Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Rwaka  afite intego yo kuzaba umutoza mpuzamahanga

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 04-03-2018 saa 08:38:10
Rwaka Jean Claude (iburyo) ari kumwe n'umutoza mukuru wa Mukura, Haringingo (ibumoso)

Rwaka Jean Claude ni umwe mu bantu bakinnye umupira banabihuza no kwiga birabakundira. Yakinnye mu makipe  arimo La Jeunesse na Rayon Sports akaba yarakinnye   mu bihe n’abakinnyi batandukanye nka Mugiraneza Jean Baptitse “Migi”  na Sibomana Abouba bari muri APR FC.

Rwaka Jean Claude (iburyo) ari kumwe n’umutoza mukuru wa Mukura, Haringingo (ibumoso)

Kimwe n’aba bakinnyi, Rwaka Jean Claude yazamukiye ku Mumena i Nyamirambo.  Gusa bitandukanye nabo yaretse umupira hakiri kare, nyuma yo kutihanganira kubura umwanya muri Rayon Sports yari agiyemo  ava muri La Jeunesse FC mu 2013.

Kuva mu 2016 Rwaka ni umutoza wungirije wa Mukura, ugishaka kwiga no gutera imbere umunsi ku wundi. Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya (IN) yagize byinshi atangaza  ku buzima bwe n’ikerekezo ke mu gutoza.

IN: Tuguhaye ikaze

Rwaka: Murakoze

IN: Rwaka ni muntu ki?

Rwaka: Navukiye muri Nyarugenge ku Mumena tariki 14 Nzeri 1986. Ndi umuhungu wa kabiri mu bana batanu (abahungu babiri n’abakobwa batatu) ba Nibamuhoze Laetitia na Nyakwigendera Djalibu Victor.

Nize amashuri abanza muri ESCAF, niga amashuri yisumbuye muri APACE Kabusunzu mu 2006 nsoza ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no kwakira abantu mu ndege mu cyahoze ari RTUC.

IN: Ni izihe nzira wanyuzemo ukiri muto kugeza ubaye umukinnyi mu makipe akomeye?

Rwaka:  Twakuze duturanye n’ikibuga cyo ku Mumena, kuva tukiri abana twajyaga kuhakinira. Muri za 2002 nibwo ninjiye mu bana ba La Jeunesse FC, mu 2005 dutangira amarushanwa y’ingimbi, ninjira mu ikipe nkuru ya La Jeunesse FC  mu 2008-2009 muri icyo gihe La Jeunesse  FC yari ikimara kumanuka abakinnyi bose, mpamara imyaka 5 kugeza ngiye muri Rayon Sports mu 2013-2014

IN: Muri Rayon Sports wahamaze umwaka umwe uhita usezera burundu gukina umupira, byatewe n’iki ko wari ukiri muto?

Rwaka: Urumva buri wese agira uburyo yakira ibintu. Byarangoye kumara umwaka wose ndi ku ntebe nta n’ikizere mfite cyo gukina. Nabaye nk’ucika intege numva umupira ndawuzinutswe, mpitamo kujya gushakishiriza ahandi.

IN: Ese ntiwashoboraga kujya mu yandi makipe?

Rwaka: Oya nkifata aka karuhuko, nahuye na Rwasamanzi Yves (umutoza wa Marines FC) yari yarantoje kuva mu bwana.   Ni we mutoza twahuye igihe kinini mu gihe cyose nakinaga. Yarambajije ati “bimeze bite ibyo ukina muri Rayon Sports?. Musubiza ko nabaye mbihagaritse. Ambaza icyo nteganya. Mubwira ko nkibitekerezaho n’ubwo nasaga nk’uwabivuyemo. Yarambwiye ati “ waza se ko La Jeunesse FC  igarutse mu kiciro cya kabiri nyuma y’umwaka isenyutse? Waje ukamfasha bariya bana?”  Naramwemereye , ananyohereza mu mahugurwa yari agiye kubera muri FERWAFA  ntangira ubwo.

IN: Nyuma y’imyaka ibiri uba ugizwe umutoza wungirije muri Mukura uza kungiriza  umubiligi Ivan Minnaert. Ese  yakumenye ate kugira ngo yifuze ko mukorana?

Rwaka: Hari umuntu twari tuziranye kuva kera mu by’umupira ariko yari n’inshuti ya Minnaert yaje kumbwira ngo akeneye umutoza ukiri muto bafatanya kandi ushaka kwiga ndamubwira ngo nta kibazo, ampuza nawe nza muri Mukura  gutyo.

IN: Imyaka ishize ari ine uri umutoza. Ni ayahe masomo y’ingenzi  umaze kwiga?

Rwaka:  Ubundi mfite Licence C ya CAF, mfite n’izindi mpamyabumenyi ebyiri z’abatoza b’imyitozo ngororamubiri. Hari byinshi nize muri iyi myaka ibiri maze muri Mukura n’indi namaze mu kiciro cya kabiri muri La Jeunesse FC, kuko hose haba hagoranye.

Abatoza twakoranye banyigishije byinshi, yaba Ivan Minnaert cyangwa Haringingo Francis turikumwe ubu. Nize byinshi, kuva ku kumenya umukinnyi no kubana n’umutoza mukuru.

IN: Hari imyaka wihaye runaka izashira umaze kuba umutoza mukuru?

Rwaka: Icyo nshyize imbere ubu ni ukubanza kubona za Licence zindi. Bigenze neza nabona  Licence B muri uyu mwaka. Nkeneye kwihugura, ku buryo igihe icyo ari cyose nzaba meze neza (mfite ibisabwa umutoza mukuru).

IN: Intego n’inzozi zawe ufite mu mwuga wo gutoza ni izihe?

Rwaka: Ndota kuzaba umutoza w’ikitegererezo  mu batoza bo mu Rwanda. Nkayobora ikipe igatwara ibikombe, ni cyo gikuru nifuza. Byakunda nkaba umutoza mpuzamahanga.

IN: Tubwire, iyo umuntu yabaye umukinnyi, ese iyo aje gutoza biramworohera?

Rwaka: Iyo wabaye umukinnyi uba warahuye n’abatoza benshi (ku buryo ubigiraho), iyo rero uhuye n’amahirwe ukabyihuguramo birakorohera cyane.

Ibi ariko ntibivuze ko umuntu wese wabaye umukinnyi ashobora kuba umutoza ako kanya. Ibintu byose ni ukwiga. N’utarigeze akina aba umutoza mwiza. Ariko biba akarusho iyo wakinnye kuko yaba ari imyitozo mwakoraga  n’ibindi byose ntibiba ari bishya, bihita bikorohera.

IN: Ese ubona ari iyihe mpamvu abantu benshi baretse gukina  batirinjira mu butoza hano mu Rwanda?

Rwaka: Icya mbere umuntu agira icyo akunda. Mbona bamwe barangiza gukina bahita bajya mu bindi, bakajya gushakisha ubuzima bw’imiryango yabo ugasanga ntafashe wa mwanya wo kujya kwiga.

IN: Ni izihe mbogamizi mwe abahoze bakina muhura nazo iyo mushatse kuba abatoza?

Rwaka: Iya mbere ni ukubona aho ushyirira mu bikorwa ubumenyi uba wabonye. Ushobora kuba ufite impano, unafite ubushake ariko ukabura aho ubitangirira. Uburyo bwo kwinjiramo buragora. Mbere n’amahugurwa yari make, ubu FERWAFA yabishyizeho buri mwaka.

Ntekereza ko nko ku bakinnyi barimo basoza umupira niba batekereza kwiga bakabaye bagerageza kugira ngo bahabone amahirwe yo kuhatangirira inzira y’ubutoza. Niba kandi wumva ubikunze wanahera no mu mashuri y’abana.

IN: Ni abahe batoza b’ikitegerezo mu buzima bwawe?

Rwaka: Hari Ivan Minnaert twatangiranye muri Mukura, hari Haringingo Francis umutoza wanjye turi kumwe hakaba na Rwasamanzi Yves. Abo ni abantu mfata nk’ababyeyi bange mu butoza.

IN: Turagushimiye

Rwaka: Murakoze

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.