Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Rutsiro: Ubufatanye mu rugo rw’abarimu bwarinze abana babo igwingira

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 29-04-2021 saa 10:34:42
Murekatete Domina na Mushinzimana Léonce bavuga ko kugira izindi nshingano bitababuza kwita ku bana babyaye

Kugira akazi ntibikwiye kuba intandaro yo kurwaza imirire mibi nk’uko byakunze kugaragara kuri bamwe mu babyeyi bajya guca inshuro, cyangwa bagahugira mu kazi bigatuma birengagiza ko basize umwana muto mu rugo.

Mbere y’akazi, iyo uri umubyeyi umenya ko wabyaye, ukazirikana n’inshingano zijyana no kunguka umwana, zirimo kumurera mu buryo bumutegurira kuzaba ingirakamaro ku buzima bwe, ku muryango we no ku Gihugu.

Umuryango wa Murekatete Domina na Mushinzimana Léonce batuye mu Mudugudu wa Kabiraba, Akagari ka Bumba, Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, wishimira ko kuba bombi bafite akazi k’ubwarimu kabasaba igihe kinini n’ubwitange, bitababuza gukurikirana imirire iboneye n’imikurire y’abana babo mu kubarinda igwingira.

Murekatete yigisha mu Ishuri ry’Inshuke ryitwa “Sainte Mary Kindergaten” mu gihe umugabo we ari umwarimu mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Bumba (Bumba TVET School).

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, aba babyeyi b’abana babiri bagaragaje uburyo kuba bafite inshingano z’ubwarimu bitababereye impamvu zo kutita ku bana babyaye, ahubwo bishimiye kwakira izindi nshingano zo kurera abana babo bibyariye ziyongera ku kurerera sosiyete nyarwanda.

Murekatete yavuze ko gutegura indyo yuzuye n’imfashabere biboneye biri mu byafashije umuryango we kwirinda igwingira mu muryango, ubu umwana we mutoya agejeje ku myaka ibiri n’igice mu gihe mukuru we afite imyaka 6.

Yagize ati: “Nkibyara umwana wanjye naramwonkeje kugeza agize amezi atandatu, nyuma y’ayo mezi atandatu ni bwo natangiye kumuha imfashabere. Naramwonsaga nkongera nkavangamo n’imfashabere yabaga igizwe n’indyo yuzuye irimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara ndetse n’ibyubaka umubiri.”

Nk’umwarimu, byasabaga ko mugitondo azinduka ategurira umwana ndetse akanamugaburira, mu masaha ya saa yine bikaba ngombwa ko agaruka kumwonsa, saa sita agataha aje kongera kumugaburira, na nimugoroba bikaba uko.

Murekatete Domina ari kumwe n’abana be babiri bishimiye kongera kumubona avuye ku ishuri saa sita

Yavuze ko imwe mu mpamvu zishobora gutuma ababyeyi bamwe bafite akazi barwaza imirire mibi, ariko uko batwarwa n’akazi cyane bakibagirwa ko bafite inshingano zo kurera.

Ati: “Akenshi buriya nk’umwana ugira imirire mibi bitewe n’akazi biterwa no kumurekera umukozi, nyina yatwawe n’amafaranga. Hari igihe wenda yaba ataha kure ku buryo saa sita atabona umwanya wo kuza kumwitaho.”

Yakomeje agira ati: “Umubyeyi ukora kure akwiye nibura kugenda mu gitondo amaze kugaburira umwana, agasiga ateguye ibyo agaburirwa adahari, ndetse agashaka uburyo ataha kare nimugoroba akareba uko umwana yiriwe, akamutegurira ibya nimugoroba akanabimugaburira.”

Ku ruhande rwe, Murekatete yavuze ko ibanga ryo guhangana n’igwingira ku mwana urengeje amezi atandatu rishingiye ku gutegura imfashabere iboneye, umubyeyi akiyitaho arya indyo yuzuye ndetse akonsa umwana mu gihe gikwiye.

Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko abana bashyirwa ku ibere mu isaha ya mbere bamaze kuvuka, bagira ibyago bike byo kurwara indwara ziterwa n’imirire mibi harimo no kugwingira, bikaba ari kimwe n’abana bakomeza konka nyuma y’ayo mezi ariko bahabwa n’imfashabere iboneye.

Murekatete avuga ko umuryango uzira igwingira uhorana umunezero

Ubufatanye bw’umugore n’umugabo ni ingenzi

Murekatete yavuze ko kimwe mu byo yishimira ari uko umugabo we atamutererana mu nshingano zo kurera abana, bafata nk’inshingano nyamukuru zibanziriza izo bahuriyeho zo kurerera u Rwanda.

Mushinzimana na we avuga ko ubufatanye n’umugore we mu kwita ku mikurire y’umwana abona butanga umusaruro ushimishije, akagira inama abagabo bose yo guha agaciro gakomeye uruhare wabo mu kurera.

Yagize ati: “Ubuzima bw’umwana burushaho kuba bwiza iyo ababyeyi bombi babigizemo uruhare. Nkanjye umwana wanjye mutegurira indyo yuzuye ndetse nkanamugaburira kenshi iyo nyina ahugiye mu bindi. Ibyinshi ndabimukorera bikanamushimisha, uretse wenda kumwonsa ni byo ntashobora.”

Akomeza avuga ko uretse kugaburira abana no kubuhagira, asobanukiwe no gutegura indyo yuzuye, ku buryo byagiye bimworohera no gutegura imfashabere mu gihe umugore we ahugiye mu bindi.

Murekatete na we yongeraho ko abana bishimira kwitabwaho na se, ati: “Umubyeyi w’umugabo iyo afashe nk’ibiryo arimo kumugaburira cyangwa agafata nk’amazi akamwuhagira, umwana aranezerwa ukabona ko ari agashya yabonye mu buzima.”

Murekatete Domina na Mushinzimana Léonce bishimira ko ubufatanye mu muryango bubafasha kwirinda igwingira ku bana babo

Impinduka mu myumvire y’abatuye mu Karere ka Rutsiro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwemeza ko imyumvire y’abaturage ku kwita ku minsi 1,000 y’ubuzima bw’umwana kuva agisamwa igenda yiyongera, bikaba biri mu bikomeje kugira uruhare rukomeye mu igabanyuka ry’ibibazo by’igwingira n’izindi ndwara zikomoka ku mirire mibi.

Bapfakurera Abdul Madjid, Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe gahunda y’Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECDs) no kurwanya imirire mibi, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo ari umusaruro w’ubukangurambaga buhoraho bukorerwa cyane cyane ku rwego rw’umudugudu n’imiryango.

Yagize ati: “Gahunda zo kurwanya imirire mibi zirakorwa hose, binyuze mu gikoni cy’umudugudu, gahunda z’amarerero y’abana bato, hari na gahunda zinyuzwa mu bigo nderabuzima.”

By’umwihariko, aho ni ho ababyeyi batwite n’abonsa bigishirizwa gutegura indyo yuzuye cyangwa imfashabere iboneye, hakaba n’ubundi bukangurambaga bukorwa, n’ izindi gahunda zo kwegera abaturage.

Bapfakurera akomeza avuga ko gahunda y’igikoni cy’umudugudu n’iy’ingo mbonezamikurire y’abana bato ziri ku isonga mu zifasha cyane mu guhugura ababyeyi ku bijyanye n’indyo yuzuye.

Ati: “By’umwihariko twebwe twashyize imbaraga mu marerero kuko ari ho twabonye hahuriza hamwe ba bana n’ababyeyi babo, tukabafatira hamwe ku mudugudu.”

Bapfakurera  Abdul Madjid, Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinze gahunda y’Ingo Mbonezamikurire y’abana bato (ECD’s) no kurwanya imirire mibi

Byinshi mu byagezweho babikesha gahunda ya SPRP

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buravuga imyato umushinga wa SPRP wafashije kugera ku ntambwe ishimishije mu guhangana n’igwingira n’ibindi bibazo bituruka ku mirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itandatu y’amavuko.

Inkunga y’uwo mushinga wo gukumira no kurwanya igwingira (Stunting Prevention and Reduction Project/SPRP) yafashije guhuza ibikorwa by’Akarere mu rugamba rwo guhangana n’igwingira, abana babona igikoma, by’umwihariko abarererwa mu marerero 1,138 akorera muri ako Karere.

Uyu mushinga kandi wafashije mu kongerera ubumenyi ababyeyi ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye ndetse no guharanira isuku mu kwirinda imirire mibi n’indwara zituruka ku mwanda zishobora kuba intandaro y’igwingira.

Bapfakurera yakomeje agira ati: “Umushinga wa SPRP watanze ibikoresho muri ya marerero nababwiye. Bimwe muri byo harimo umukeka, abana bakicara ahantu heza hari isuku, harimo za filtre ziyungurura amazi, ibikoresho bijyanye no kubaka ubwiherero bufite isuku, za Kandagirukarabe n’ibindi.”

Ku bijyanye n’imirire, SPRP yafashije abaturage bo mu mirenge itatu yo muri ako Karere kubona ibiti by’imbuto zitandukanye, ibyinshi muri byo ngo byatangiye gutanga umusaruro.

Bapfakurera avuga ko mu gihe mu mwaka wa 2015 igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka ibiri ryari rigeze kuri 43%, hari intambwe imaze guterwa ku buryo hari icyizere ko bitarenze mu 2023 iryo gwingira rizaba rigeze nibura kuri 32%.

Uruhare rw’umushinga SPRP rwagabanyije cyane igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itandatu

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere 13 Leta y’u Rwanda ifatanyije na Banki y’Isi byatangijemo gahunda zikomatanyije harimo n’iziterwa inkunga n’umushinga SPRP kuko ari two twari dufite imibare y’abana bagwingiye iri hejuru cyane.

Imibare y’ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho by’abaturage (Demographic Health Surveys/DHS) mu mwaka wa 2020, igaragaza ko igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 6 y’amavuko mu Rwanda rigeze kuri 33%, intego ikaba ari ukugera kuri 19% mu 2024.

Igwingira ryageze kuri icyo kigero rivuye kuri 38% mu mwaka wa 2015, na 51% babarurwaga mu 2005. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nubwo bigaragara ko uyu mubare ugenda ugabanuka, icyifuzo cya Leta y’u Rwanda ni uko icyo kibazo cyaba amateka mu gihe gito gishoboka.

Mushinzimana Léonce yigisha mu ishuri ry’imyuga rya Bumba

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.