda zacu no kureba aho bikenewe, uko twasuzuma izo ngamba zikajyana n’umuvuduko iterambere ririho byaba mu ikoranabuhanga, bityo tukagira urwego ruhanganye n’izindi.”

Yakomeje yibutsa ko umunsi nk’uwo na none ari uwo guhamagarira abafatanyabikorwa bose hamwe bagasangira ubunararibonye, amahirwe n’ibikiri imbogamizi, banarebera hamwe uko urwego rw’inganda rwarushaho kuzanira abantu amahirwe menshi ku bibazo bitandukanye.

Umuyobozi w’Ubutegetsi bw’Urugaga rw’Abanyenganda (RAM), Mutalikanwa Felicien, yavuze ko abona hari ubushake bwinshi n’uburyo abanyarwanda bakunze ibikorerwa mu Rwanda, bityo hari igihe ibikorerwa mu Rwnda bizaba ari byo bifite isoko ryinshi mu gihugu.

Bamwe mu bafite inganda zikiri kwimukira mu gice cyahariwe inganda i Masoro, bagaragarije minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ko igihe cyose imirimo yo kubaka aho inganda zabo zizajya bazahita bimuka nk’uko gahunda ya Leta ibisaba.

Izindi nganda zamaze kwimuka zo zagaragaje ko umusaruro ukomeje kwiyongera, kandi ari nako barushaho guha akazi abanyarwanda mu mirimo itandukanye.

Kugeza ubu, ubucuruzi nyafurika bw’ibikomoka mu nganda buri ku gipimo cya 3% ku bucuruzi mpuzamahanga.

Insanganyamatsiko y’umunsi nyafurika y’uyu mwaka igira iti “Iterambere ry’inganda muri Afurika: Ihame ndakuka mu buhahirane burambye ku mugabane wa Afurika.”

MUTUNGIREHE SAMUEL

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.