Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Rwamagana: Ubuyobozi bwasobanuye impamvu gare nshya itaratangira gukoreshwa

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 18-01-2019 saa 08:09:47
Kugeza ubu iyi gare ifite imiryango 20 izakorerwamo ubucuruzi ( Foto Hakizimana Y.)

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana basaba ko gare nshya ya Rwamagana yatangira gukoreshwa kuko aho bategera ubu hababangamiye.

Ubuyobozi bw’aka karere burabasaba kwihanganira imirimo irimo gukorwa kugira ngo gare izatahwe idashobora guteza ibibazo mu baturage.

Nubwo imirimo y’ibanze yo kuyubaka yarangiye ariko haracyari ibindi bikorwa.

Mu myaka ibiri ishize ni bwo hatangiye iyubakwa rya Gare ya Rwamagana, imirimo y’ingenzi yarasojwe; hakozwe aho imodoka zizajya zihagarara, amazu y’abagenzi yo kwikingamo izuba n’imvura n’amazu y’amaduka azafasha abagenzi kubonera hafi ibyo bifuza haba ibiribwa n’ibindi bakeneye.

Nyuma y’uko ibi birangiye havutse ikibazo cy’uko nta miyoboro itwara amazi y’imvura yari yarateganyijwe, bituma imivu y’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’umwaka wa 2018 ijya mu ngo z’abaturage, ari na ho havuye umwanzuro w’uko iyi gare itatahwa hakiri ibibazo nk’ibyo.

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Rwamagana basaba ubuyobozi ko bwakora ibishoboka byose gare igatahwa.

Uwitwa Rurambisa Emmy yagize ati: “Igihe bavugiye ko bazataha iyo gare cyararangiye […], gusa imvura yaguye yateje ibibazo; hari inshuti yange ituye inyuma ya gare, amazi yaturutse muri gare yaramuteye yuzura mu nzu ye kandi byatewe n’uko nta rigori zari zarateganyijwe”.

Kugeza ubu iyi gare ifite imiryango 20 izakorerwamo ubucuruzi ( Foto Hakizimana Y.)

Abaturage bifuza ko gutaha gare byakorwa vuba kuko aho gare yimukiye by’agateganyo hababera kure kandi aho bategera ari mu bitaka ndetse ngo iyo imvura yaguye ntibabona aho bashobora kugama.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati: “Imirimo y’ibanze mu kigo imbere yararangiye ariko habanje kubakwa imiyoboro y’amazi kugira ngo gare itazasenyera abaturage cyangwa ngo yangize ibindi bikorwa remezo, rwiyemezamirimo uri kuhakora yatubwiye ko we n’iyo haba mu minsi 10, yabonye amafaranga yarangiza imirimo ye”.

Yakomeje asobanura ko icyo azakora ari ukubaka iyo miyoboro, akazashyira kaburimbo ku muhanda ujya muri gare ndetse akanashyira raterite mu muhanda w’igitaka uri inyuma ya gare.

Ati “Twe twihaye igihe cy’ukwezi ko bizaba byarangiye, kuko gare si twe tuyubakisha ni umushoramari uyubakisha bityo rero turategereje kandi natwe ntabwo turyama kuko buri gihe turahagera tukareba uko imirimo ikorwa n’aho igeze, icyo twasaba abaturage bacu ni ukwihangana”.

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.