Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Rwamagana: Hatashywe ibyumba by’amashuri 28 n’ubwiherero 36

Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF

Ku ya 28-01-2018 saa 09:18:33
Munyakazi Isaac n'umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab baseba ibyumba byubatswe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana mu birori byo gutaha ibyumba by’amashuri bishya 28 n’ubwiherero 36 byubatswe mu mirenge itandukanye.

Munyakazi Isaac n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab baseba ibyumba byubatswe

Mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Gishari, hatashywe ibyumba 5 n’inyubako izakoreramo ubuyobozi bw’ikigo, Isaac Munyakazi akaba yabasabye kwita ku burezi n’uburere bw’abana.

Yagize ati “Ubukungu bwacu bushingiye kuri twebwe ubwacu abenegihugu, bushingiye ku guha ubumenyi aba bana kugira ngo mu gihe twe tuzaba tutakiriho bazabashe, kugeza igihugu cyacu aho twifuza ko bazakigeza, kandi aho twifuza ko kigera nta bwo hashingiye ku mitungo kuko igihugu cyacu nta mitungo gifite.

Ibi bikorwaremezo dukora rero ni ibitwunganira kugira ngo icyo kerekezo dufitiye abana bacu tuzakigereho, nta bwo twakigeraho abana bakigira munsi y’ibiti, cyangwa abana bicara hasi cyangwa se abana bakora ingendo ndende, ibi dukora ni ukugira ngo tunoze ireme ry’uburezi.”

Munyakazi yakomeje asaba abaturage gukangurira abana kwitabira ishuri, yagize ati “Ibi kugira ngo bishoboke birasaba imbaraga za buri wese, birasaba ubufatanye, birasaba ko buri wese agira icyo akora kandi nta busigane, twebwe nka Leta dushyiraho umurongo n’ibindi bikenewe kugira ngo abana bige kandi neza.

Ibyo nta bwo bihagije ababyeyi namwe mudakoze icyo mugomba gukora, kandi nta bwo bikomeye ni ukugira uruhare mu kwiga kw’abana kubashakira ibikoresho bikenewe, gufasha gukurikirana imyigire yabo gukomeza kugira uruhare mu kuzamuka kwabo bava mu ishuri bajya mu rindi kugeza igihe barangiriza.”

Mukasovu Winifilde, umubyeyi utuye mu kagari ka Kavumu, yashimye Leta y’u Rwanda yabafashije kubona amashuri, yagize ati “Turashima Leta yacu yatwegereje amashuri kuko abana bacu bakoraga urugendo rw’ibilometero 5 bajya ku ishuri, bagarukaga bananiwe ntibabashe gusibira mu masomo yabo bitewe n’umunaniro babaga bafite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yemeza ko ibyumba byubatswe byakemuye ikibazo cy’urugendo rurerure abanyeshuri bakoraga ngo bagere ku ishuri, umubare munini w’abanyeshuri bigiraga mu ishuri rimwe

Amashuri n’ubwiherero byatashywe byatwaye amafaranga 136,065,900, hatabariwemo ibikoresho byatanzwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi (REB) harimo intebe amasima, amabati n’ibindi.

Umwanditsi:

HAKIZIMANA YUSSUF

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.