Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Rwamagana: Abayobozi bashya bibukijwe ikiranga umuyobozi mwiza

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 26-10-2021 saa 23:14:01
Meya w'Akerere ka Rwamagana yibukije komite nyobozi z'Imidugudu nshya zatowe kwita ku iterambere ry'abaturage (Foto Akarere ka Rwamagana)

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye abayobozi bashya batowe mu Nzego z’ibanze ko umuyobozi mwiza ari uharanira ko abaturage ayobora bagera ku iterambere.

Yabigarutseho ubwo mu Midugudu yose uko ari 414 yo muri ako karere, harimo gukorwa ihererekanyabubasha hagati ya komite nyobozi z’Umudugudu zicyuye igihe na komite nyobozi nshya zatowe. Meya yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Ruhunda ahahuriye imidugudu ya Nyagakombe, Mpungwe na Nyagahinga.

Yatanze impanuro kuri komite nyobozi z’Imidugudu nshya zatowe, agira ati: “Umuyobozi mwiza ni uharanira ko abaturage ayobora bagira iterambere rigaragara haba mu mibereho myiza no mu bukungu, akagira aho abavana n’aho abageza.”

Yongeyeho ati: “Abaturage na mwe mufite inshingano yo gufatanya n’ubuyobozi mu bikorwa bigamije iterambere, kubumvira no kubaha gahunda za Leta babagezaho. Kugira ngo umuyobozi abageze Ku iterambere mwifuza, ni ngombwa ko mumushyigikira.”

Meya Mbonyumuvunyi yibukije ko hari gahunda za Leta zitandukanye bagomba kugiramo uruhare bakaba icyitegererezo bigafasha kuzishyira mu bikorwa.

Ati: “Hari gahunda za Leta zifitiye abaturage akamaro zirimo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza na gahunda ya Ejo Heza. Turifuza ko muba intangarugero mu kwitabira izo gahunda zose kuko zigamije guteza imbere imibereho myiza yacu nk’Abanyarwanda.”

Meya w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi yibukije abaturage ko ako karere kakiri mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano, abasaba gukomeza kubyitaho kandi ko Akarere kagiye kugenzura ibyo bikorwa.

Ati: “Nk’uko mubizi, mu Karere kacu turi mu bukangurambaga bw’ isuku n’umutekano kandi ni amarushanwa. Mu minsi ya vuba muraza kubona abantu baturutse ku Karere baje kugenzura no gukora isuzuma ry’uburyo muhagaze mu bijyanye n’isuku n’umutekano.”

Yasoje ashimira abaturage uruhare bagira mu iterambere. Ati: “Nsoza, ndabashimira ko muri abaturage beza baharanira iterambere ry’Akarere kabo. Iryo shema mukomeze muriharanire, abayobozi tubegere twumve ibitekerezo byanyu, tubacyemurire ibibazo, n’ibindi. Ariko namwe abaturage murwanye uwashaka kubarangaza wese.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.