Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rwamagana: Uyu mwaka abatuye Fumbwe bazahabwa amazi meza 100%

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 15-07-2019 saa 11:11:58

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza umuyoboro w’amazi w’ibirometero 30.5 uri kubakwa mu Murenge wa Fumbwe uzarangira vuba, ku buryo uyu mwaka wa 2019-2020 uzasiga abaturage basaba ibihumbi 31 bavomera amazi meza hafi ya bo.

Fumbwe ni umwe mu Mirenge 14 igize Rwamagana, utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 31,450. Mu mihigo y’Akarere ka Rwamagana ya 2018-2019 harimo kubaka umuyoboro wa Fumbwe uzatuma abatuye Umurenge wa Fumbwe bose babona amazi meza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana Kakooza Henry yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo umuhigo wari kubaka ibikorwa remezo ku gipimo nibura cya 40%, uwo mwaka warangiye muri Kamena 2019, ibikorwa bigeze kuri 70%.

Avuga ko kubaka uyu muyoboro wose kugeza urangiye, bifite ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 974, kandi uzakemura ku buryo burambye ikibazo abatuye i Fumbwe bari bafite cy’ubuke bw’amazi.

Ati: “Ni umuyoboro ufite amavomero rusange arenga 40. Muri santere ya Nyagasambu honyine harimo amavomero 18. Ni umuyoboro wari warigeze gukorwa, ariko ntiwagezaga amazi mu tugari twose, yageraga gusa mu tugari dutatu, ariko uko abaturage bagendaga biyongera ni ko n’amazi yagendaga aba make. Ubu rero ikiri gukorwa ni ukuvugurura amatiyo, kwagura ibigega no kubyongera, kuko hongereweho ibigega bitanu binini.”

Akomeza agira ati: “Ubu aho ibikorwa byarangiye ku muyoboro wavuguruwe, abaturage baratangira kuvoma muri uku kwezi kwa Karindwi (Nyakanga 2019) abandi na bo ibikorwa nibirangira bazabona amazi kandi ahagije.

Amahirwe dufite, ni uko hano muri iyi soko ya Fumbwe inyigo yagaragaje ko dufite isoko ibasha gutanga litiro icumi ku isegonda rimwe. Ni amazi ava mu misozi, bisobanuye ko abatuye Umurenge wose wa Fumbwe batazongera kugira ibibazo by’amazi.”

Nk’uko bigaragazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, ibikorwa by’ibanze bikorwa kuri uyu muyoboro ni ukuwubaka no kugeza amazi mu mavomero rusange, ariko ngo umuturage uzakenera kuyageza mu rugo iwe, azegera rwiyemezamirimo uzacunga uwo muyoboro abifashwemo.

Abatuye i Fumbwe Imvaho Nshya yaganiriye na bo bahuriza ko kuba bagiye kwegerezwa amazi meza bigiye kubaruhura imvune baterwaga no kujya kuyavoma kure n’ibijyanye n’isukura n’isuku muri rusange.

Bamurebe Henriette utuye mu Mudugudu wa Mubuga, mu Kagari Nyagasambu, yagize ati: “Amazi ubu nta yo, turinda kujya kuyavoma hirya y’isoko kandi ni kure. Kugerayo nkora urugendo rw’isaha no kuguruka ubwo ni amasaha abiri. Ariko tubona bagiye kuduha amazi, aho dutuye bahubatse umuyoboro na robine, ahubwo ni uko amazi agiye kuza nshaje.”

Undi witwa Nyirabarigira Chantal wo mu Kagari ka Nyakagunga na we ati: “Twavomaga mu Kirehe hari isoko, ariko kugerayo hari urugendo runini rw’isaha kugenda no kugaruka. Ariko ubu aho bubatse amavomo ni hafi yo mu rugo nzajya mpakoresha nk’iminota itanu cyangwa icumi. Twifuza ko twatangira kuvoma vuba, kandi amazi naza tuzaruhuka imvune zo kujya kuyakura kure, tuzajya tuyabona asukuye, ari meza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko atari umuyoboro wa Fumbwe uri gukorwa gusa, ahubwo hari n’undi muyoboro wa Mugomero-Byimana na wo uri gusanwa muri uyu mwaka 2019-2020 uzageza amazi meza ku batuye mu bice by’Umurenge wa Gahengeri.

Avuga kandi ko n’aho amazi atari yagera, bizajya bikorwa uko ubushobozi bwabonetse.

Ati: “Na Gahengeri hari gahunda yo gukwirakwizayo amazi, hari n’umuyoboro uri kubakwa w’ahitwa Mugomero-Byimana w’ibirometero bisaga umunani, hari n’indi miyoboro yari yarubatswe, ariko hari n’aho tutari twagera, tugenda tubikora gahoro gahoro.”

Akarere ka Rwamagana gatuwe n’abantu barenga ibihumbi 370, kagaragaza ko 83% by’abaturage bako babasha kubona amazi meza mu ntera itarenze metero 500. Muri bo ababona amazi meza mu buryo buhoraho ava kuri za robine ni 53%.

Ubuyobozi bwa ko bugaragaza kandi ko mu ngamba bwashyizeho, harimo ko nta muyoboro n’umwe w’amazi ucungwa na Leta. Ahubwo ngo iyo Akarere kamaze kubaka umuyoboro, kawuha abikorera bakawucunga, bakaba bafite n’inshingano zo gusana ibyawangirikaho byoroheje.

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.