Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rwamagana: Ihinga ry’igihembwe k’ihinga 2018 B rigeze kuri 99%

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya 23-03-2018 saa 08:18:29
Umwe mu batuye Gishali avuga ko bateguye neza igihembwe k'ihinga cya 2018 B, kuko babonye imbuto n'ifumbire kandi n' imvura bayibonye ku gihe (Foto Manishimwe N)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, buvuga ko ibikorwa byo gutegura imirima no gutera imbuto mu butaka, muri iki gihembwe k’ihinga cya 2018 B bigeze ku kigereranyo cya 99%, bugasaba abatari batera imbuto mu butaka  kubyihutisha.

Umwe mu batuye Gishali avuga ko bateguye neza igihembwe k’ihinga cya 2018 B, kuko babonye imbuto n’ifumbire kandi n’ imvura bayibonye ku gihe (Foto Manishimwe N)

Ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, ku gicamunsi cyo ku itariki ya 20 Werurwe 2018, ubwo yari yifatanyije n’abatuye Umurenge wa Gishali, muri gahunda y’ibiganiro bitegurwa n’ihuriro ry’amaradiyo y’abaturage yigenga akorera mu Rwanda; bigahuza abaturage n’abayobozi.

Ni ikiganiro kibanze ku kurebera hamwe uko igihembwe k’ihinga cya 2018B kimeze, imbogamizi zirimo n’ibyo abaturage bishimira.

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko bishimiye ko imvura yatangiye kugwa kare muri iki gihembwe k’ihinga cya 2018B, kandi   kugeza ubu bari ku musozo w’itera kandi bakagaragaza ko imbuto n’ifumbire babiboneye ku  gihe.

Twiringiyimana Emmanuel wo mu kagari ka Ruhunda yagize: “Twatangiye gutegura igihembwe k’ihinga mu kwezi kwa mbere, turima ahatari hahinze, nyuma imbuto y’ibishyimbo twagiye kuyifata ku mufashamyumvire, yaduhaye n’ifumbire, ubu twe mu rugo twarangije gutera.”

Mugenzi we witwa Rwakibibi Emmanuel utuye mu Kagari ka Kavumu na we yagize ati “Ubu turi guhinga ibishyimbo, n’ubunyobwa, imbuto y’ibishyimbo nayibonye mu kwezi kwa kabiri, ubu turimo gutera, kandi isoza turi kurisoza.”

Nyiramana Alphonsine, ushinzwe kwegereza imbuto n’ifumbire abaturage mu murenge wa Gishali na we ahamya ko imbuto n’ifumbire muri iki gihembwe k’ihinga cya 2018B byaziye igihe, ku buryo abaturage bitabiriye ihinga nta kibazo bafite.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko ibihingwa byatoranyijwe guhingwa muri aka karere birimo ibigori, ibishyimbo, soya, urutoki, umuceri  n’imyumbati.

Agaragaza ko kugeza ku itariki ya 20 Werurwe 2018, gahunda y’ihinga ya 2018B hirya no hino mu karere iri ku kigereranyo cya 99%.

Ati: “Abaturage barahinze, kandi bahingiye igihe ubu abari gushyira imbuto mu butaka ni abo mu kiciro cya nyuma kuko umubare munini ni abamaze guhinga. Ahagombaga guhingwa hose, hari ku kigero kingana na hegitari 374.

Ubu ahamaze guhingwa hari ku kigereranyo cya 99%, ku buso buhuje, mu bihingwa byera muri aka karere,  bitanga umusaruro mwiza.”

Mbonyumuvunyi agaragaza ko n’aho abahinzi batari bageza imbuto mu bitaka, basabwa kubigira vuba, kuko basobanuriwe ko imvura muri iki gihembwe k’ihinga ishobora kuzacika  hakiri kare.

Ati: “Imbuto yarabonetse n’ifumbire kandi tubibonera ku gihe, ibishyimbo ubu tumaze  gutera kugera ku kigereranyo cya 98% by’ahagombaga guhingwa ibishyimbo, soya bari kuri 87% akaba ari ho dusa n’abari inyuma kuko imbuto yabanje gutinda,  imyumbati tugeze ku kigereranyo cya 99%, ubu imbuto yarabonetse. Umuceri wo turi kuri 98%, mu bijyanye no guhinga.

Ariko ubu imbaraga turi kuzishyira mu gushishikariza n’abahinzi bake basigaye, kwihutisha ibikorwa byo gutera imbuto, kuko abatari bahinga bari kugera mu bukererwe. Bagomba kwihutisha ihinga rero kugira ngo imvura nicika kare, twe tuzabe twarasaruye.”

Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB, cyagiriye inama Abanyarwanda ko nibura ku itariki ya 15 Werurwe 2018, gutera imbuto mu butaka byakabaye byararangiye.

Umwanditsi:

MANISHIMWE NOËL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.