Rwamagana: Amatsinda y’ubuzima yabafashije kurwanya isuku nke n’imirire mibi

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 18-05-2019 saa 15:53:45
Cyatengwa Beatrice ni umugore wemeza ko iterambere yagezeho arikesha amatsinda y'ubuzima (Hakizimana Yusuf)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abaturage bo muri aka karere, barishimira ko gahunda y’amatsinda y’ubuzima yagize uruhare rukomeye mu kwimakaza isuku no kurwanya imirire mibi.

Gahunda y’amatsinda y’ubuzima yaje isimbura indi gahunda yitwaga ‘amatsinda y’isuku’ nyuma yo kwaguka mu bikorwa, byatumye aya matsinda atita ku isuku gusa ahubwo afata umwihariko wo kwita ku buzima muri rusange.

Cyatengwa Beatrice, umuturage wo mu Kagari ka Ntebe mu Murenge wa Muhazi ni umwe mu baturage bemeza ko aya matsinda yamwubatsemo ikizere cyo kwiteza imbere.

Avuga ko magingo afite inka n’andi matungo magufi amufasha kurushaho kwiteza imbere, mu rugo rwe uhageze usanga rurangwa n’imirima y’igikoni itoshye, urutoki rukoreye neza, kandi ngo byose abikesha iyi gahunda y’amatsinda y’ubuzima, kuko mbere yahoze abarirwa mu batishoboye.

Avuga ko uretse n’iterambere, aya matsinda yanabatoje isuku no kurya indyo yuzuye, ku buryo batakirwara indwara zikomoka ku mwanda cyandwa iz’imirire mibi.

Yagize ati “Ubu tumeze neza, mu ngo 87 dufite zitagiraga ubwiherero ubu 82 zirabufite kandi ni ibintu byadufashije. Mbere tutarasobanukirwa no kugira isuku wasangaga abantu barwaza indwara z’impiswi, hariho indwara nyinshi zikwirakwizwa n’umwanda.

Ubu nta ndwara zigihari abantu bose bamenye gukora isuku, gukubura turakubura, amazu turakurungira nta mbaragasa, abana bagiraga imirire mibi ariko kuva aho twagiriye mu matsinda y’isuku twakoze uturima tw’igikoni, ntawukirwaza bwaki, kugira isuku ni byiza, ni ngombwa kandi ni ibintu bihesha agaciro.”

Uwayezu Monique Perezidante w’itsinda ry’ubuzima rikorera mu kagari ka Ntebe mu murenge wa Muhazi, ahamya ko imyumvire yabo ku isuku n’indyo yuzuye ubu yahindutse.

Yagize ati “Kuva aho twatangiriye amasomo [mu matsinda y’ubuzima] twaracengewe abenshi barahinduka mu buzima bwabo, imihindukire ya mbere ni ugusobanukirwa n’akamaro k’isuku.

Twarakurungiye, twubaka ubwiherero, turasakara, turanabukinga, mbere twari dufite imyumvire iri hasi ugasanga umuntu afite ubushobozi ariko akumva ko kutagira ubwiherero ntacyo bimutwaye.”

Aba baturage bemeza ko ubuzima bari babayemo mbere butandukanye cyane n’ubwo bafite ubu, kandi bikaba isomo kuri bagenzi babo kuko urugo rwagezweho n’impinduka rubera ishuri izindi zitarahinduka bityo nazo zikagana iyo nzira.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yishimira ko abaturage bo mu karere ayobora barushaho kuzamura imyumvire ibafasha kuzamura imibereho, babikesha imishinga itandukanye bagezwaho.

Yagize ati “Iyi mishinga n’iyo yahagarara igikomeye cyane ni uko yigishije abaturage. Nk’ubu umushinga wa Gikuriro wigishije abaturage bafite amahuriro y’ubuzima ari kuri buri mudugudu kandi abantu barize barajijutse ku bijyanye n’isuku n’imirire mibi.

Icya kabiri aba bigishije abaturanyi babo, ikindi ni uko bitaheze mu magambo gusa ahubwo byagiye mu bikorwa.”

Aya matsinda y’ubuzima mu karere ka Rwamagana yagiye fatanya mu kubaka ibikorwa by’iterambere rusange nko kubaka ubwiherero rusange ndetse abayagize banagabirana amatungo.

Cyatengwa Beatrice ni umugore wemeza ko iterambere yagezeho arikesha amatsinda y’ubuzima Cyatengwa Beatrice ni umugore wemeza ko iterambere yagezeho arikesha amatsinda y’ubuzima (Hakizimana Yusuf)

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.