Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

“Rwanda, 1994 La Couleur d’un Génocide”,  igitabo cya Dr. Bideri kigaragaza ubukana bwa Jenoside

Yanditswe na RUTAYISIRE EMILE

Ku ya Jun 16, 2019

Dr. Bideri Diogène yanditse igitabo yise «Rwanda, 1994 La Couleur d’un Génocide» agaragazamo ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakoranywe, ugenekereje mu Kinyarwanda kuba yarakoresheje ijambo ngo «La couleur d’un Génocide» (Ibara rya Jenoside) yakomozaga ku mvugo y’ikinyarwanda ivuga ngo «ibara ryaguye» bivuga ko mu Rwanda habaye amahano ndengakamere kandi atazibagirana.

Dr. Bideri Diogène, avuga ko igisobanuro k’igitabo ke “Ibara rya Jenoside” bidashatse kuvuga ibara risanzwe abantu bose babona bazi nk’umweru, umukara n’andi mabara, ahubwo yashakaga kwerekana uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Bideri Diogene wanditse igitabo Rwanda, 1994 La Couleur d’un Genocide

Akagira ati «Icyo nashakaga kuvuga ni uko ubwayo, Jenoside ari ikintu gikomeye naho ibara mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘ibara ryaguye’, bivuga ko habaye ikintu kidasanzwe, ko Jenoside ari ikintu gikomeye cyane gitwara ubuzima bw’abantu, batarwaye, kandi ikaba idashobora gusibangana mu buzima bw’abantu mu mateka yabo.”

Mu muhango wo kumurika icyo gitabo wabereye mu nzu y’isomero (Library) i Kigali, ku mugoroba wo ku itariki ya 14 Kamena 2019, Dr. Bideri yatangarije itangazamakuru ko kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari intwaro yo kuyasigasira no kwerekana ububi bw’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, ngo bibere isomo urubyiruko n’abandi bityo ntibizongere kubaho.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Dr. Bideri hashize igihe gito avuye mu Rwanda. Ni amahirwe yagize yo kuva mu Rwanda mu 1993 kuko nyuma y’umwaka Jenoside yakorewe Abatutsi yahise iba, ihitana abantu bo mu munyango we batandatu harimo abavandimwe be bane n’ababyeyi be bombi.

N’ubwo Dr. Bideri atari mu Rwanda, igitabo yanditse kigaragaza ubuhamya bw’uko bishwe, aha umwanya abarokotse Jenoside b’iwabo abegera bakaganira ndetse akagera aho ibintu byabereye. Hari aho agira ati “Urupfu rw’ababyeyi bange, abana tuvukana, byose ndabizi, yemwe hari n’abakoze Jenoside bambwiye uko byagenze kuko ababyeyi bange babiciye ku Gisenyi mu mugi rwagati babatwikishije gerenade.”

Akomeza avuga ibyabaye kuri mushiki we wari utuye mu Kiyovu i Kigali warashwe n’abasirikare ariko ku bw’amahirwe isasu rica hejuru y’umutima ntiyapfa, bamujugunya mu kimoteri bazi ko yapfuye. Yasanzemo abandi bantu ndetse imbwa zitangira kubarya kuko igisebe cyari gitangiye kubora aza guhungira mu Muryango Mpuzamahanga utabara imbabare (CICR), ubu akaba ari umubyeyi.

Umubyeyi we wakundaga kumuganiriza ku kaga Abatutsi bagiye bahura nako, yamubwiye uko yafungiwe muri Gereza ya Ruhengeri mu 1963, amwereka tumwe mu duce Abatutsi babiciragamo ndetse amubwira uko batotezwaga mu Bugesera n’ahandi habaye ubwicanyi bukaze hagati ya 1962 -1973.

Dr. Bideri avuga mu 1973 yiboneye aho Abatutsi batwikirwa, bahungira kuri Misiyoni ya Ruhengeri, akibaza icyabaye kugira ngo Jenoside yibasire Abatutsi, akerekana ko batotejwe kuva kera kubera cyane cyane politiki mbi yaklunze kuranga igihugu. Agira ati “Muri iki gitabo kuva ku mutwe wa mbere kugera ku wa nyuma, harangwamo ubwoba ku bantu mvuga. Kuva mu 1959 babaye mu bwoba baterwaga na Leta zagiye zisimburana, abantu bafungwa, bakicwa rubozo, abandi ntacyo bibabwiye.”

Kuri iyi ngingo, umunyamakuru Barore Cleophace, nk’umuntu wasomye iki gitabo ndetse akagikorera ubusesenguzi, avuga ukuntu hagaragaramo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ariko ugasanga abantu bakomeje kujya gusenga, bakajya guhinga cyangwa kwikorera indi mirimo batitaye ku bantu bicwaga bakabifata nk’aho ntacyo ubwicanyi bubabwiye.

Muri icyo gitabo «Rwanda, 1994 La Couleur d’un Génocide» harimo n’igice kerekana uburyo Abahutu benshi bahunze mu 1994, babwirwa ko bahunga ‘Inyenzi’. Mu gitabo ke, Dr. Bideri abatangabuhamya bamubwiye ko abahungaga batari bazi icyo bahunze, ko hari abahuye n’Inkotanyi, umusirikare abaza umwe ati ‘Iyo Nyenzi yagutwaye iki?’ ariko ntiyabona igisubizo.

Umusirikare yaramuhumurije amugaragariza ko Inkotanyi zitica, amuha ibisuguti, abadashobora kugenda bakomeretse inkotanyi zibaheka mu ngobyi ku buryo bakoranye urugendo rw’amasaha arenga atatu bagezwa ku mupaka bahabwa imodoka zitwara impunzi bataha mu Rwanda.

Ushaka kumenya neza amateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasoma igitabo cya Dr, Bideri kuko gifite ukuntu gitanga ishusho y’umuco warangaga Abanyarwanda, kikerekana amateka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko abantu babanaga n’ibyo bakundaga, kerekana kandi Akarere yavukiyemo mu Majyaruguru y’u Rwanda, amazina y’abantu bazwi n’ahantu hazwi usibye hamwe avuga abasirikare agendeye ku ko bagaragaraga kubera imyambaro yabo abo ntibamenyekane amazina yabo kuko wasangaga batavuka muri ako gace ahubwo bari bahari bari mu kazi kandi amazina ntiyabaga yanditse ku myenda yabo.

Umwanditsi w’igitabo cyavuzwe hejuru, Dr. Bideri Diogène, yashimangiye ko iki gitabo yifuza ko kizaba umusanzu ukomeye ku rubyiruko rutazi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amasomo bazavomamo akazabafasha guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Iki gitabo cyasohokeye muri “Edition Harmattan” i Paris mu Bufaransa mu ntangiriro za Gicurasi 2019.

Kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni imwe mu ntwaro zo guhangana n’abagishaka gupfobya no guhakana iyi jenoside, kandi ni uburyo bwo kwigisha urubyiruko amateka nyayo y’u Rwanda, baba abariho none ndetse n’abazaza mu gihe kiri imbere, bakamenya ukuri nyako ku byabaye, bityo bakirinda ko byakongera kubaho ukundi.

Igitabo cyanditswe na Dr. Bigeri, kigaragaza isura ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994