Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Rwabugiri mu nzira zo kongera kuba umunyezamu ukomeye mu Rwanda

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Jun 14, 2018

Rwabugiri Omar, umunyezamu wa Mukura ni umwe mu bari batangiye kwibagirana mu myaka mike ishize ariko ushingiye ku mibare aragaragaza ko mu minsi mike ashobora   guhamagarwa  mu ikipe y’igihugu.

Rwabugiri Omar ufite intego yo kuba umunyezamu ukomeye ndetse akanahamagarwamu ikipe y’igihugu

Kuva yagera muri Mukura, Rwabugiri amaze gukina imikino 24 atsindwa ibitego 16 anamara imikino 13 atarinjizwa igitego. Naho Mukura ikaba ikipe ya kabiri nziza mu bwugarizi aho irushwa ibitego bibiri na APR  FC yinjijwe ibitego 14.

Rwabugiri wakuriye mu ishuri ry’umupira rya APR FC yirukanwe mu 2015 kubera imvune yari amaranye   umwaka.  Byatumye ajya gukora igeregezwa muri AS Kigali ariko umutoza Higiro amubwira ko urwego rwe ruri hasi ajya muri Musanze FC  naho arirukanwa nyuma yo kubura umwanya imbere ya Ndayisaba Olivier  na Mazimpaka Andre wari ukimara kugurwa.

Mugabo Alexis, umutoza w’abanyezamu ba Mukura azi neza ko Rwabugiri ari umukinnyi wari ufite impano kuva mbere gusa wari waritereye ikizere. Ati “Ntoza mu Isonga namubonaga mu myitozo ya APR FC  ku buryo nari muzi mu ishusho no mu mikinire, mbona ko hari ibyo namuha akazamura urwego”.

Muri Mukura yabanje  kuvugirizwa induru

Rwabugiri yageze  muri Mukura adafitiwe ikizere cyane ko yari agiye gusimbura Mazimpaka Andre anatangira nabi atsindwa ibitego bidasobanutse birimo icyo yatsinzwe tariki 21 Ukwakira 2017 i Rubavu ku munota wa nyuma bakinnye na Etincelles FC.

Mugabo ati “Mu mikino ya mbere bamuvugirizaga induru ko batamushaka, byanatumye mbwira abafana kumpa igihe cy’ukwezi kumwe ku buryo nzaba nabonye igisubizo cy’uyu munyezamu kuko bo bavugaga ko ikipe yabo yuzuye usibye umunyezamu”.

Avuga ko yabanje  kumuganiriza amwemereka ko ashobora kongera kuvamo umunyezamu  mwiza anamwereka ingero z’abandi yagize abanyezamu bakomeye.

Ari Twabanje kuganira maze kumenya ingendo zose yakoze, tubanza kuganira kandi mwumvisha ko kuva natangira nahereye kwa Olivier Kwizera aragenda  Ntalibi Steven ajya muri Police FC , Kimenyi Yves ajya muri APR FC, ba Bonheur na Djihad bajya muri Kiyovu, mubwira ko ari amahirwe ye kugira ngo mufashe kuko nta mwaka ndatoza ngo mbure umunyezamu ujya mu ikipe y’igihugu ambwira ko ari umugisha kuko abo bose abazi, dufata ingamba zo gukora kuko twari twaratinze kugira ngo turebe ko hari aho twagera’’.

Rwabugiri aho ageze yanahamagarwa mu ikipe y’igihugu

Rwabugiri agaragaza ko n’ubwo ikipe ye idahagaze neza muri rusange, nawe abona  ko urwego rwe rwazamutse ahanini biturutse kuri ba myugariro bamukina imbere barimo Nshimirimana David.

Akomeza avuga ko mu minsi iri imbere ashobora guhamagarwa  mu ikipe y’igihugu. Bitewe n’umwaka nagize hano tutitaye ku mwanya mubi w’ikipe, nge niha amanota meza kuko tutigeze dutsindwa cyane. Rwose nta bwo byambuza kuvuga ngo bijyanye n’ibyo nakoze, bampamagaye byaba ari byiza’’.

Mugabo  Alexis umutoza we avuga ko  hari ibyo Rwabugiri  agomba gukora mbere yo gutekereza kujya mu ikipe y’igihugu. Ati Hari ibyo akibura, ku buryo ntavuga ngo urwego nifuza ko ageraho rwaruzuye kugira  ngo agirirwe ikizere mu  ikipe y’igihugu. Aracyakeneye kuzamura urwego rwo gutekereza icyo akora vuba vuba, gusoma umukino  no kuganira na ba myugarariro be ariko  ibyo azabyiga namara gukina imikino myinshi”.