Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Rwamagana: Bishimiye ko batazongera kunyagirwa no kwicwa n’izuba muri gare

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 13-02-2019 saa 10:04:07
Gare nshya y'Akarere ka Rwamagana

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bishimiye ko babonye aho gutegera imodoka hameze neza nyuma y’igihe kirekire bategera ahatubakiye ku buryo bicwaga cyangwa bakanyagirwa n’imvura.

Umwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana Karinganire Hassan, yagize ati: “Turashima ubuyobozi bwacu bw’Akarere ka Rwamagana, iki ni ikimenyetso k’imiyoborere myiza, abaturage bategeraga aho gare yari yarimuriwe ni bo bazi agahinda bagiraga ko kujya gutegera ahantu hataba aho wakugama izuba ndetse iyo imvura yagwaga yatunyagiraga, turashima ubuyobozi bwacu bwaduhaye iyi gare y’ikitegererezo.

Babitangaje mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iyi gare yubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana na kompanyi yitwa ‘Jali Holding Company’, ikaba yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 600.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Uwihanganye Jean de Dieu yasabye abaturage bo mu Karere ka Rwamagana kubyaza umusaruro gare nshya bubakiwe, bakayifata neza birinda icyatuma yangirika, kandi amazu y’ubucuruzi arimo bakayabyaza inyungu zifatika.

Yakomeje agira ati: “Abaturage ba Rwamagana, icyo nabasaba ni ukuyifata neza, ni ugufata neza iki gikorwa remezo, ni ukugira uruhare mu bituma izabagirira akamaro, ntibe indiri y’abateza umutekano muke, ikindi ni ukuyibyaza umusaruro muge muri izo nzu z’ubucuruzi mube mwagira icyo mukuramo kibateza imbere”.

Yongeyeho ati: “Ibikorwa remezo byiza nk’ibi biri mu ngamba dufite zo guteza imbere gutwara abantu n’ibintu mu gihugu, gare zigomba kuba zirimo ibikorwa remezo byose na internet, harimo aho abantu bategerereza imodoka heza, ndetse no guteganya uburyo bwo gutwara abantu neza”.

Gare ya kijyambere ya Rwamagana ( Foto Hakizimana Y.)

Iyi gare ifite parikingi yakira imodoka 40, ibiro by’aho bakatira amatike n’imiryango y’ubucuruzi 20, aho abagenzi bategerereza imodoka bakaba banahikinga imvura cyangwa izuba n’ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Kuyubaka byatangiye muri Nzeri 2017, nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere bubonye ko inyubako yakoreshwaga nka gare yari yarangiritse kandi ari ntoya ku buryo byabangamiraga abagenzi n’abashoferi bayikoreshaga, ikindi ni uko imodoka zitakwirwagamo, aho wasangaga zimwe zihagarara ku muhanda abagenzi bakazisangayo.

Ibi bikiyongeraho kuba mu gihe k’imvura abagenzi baranyagirwaga, na ho mu gihe k’izuba, ntibagire aho bikinga n’ivumbi ryari ryinshi.

Imirimo yo kubaka iyi gare yagabanyijwe mu byiciro bitatu, ibyiciro bibiri bimaze kurangira. Mu kiciro cya mbere (Phase I) kwari ugukuraho amazu y’abimuwe ahubatswe gare nshya no gutunganya imbuga ya parikingi.

Ikiciro cya kabiri (Phase II) ari na cyo cyakozwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, gikubiyemo imirimo yo kubaka amazu y’ubucuruzi n’ibiro by’aho bakatira amatike; kubaka ubwiherero; kubaka aho abagenzi bugama izuba n’imvura; kubaka imbuga y’aho ibinyabiziga bihagarara hakoreshejwe amapave no gutunganya imihanda ikikije iyi gare.

Biteganyijwe ko hazakorwa n’ikindi kiciro cya gatatu (Phase III) gisigaye kizaba gikubiyemo imirimo yo kubaka inyubako y’igorofa y’ubucuruzi izaba igeretse kabiri (G+2).

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko iki gikorwa cyari mu mihigo y’umwaka wa 2018/2019 kikaba kije ari igisubizo k’ibyifuza by’Abanyarwamagana ndetse n’abandi Banyarwanda bahanyura.

Gare nshya y’Akarere ka Rwamagana

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.