Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Rwamukwaya yasabye abikorera korohereza abanyeshuri bimenyereza imyuga

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 24-03-2018 saa 16:46:41
Bamwe mu banyeshuri barimo kwimenyereza umwuga mu ruganda

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imyuga n’ubumenyingiro muri Minisiteri y’Uburezi, Rwamukwaya Olivier, asura ishuri ry’imyuga rya Kinihira na Koleji Fondation Sina Gerard yasabye abikorera ko bakwiye korohereza abanyeshuri bimenyereza imyuga.

Bamwe mu banyeshuri barimo kwimenyereza umwuga mu ruganda

Ati “Twashishikariza abikorera gufasha abanyeshuri bashaka kwimenyereza imyuga cyane ko hari bamwe usanga bafata abanyeshuri bashaka kwimenyereza umwuga nk’abashobora kubangiriza ibikorwa byabo cyangwa kubidindiza, ariko nkuko byagaragaye ahubwo abanyeshuri baba bafite ubumenyi bw’ibanze baba babanje guhabwa mu ishuri banakoze amasomo ngiro muri za laboratwari (laboratoire) ziri ku ishuri iyo baje mu ruganda bazana inyongeragaciro mu bihakorerwa.”

Rwamukwaya yasuye abiga ibyo kubaza, gutunganya ibiribwa ndetse n’aho bimenyerereza imyuga mu ruganda rwa Nyirangarama maze areba bimwe mu byo bakora birimo urusenda, imigati, imitobe itandukanye n’ibindi.

Yasabye ko abikorera ko bakwiye korohereza abanyeshuri bimenyereza imyuga ariko ntibabasabe ikiguzi nkuko hari aho bibajya biba.

Ati “Buriya abanyeshuri iyo baje mu ruganda bazana inyongeragaciro kuko baba bavuye mu ishuri vuba bagifite imbaraga. Turasaba n’abandi bikorera korohereza abanyeshuri bimenyereza umwuga kuko hari amakuru tujya twumva ko hari aho babasaba ikiguzi kugira ngo bimenyereze.”

 

Sina Gerard nyiri rimwe mu mashuri yasuwe, avuga ko iyo ufite uruganda abanyeshuri bakarwimenyerezamo biba byiza kandi bigatera n’ishema.

Ati “Kuba mfite uruganda nange numva ari wo musanzu ku gihugu cyange, cyane ko ari igisubizo k’ibyo maze kugeraho, iri koranabuhanga ryose dukoresha mfite ikizere ko n’igihe tuzaba tutakiriho aba bana ari bo Rwanda rw’ejo bazazana ikoranabuhanga rigendanye n’igihe bityo tugahora ku isonga ku isoko.”

Ku ruhande rwa bamwe mu banyeshuri, bavuga ko iyo bimenyereje umwuga ari bimwe mu bitanga umusaruro kandi bikabafasha ku isoko ry’umurimo.

Batamuriza Josiane, umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6 mu ishami ry’ubworozi, avuga ko abaga inka kandi igakomeza kuba nzima.

Ati “Nimenyereje umwuga mu bijyanye n’ubworozi nza guhabwa inka yari yaramize igifuka mu nda maze ngikuramo nta bwoba, nta kwikanga kandi nta kintu bintwaye numva nkomeye, narayidoze. Nsanga amasomo y’ubumenyingiro twiga azadufasha ku isoko ry’umurimo kandi tukanashimira abayobozi b’inganda bakunze kuduha aho twimenyereza umwuga.”

Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki y’amashuri y’ubumenyingiro nka kimwe mu bisubizo byo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, kuko bibafasha kwihangira imirimo.

 

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.