Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Rutsiro: Kuvugurura ubuhinzi byatumye inganda ziyongera

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 22-07-2019 saa 12:02:27
Abahinzi bakanguriwe kwita ku ikawa kugira ngo irusheho kubinjiriza amafaranga

Ubuhinzi cyane cyane ubw’ibihingwa ngengabukungu birimo ikawa n’icyayi bwaravuguruwe, umusaruro wabyo uriyongera bituma n’inganda ziyongera mu Karere ka Rutsiro, binagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’abaturage.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Gakuru Innocent yagarutse ku miterere y’ubuhinzi muri aka karere, avuga ko hari amahirwe yo kuba gafite Ikiyaga cya Kivu bikagira icyo byunganira mu buhinzi; usanga haboneka imyaka itandukanye bitewe n’imiterere y’ikirere, bityo ukeneye iyo adahinga kubera ko aho aherereye itahera abasha kuyibona hafi mu karere.

Yagize ati: “Igice cyo ku kiyaga cya Kivu kirashyuha icyo ku misozi kigakonja, ibyo bikaba ari amahirwe Akarere gafite mu iterambere ry’ubuhinzi kuko usanga imyaka yera kuri kiriya kiyaga irimo urutoki, ibigori, ikenerwa n’abatuye mu misozi miremire, abaturiye iki kiyaga na bo ugasanga bakenera imyaka irimo ingano, ibirayi n’iyindi yera mu misozi miremire”.

Yagaragaje ko ikawa yera hafi y’Ikiyaga cya Kivu, ubuhinzi bwayo bwateye imbere cyane kuko ari agace kaberanye na yo, umusaruro wariyongereye bituma n’inganda ziwutunganya ziyongera aho ubu zimaze kugera kuri 19.

Yagize ati: “Ziriya nganda zatumye ikawa yitabwaho cyane, itunganywa mu buryo bunoze”.

Yakomeje agira ati: “Mbere wasangaga ikawa abahinzi bazihera, zikaboneka zidafite ubwiza zakagombye kugira ku isoko mpuzamahanga, ariko ubu usanga itunganyije neza. Ibyo bituma abaturage babona amafaranga abafasha kwiteza imbere”.

Ubuhinzi bw’icyayi

Gakuru avuga ko icyayi kera mu misozi miremire, na cyo kimaze kugira agaciro, abahinzi bakitayeho dore ko banabonye uruganda rugitunganya hafi yabo.

Ati: “Mbere nta ruganda rw’icyayi rwahabaga, icyayi kera mu mirenge ya Kivumu, Kigeyo na Nyabirasi, cyagemurwaga ku ruganda rw’icyayi rwa Pfunda mu Karere ka Rubavu, twashishikarije abaturage guhinga icyayi mu misozi miremire, umusaruro uriyongera ku buryo mu Murenge wa Manihira hageze uruganda rugitunganya”.

Yongeyeho ati: “Na cyo giha abaturage amafaranga bagahabwa n’akazi mu ruganda, kandi no mu mirima hakenerwa abakozi benshi, usanga hari impinduka nini zijyanye no gutera iterambere kw’abaturage”.

Agaragaza ko ingamba zafashwe na Leta zo guteza imbere ubuhinzi ari zo zatumye umusaruro wiyongera kandi ukaboneka ari mwiza.

Ati: “Ubu hakoreshwa ifumbire mvaruganda ndetse n’imbuto nziza, na byo byatumye umusaruro wiyongera bitewe n’uko Leta yashyizemo imbaraga kugira ngo abaturage babibone hafi, hanashyizweho gahunda ya Nkunganire”.

Bamwe mu baturage bagaragaje ibyo bamaze kugeraho

Abahinga biriya bihingwa babonye isoko ry’umusaruro wabo, abandi babona imirimo itandukanye mu bikorwa by’ubuhinzi ibafasha kwiteza imbere.

Umwe mu bahinzi b’ikawa witwa Nyirankunzabo Esther avuga ko umusaruro w’ikawa wiyongereye ku buryo bushimishije urabungukira bitewe n’uko baretse guhinga mu buryo bwa gakondo.

Ati: “Twagiriwe inama yo kwita ku gihingwa k’ikawa kuko kihutisha iterambere, mbere twahingaga uko twiboneye mu kajagari, ibiti by’ikawa ntitubyiteho uko bikwiye, ariko kuri ubu twasobanuriwe uko tugomba gutegura umurima, gutera no kwita ku ikawa, tukita no ku musaruro […], twabonye n’inganda zitugurira umusaruro, urumva ko ifaranga riboneka tukiteza imbere”.

Yakomeje agira ati: “Amafaranga nkura muri ubwo buhinzi yamfashije kwigurira amatungo ubu ndoroye, nabashije kuvugurura inzu mbamo, kandi mbona n’ibindi byangombwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi”.

Muhire Steven ni umwe mu babonye akazi ko gusoroma icyayi, na we avuga ko hari ibikorwa by’iterambere amaze kugeraho.

Ati: “Icyayi ni igihingwa ngengabukungu, kitaweho cyane muri aka karere, ibyo rero bituma natwe tubona akazi, nkange nkora ako kugisoroma, ariko hari abandi bakora mu ruganda, cyatuzaniye iterambere, mbona amafaranga nkizigamira yagwira ngakuramo igikorwa gifatika; ubu naguze isambu nini nteganya kuzubakamo inzu, naguze n’amatungo magufi”.

Gukangurira abahinzi kwibumbira mu makoperative na byo byatumye bakora ubuhinzi neza, babafasha kongera umusaruro binyuze mu guhinga igihingwa kimwe, kandi bafite n’aho bagurishiriza umusaruro.

Hanashyizweho ibikorwa remezo birimo imihanda ihuza imirenge yorohereza abahinzi kugeza umusaruro kuri izo nganda no ku isoko.

Visi Meya Gakuru ati: “Ikindi navuga gifasha abaturage ni amasoko acuruza ibicuruzwa bitandukanye hamwe n’ay’amatungo by’umwihariko ay’inka arimo isoko rya Rambura riri mu Murenge wa Mukura, iryo muri Manihira n’irya Nkura riduhuza n’abaturanyi bo muri Congo”.

Yongeyeho ati: “By’umwihariko noneho ubu dufite kaburimbo yaje ari igisubizo gikomeye haba mu rwego rw’ubuhahirane n’imigenderanire, ubu mu karere hari urujya n’uruza rw’abaturage; kujya mu Karere ka Karongi, i Kigali na Rubavu biroroshye, waje uje gufasha abaturage muri bwa buhahirane no kugira ngo umusaruro ubashe kugera ku isoko”.

Abaturage banifashisha inzira yo mu kiyaga cya Kivu bajyana umusaruro mu masoko y’ahandi.

Habonetse n’inganda zitunganya umusaruro w’ibindi bihingwa

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Gakuru Innocent, yagaragaje ko uretse inganda zitunganya ibihingwa ngengabukungu ziyongereye hari n’izindi ntoya z’abikorera zagiye zivuka, zirimo izitunganya zikanongerera agaciro umusaruro w’imbuto zikawukoramo imitobe. Hari n’izenga ibitoki.

Ubuhinzi ntibuzigana n’ubworozi, uyu muyobozi avuga ko muri kariya karere hanaboneka n’ubworozi, bwiganjemo ubw’inka. Hari amakusanyirizo atunganya umusaruro w’amata akawohereza ku ikaragiro rya Mukamira.

Hatangiye no gukorwa ubworozi bw’amafi bwa Kareremba n’ubwo kuyororera mu bigobe mu Kiyaga cya Kivu, ababukora bibumbiye mu makoperative, bituma babasha kwita ku musaruro, ubu hari n’abikorera bashyizeho uburyo bwo gutunganya uw’isambaza zikavamo ifu kugira ngo ubashe kubikwa igihe kirekire. Hanakorwa ubworozi bw’inzuki bwateye imbere kubera uruganda rutunganya ubuki ruhari.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.