Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rwamagana: Bafitanye igihango n’Ingabo zababohoye

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya Jul 19, 2019

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwishimiye intabwe bwateye nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rubohowe n’ingabo zari iza RPA-Inkotanyi, bukaba busanga ari igihango gikomeye zagiranye n’Abanyarwanda zakuye mu icuraburindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yemeza ko Abanyarwanda bibohoye ashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye izo ngabo zitangiye kubohora Igihugu akanageza Abanyarwanda ku iterambere muri iyo myaka ishize.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab

Meya Mbonyumuvunyi yagize ati: “Abanyarwanda tubasaba gukomeza gufatanya n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu mu nzira ndende yo Kwibohora. Ubu twaribohoye mu bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza, umutekano no kwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda ntaho ahejwe, ariko turacyafite inzira ndende ijyanye no kwibohora mu myumvire no gukomeza gutera imbere.”

Yakomeje agira ati: “Abaturage bafitanye igihango n’Ingabo zababohoye, bafitanye igihango n’ubuyobozi bwabo bakagirana igihango na Perezida wa Repubulika ufite aho abagejeje uyu munsi kandi hashimishije.”

Mu myaka 25 Rwamagana yishimira byinshi yagezeho

Mu bukungu, abaturage bagera kuri 54% bafite amashanyarazi bavuye kuri 13% bari bayafite mu myaka 25 ishize. Muri iyo myaka ni ho Akarere ka Rwamagana kungutse uruganda rutunganya ingufu zituruka ku mirasire y’izuba rwihariye 4% by’amashanyarazi akoreshwa mu gihugu.

Uruganda rutunganya ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu Murenge wa Rubona

Na ho ibijyanye n’amazi meza, ingo zigera kuri 88% zibasha kubona amazi y’isoko meza ku masoko atunganyije neza.

Hatunyanyijwe imihanda y’igitaka ingana n’ibirometero 125 ihuza imirenge mu koroshya ubuhahirane, Akarere kose kakaba gafite ibirometero 295 by’imihanda y’igitaka. Akarere kongereye n’imihanda ya kaburimbo ku buryo Akarere kose ubu kagendwa.

Imihanda yarakozwe, ubu akarere kose karagendwa n’ubuhahirane bwaroroshye

Abaturage bakanguriwe gutura mu midugudu, ubu 83% bose batuye mu midugudu ku buryo bagiye banoroherwa no kugezwaho ibikorwa remezo bitandukanye.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo k’izuba rikunze kuba ryinshi rikabangamira ubuhinzi bw’abaturage, hubatswe ibidamu (valley dam) bya Rugende na Nyirabidibiri bifasha abaturage mu kuhira imyaka yabo, hakaba hari n’ibindi 3 biri kubakwa.

Muri Rwamagana hari icyanya cyahariwe inganda zigera kuri 51, ubu hamaze kugeramo inganda umunani zahaye akazi abaturage n’imisoro ikusanywa mu Karere iriyongera, ndetse n’ibindi bibanza byose byamaze gufatwa n’abashoramari.

Muri Rwamagana hari icyanya gihingwamo indabyo zoherezwa mu mahanga “Gishari Flower Parc” cyatanze akazi ku baturage bagera kuri 600, kandi harimo kwagurwa ku buryo mu mpera za 2019 abahakora bazaba bagera ku 1,000.

Mu mibereho myiza, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana ahamya ko bageze kuri byinshi, birimo gukura abaturage mu bukene dore ko abari mu bukene bavuye kuri 46% ubu bakaba bageze kuri 18.9%, na ho abari mu bukene bukabije bageraga kuri 20% mu gihe ubu bagera kuri 4.8%.

Muri Gahunda ya Girinka hatanzwe inka 13,480 zahinduye ubuzima bw’abaturage barenga 13,000.

Gahunda ya Girinka yahinduye ubuzima bw’imiryango isaga 13000

Imiryango isaga 1500 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yubakiwe amacumbi.

Mu buzima, buri murenge muri 13 hari ikigo nderabuzima mu gihe mu myaka 25 ishize byari bitandatu gusa, n’amavuriro y’ingoboka (Poste de santé) ageze kuri 14 mu gihe mu mu myaka yashize atabagaho.

Hashyizwe imbaraga mu kurwanya imirire mibi aho mu bana 42,351 babaruwe mu karere ubu abagaragayeho ikibazo k’imirire mibi bagera kuri 7 gusa.

Mu burezi, hubatswe ibyumba by’amashuri bisaga 580 muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, n’ubwiherero 999. Akarere ka Rwamagana kari ku gipimo cya 77.2% by’abaturage bazi gusoma, kwandika no kubara.

Inkiko Gacaca na zo zigarukwaho kuko zafashije mu butabera no kunga Abanyarwanda. Ubu kandi hanishimirwa ko abaturage babona serivisi guhera mu nzego z’ibanze, aho Akarere ka Rwamagana kari ku isonga mu bushakashatsi bwagaragajwe n’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku buryo abaturage bishimiye serivisi bahabwa.

Akarere ka Rwamagana gakataje muri gahunda zo kurwanya imirire mibi

Inyubako ikoreramo ibiro by’Akarere ka Rwamagana

Mu Murenge wa Nyakariro hubatswe umudugudu w’ikitegererezo ujyanye n’igihe

Zimwe mu nyubako z’Umujyi wa Rwamagana zubatswe mu myaka 25 ishize