Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Rutsiro: Ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo ryagaragaje impinduka zifatika

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 13, 2017

Nyuma y’igihe gito gishize Akarere ka Rutsiro kagejejwemo umuhanda wa kaburimbo, uturuka i Rubengera mu karere ka Karongi werekeza mu karere ka Rubavu, ubuyobozi bw’ako karere burishimira impinduka mu iterambere zigaragarira buri wese.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Munyakazi Gakuru Innocent, atangaza ko umuhanda wa kaburimbo wanyujijwe muri ako karere byaje ari igisubizo ku iterambere ryako mu buryo butandukanye bw’imibereho y’abagatuye.

Umuhanda wa kaburimbo wakozwe muri Rutsiro wafashije abatuye ako karere

Mu kiganiro Munyakazi yagiranye n’Imvaho Nshya kuri telefone avuga ko kuva uwo muhanda wakorwa byakuye akarere mu bwigunge kuko kabasha kugendererwa n’abagatuye bakabasha gukora ingendo zigana ahandi bitabagoye.

Agira atiAkarere ka Rutsiro kavuye mu bwigunge, imodoka na moto birahari biragenda nta nkomyi kandi n’uwifuza kugenderera ako karere abikora bitamugoye kimwe nk’uko natwe abaturage bacu babasha gukora ingendo hirya no hino”.

Munyakazi akomeza avuga ko kuba uwo muhanda uhari habayeho ubuhahirane n’utundi turere kuko ibintu bibasha kugera ku isoko bitagoranye ndetse n’abajya guhahira mu karere ka Rutsiro bakahajya batavunitse kandi batikanga umuhanda mubi.

Nk’uko abigarukaho kandi mbere y’uko uwo muhanda wa kaburimbo uhagera ngo wasangaga umuturage washakaga gukora ingendo atega igihe kirekire bikagera n’aho asubika gahunda ze.

Atangaza ko abakora ubucuruzi kurangura byabagoraga kubera imihanda mibi rimwe na rimwe bikiyongeraho ko n’abajyaga muri ako karere batinyaga kuhajyana imodoka zabo ngo zitahangirikira none ubu hakaba haragaragaye impinduka.

Munyakazi avuga ko umusaruro mu karere ugaragara kuko hari n’ibikorwaremezo byagiye byiyongera birimo amahoteli, ndetse kaburimbo ikaba yaranatumye abaturage bitabira kuhatura ari benshi ari nako bagenda begera uwo muhanda.

Kamana Alexandre ni umwe mu batwara imodoka zitwara abagenzi utangaza ko uwo muhanda wabafashije gukora ingendo zihuse, mu gihe mbere byabasabaga kuzenguruka mu tundi turere nka Ngororero na Nyabihu kugira ngo ube wakwerekeza mu karere ka Rubavu.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Uburengerazuba, akaba ari na kamwe mu turere 2 tutarangwagamo umuhanda wa kaburimbo kimwe n’aka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo.

SEZIBERA ANSELME