Rwamagana: Barasaba ko handikwa agatabo k’ubutwari bw’abishwe muri Jenoside

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 19-04-2019 saa 13:56:15
Amazina y'abiciwe mu Bitaro bya Rwamagana muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bishwe muri Jenoside bakoraga mu Bitaro bya Rwamagana barasaba ko hakorwa igitabo kivuga ku butwari bwabo.

Baravuga ko haramutse handitswe agatabo k’ubutwari bw’abakoraga muri serivise z’ubuvuzi muri ibyo bitaro byafasha kurushaho kubibuka no kubaha agaciro.

Muzehe Rwasamirera Jean Damascene ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umugore we yakoraga ku bitaro bya Rwamaga, yishwe muri jenoside we n’abana be 2.

Mu ijambo rye yagize ati: “Hari icyo ngira ngo mbasabe, turifuza ko biriya byabaye byose byakwandikwa hakaba akantu k’agatabo kakorwa n’ibitaro bya Rwamagana, karimo amazina y’abo bantu n’uburyo bishwe, kandi ibyo abantu bakwandikamo ntibyabura kuko niba hari uburyo yabanye n’abantu bamukunze, abo bakoranye n’abo mu muryango we bose abo ntibakora igitabo twazajya tunifashisha mu kwibuka abo tuzi imibereho yabo.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Utumatwishima Abdallah, yavuze ko igitekerezo cyo gukora ako gatabo ari cyiza, avuga ko kizatekerezwaho mu murongo mugari wo gukora ibishoboka byose ngo amateka y’abaguye muri ibyo bitaro akomeze gusigasirwa no kwibukwa.

Yagize ati “Nta cyatubuza gukora ikintu cyose gishoboka cyadufasha guhora twibuka abacu batuvuyemo cyane cyane abari abaganga kuko muri kiriya gihe hari abataye uwo mwambaro wo kuramira ubuzima bw’Abanyarwanda bagahitamo kububavutsa.

“Biteye isoni n’ikimwaro kubona hari abakoraga umwuga wo kuvura abantu bakarenga bakabica, iby’icyo gihe bitandukanye n’ubu kuko nyuma y’imyaka 25 hari abavuzi bakora uwo mwuga bafite imyaka 25, bavura Abanyarwanda batarobanura ahubwo bashyize imbere ubunyarwanda.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’iburasirazuba, Habimana Kizito yavuze ko kuri ubu inkingi ya mwamba igihugu cyubakiyeho ari ubunyarwanda. Ati “Ikibi cyaratsinzwe icyiza cyarimitswe u Rwanda rurakomeye ni nk’igiti cy’inganzamarumbo ntawushobora kukinyeganyeza, Jenoside yarabaye ariko ntizongera kuba ukundi.”

Amazina y’abiciwe mu Bitaro bya Rwamagana muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.