Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Rutsiro: Hujujwe ikibuga k’imikino y’abafite ubumuga cyatwaye miliyoni zirenga 11

Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Ku ya Sep 22, 2018

Mu Karere ka Rutsiro, mu murenge wa Mushubati hujujwe ikibuga k’imikino y’abafite ubumuga   cyujuje ibisabwa ku buryo kizajya cyakira n’imikino y’abafite ubumuga nta mpungenge.

Ikibuga gifite agaciro ka miliyoni zirenga 11

Iki kibuga gifite ubuso bwa m2 400 cyuzuye gitwaye miliyoni 11 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kubaka iki kibuga byagezweho ku bufatanye n’umuryango uharanira inyungu z’abafite ubumuga “Humanity and Inclusion” wahoze witwa “Handcap International”. Ni ikibuga gishobora gukinirwaho imikino myinshi y’intoki harimo Volleyball, Basketball n’indi itandukanye kikaba gishobora kugira uburambe bw’imyaka 15.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Niyonzima Tharcisse avuga ko ari akarusho mu murenge wa Mushubati washyizwemo iki kibuga unafite ikipe y’abafite ubumuga yitabira amarushanwa ku rwego rw’igihugu kandi ikitwara neza. Yanashimiye uyu muryango uruhare ugira mu guhindura imyumvire y’abaturage mu guha agaciro abafite ubumuga.

Ati Ubu duteye indi ntambwe ikomeye mu mikorere no mu bufatanye. Nk’abayobozi, dukunda abaturage twifuza ko buri wese yazamuka nta n’umwe usigaye, kwita ku bafite ubumuga bikwiye kuba umukoro wa buri wese, iki kibuga kigiye kubyazwa umusaruro kinacungirwa umutekano uhagije .”

Mugisha Jaques ufite ubumuga bwo kutabona wari uhagarariye Humanity and Inclusion yashimiye cyane ubufatanye n’Akarere ka Rutsiro kagaragariza abafatanyabikorwa.

Ati Iyo hatabaho gukorana bya hafi n’Akarere ibi ntibyari gushoboka ngo uyu munsi tube dufite iki kibuga aha”.  Yaba  abaturage n’urubyiruko bishimiye cyane iri terambere bagezwaho n’imiyoborere myiza.