Rwamagana: Siporo ni ubuzima kuko iturinda indwara zitandura-Dr Gashumba

Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF

Ku ya Jan 16, 2018

Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane yashishikarije abaturage bo mu karere ka Rwamagana, kwitabira gahunda ya siporo rusange, kandi bakayikora inshuro ebyiri mu kwezi nk’uko byatanzweho umurongo n’Umukuru w’igihugu, akaba ahamya ko iyi gahunda izafasha abaturage kwirinda indwara zitandura.

Siporo ifasha umuntu kwirinda indwara zitandura (Foto Hakizimana Y)

Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane, wifatanyije n’abaturage bo muri aka karere mu gikorwa cya siporo rusange mu mpera z’icyumweru gishize, yibukije ko siporo rusange izajya ikorwa inshuro ebyiri mu kwezi, bitandukanye n’ibisanzwe aho yakorwa inshuro imwe.

Yagize ati “Nagira ngo nsabe nk’uko Umukuru w’igihugu yabidusabye aho kuyikora rimwe mu kwezi tubigire kabiri mu kwezi, kandi ni ku nyungu zacu, ni inyungu z’ubuzima bwacu, ni inyungu z’igihugu, nidukomeza tukagira imbaraga zo gukora siporo tukirinda indwara igihugu cyacu kizatera imbere.”

Minisitiri Dr Gashumba yagarutse kandi ku kamaro ko gukora siporo,, aho yagize ati “Siporo ni ubuzima kuko iturinda indwara zitandura, diyabeti, indwara z’umuvuduko w’amaraso na za kanseri, n’indwara z’impyiko kandi iyo wazirwaye kuzivuza birahenda cyane ariko no kuzikira biragoye hari n’izidakira.”

Uretse siporo rusange yakorwaga rimwe mu kwezi, ubusanzwe mu mujyi wa Rwamagana ku cyumweru abaturage baho bitabira siporo zikorerwa mu matsinda y’abantu ku giti cyabo, ariko iyi siporo izajya ikorwa inshuro ebyiri mu kwezi izajya yitabirwa n’abantu b’ingeri zose haba abari basanzwe bakora siporo, ndetse n’abadasanzwe bayikora ku giti cyabo.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Mufulukye Fred, nawe yashimye abaturage bitabira siporo, yibutsa n’abatayitabira ko ifite akamaro gakomeye cyane mu mikorere y’umubiri w’umuntu. Yagize ati “Ijambo ryange ni ukubashimira gusa kandi twaratangiye, ndetse tuzakomeza nk’uko twabyiyemeje.”

Siporo ya bose yatangijwe ku wa 15/01/2017 mu karere ka Rwamagana, kuva icyo gihe kugeza ubu ikaba yakorwaga inshuro imwe mu kwezi, ariko ubu ikaba noneho igiye kuzajya ikorwa inshuro ebyiri mu kwezi.