Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rwamagana: Amazi meza begerejwe agiye kubafasha kwiyubakira isoko rya kijyambere

Yanditswe na  MANISHIMWE NOEL

Ku ya Mar 29, 2018

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gishari, mu karere ka Rwamagana, buratangaza ko amazi meza abatuye mu Kagari ka Ruhunda bahawe mu mwaka wa 2016, uretse kuba abafasha mu kwimakaza isuku, banayakuyemo amafaranga azabafasha kwiyubakira isoko rya kijyambere.

Amazi meza abatuye i Ruhunda bahawe na Coca Cola, muri Ekoconter, ubu bamaze kuyakuramo amafaranga miliyoni 8

Ubuyobozi bw’uyu murenge butangaza ko kugeza mu ntangiriro w’uyu mwaka wa 2018, hamaze gukurwamo amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 8, biteganyijwe ko azaherwaho muri aka gace hakubakwa  isoko rya kijyambere.

I Ruhunda, ni ho mu kwezi kwa  Kamena mu mwaka wa 2016,  hatashwe ku mugaragaro  Ekocenter,  Umushinga  wari ugamije gufasha abaturage kubona serivisi zitandukanye zirimo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, serivisi za interineti n’amazi meza, ndetse ukaba waranatanze ibikoresho bigezweho by’ubuvuzi mu kigo Nderabuzima cya Ruhunda.

Iyi Ekocenter yubatswe na Coca Cola n’abandi bafatanyabikorwa bayo, itahwa   ku mugaragara na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’ubuyobozi bwa Coca Cola.

Nyuma y’igihe kitagera ku myaka 2 ishize ibi bikorwa bitashywe, Imvaho Nshya yasuye, inaganira na bamwe mu batuye i Ruhunda, bagaragaza ko  bishimira iterambere begerejwe,   by’umwihariko bakavuga ko  amazi meza bahawe yatumye baruhuka ingendo ndende bakoraga bajya kuvoma amazi mabi.

Mukagacinya Dancilla utuye mu Kagari ka Binunga,  mu  Mudugudu wa Rurindimura  yagize ati “Mu myaka 56 maze, imyaka isaga 20 y’ubuyobozi bwa Nyakubahwa Paul Kagame yatugejeje ku bintu byinshi. Ubu ng’ubu yampaye amatara ndacana, nkoresheje amashanyarazi ava ku izuba, abana bange batandatu Leta yaduhaye Mituweli, twese.”

Akomeza agira ati “By’umwihariko ariya mazi meza yaduhaye turayavoma, ijerekani ni 20. Ariya  mazi atari yaza ubuzima bwari bumeze nabi cyane, wabaga ufite abana ukabyuka ubazindura ngo bage kuvoma, bavayo bagakererwa ishuri, ariko ubu ibyo bibazo byose byarakemutse.

Ubu iyo ufite igiceri k’ijana, uragenda ukagura amajerekani 5, ukayazana ukayatereka mu nzu, nta kibazo kandi ariya mazi nta bwo bisaba kuyateka, aba ari meza cyane.”

Mugenzi we witwa  Uzabakiriho Jean Bosco, wo Mudugudu wa Nyagahinga,  we avuga ko bashima ko aya mazi meza, kuva bayegerezwa mu mwaka wa 2016, kugeza mu kwezi kwa Werurwe 2018,  atari yabura.

Ati “Nta bwo ariya mazi ajya akama.  Ni ikintu kidushimisha cyane rero ubu twaruhutse kujya kuvoma amazi ku mariba no mu Kiyaga cya Muhazi. Ubu  aho iterambere riziye, Nyakubahwa Paul Kagame yatugejeje kuri byinshi.”

Umurenge wa Gishari utuwe n’abaturage basaga 23,300, bari mu ngo zigera hafi ku bihumbi 6,  abenshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, nk’uko ubuyobozi bw’uyu murenge bwabitangarije Imvaho Nshya.

Rushimisha Marc, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, avuga ko ibikorwaremezo byashyizwe i Ruhunda mu myaka hafi 2 igiye gushira, bimaze kuzamura  iterambere ry’abatuye uyu murenge.

Avuga ko   uretse guha akazi abatuye uyu Murenge, no kwifashishwa mu buryo butandukanye,  biteganyijwe ko  mu gihe kiri imbere  amazi meza abaturage begerejwe, bazayabyazamo ikindi gikorwaremezo k’ingenzi abaturage bari bakeneye.

Ati “Aya mazi mubona aha, abayakoraho ni abaturage bahawe imirimo, ariko kandi n’abaturage ba hano hose bavoma amazi meza. Ubu hari n’amafaranga akomoka ku bikorwa by’amazi biri hano (mu kuvomesha), ari kuri konti, arakabakaba miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda. Abaturage bakaba bafite gahunda yo kugira ngo bazanafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere.”

Akomeza agira ati “Bakoze n’umushinga wemezwa n’inama njyanama y’umurenge, ndetse Njyanana y’Akarere yawizeho, ifata ikemezo ko Akarere kagomba kudutera inkunga, barifuza kwiyubakira isoko rya kijyambere, hano muri uyu mudugudu, biturutse kuri ya mafaranga yakomotse kuri aya mazi.”

Hari abatuye i Ruhunda babwiye Imvaho Nshya ko kugira isoko ryubakiye, bizaba ari irindi terambere, kuko kugeza ubu aho isoko riremera ari hanze, ku buryo iyo imvura iguye babura aho bayihungira, ikabashwiragiza.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gishari bugaragaza ko uretse aya amazi meza ari kubyazwa umusaruro, n’ibindi bikorwa bigize iyi Ekocenter ya Ruhunda birimo ikibuga cy’umupira w’amaguru gifite amatara atuma gikinirwaho na nijoro, ‘Solar Kiosque’ ikorerwamo ubucuruzi, icyuma cya ‘Ecographie’ cyahawe Ikigo Nderabuzima cya Ruhunda, n’ibindi bikorwaremezo byashyizwe muri aka gace;  kugeza magingo aya bibyazwa umusaruro kandi byishimirwa n’abaturage.