Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Rutsiro: Harongerwa ibyumba by’amashuri mu guharanira ireme ry’uburezi

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 02-04-2019 saa 15:56:39
Aha ni kuri College de la Paix Rutsiro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwashyizeho uburyo bwo kongera ingufu mu burezi butangwa mu mashuri hagamijwe ko ireme ry’uburezi ryimakazwa uko bikwiye.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Rutsiro REBERAHO Raphael, yagaragaje ko Ubuyobozi bw’Akarere bukomeje gukora ibishoboka byose ngo abanyeshuri babone aho kwigira hahagije.

Serivisi z’uburezi mu Karere ka Rutsiro zitangwa guhera mu marerero, amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga. Kugeza ubu, mu Karere ka Rutsiro hari ibigo by’amashuri 105 abanza n’ayisumbuye, harimo ibigo 3 byigenga.

Aka karere kandi gafite amashuri 242 y’inshuke na 5 yigisha imyuga.

REBERAHO Raphael ahamya ko kuva mu mwaka wa 2009 kugeza 2018 hamaze kubahwa ibyumba by’amashuri 525 mu byumba 817 byari byarahizwe kubakwa.

Gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya ijyana no gusana ibyari bihari ndetse akaba ari gahunda igikomeje kuko hamaze gusanwa ibyumba by’amashuri 46 mu byumba 202 byagaragaye ko bikeneye gukorwa neza.

Mu gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi, ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, mu Karere ka Rutsiro hatangijwe ibindi bigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 (9YBE) bitandatu.

Hubatswe ibigo 5 by’imyuga birimo bitatu (3) byigenga n’ibindi bibiri (2) bifashwa na Leta ku bw’amasezerano.

Hari ikindi kigo cyubatswe gitegereje gutangizwa cya Collège Indashyikirwa kiri mu Murenge wa Boneza, kuri ubu kirimo gushakirwa ibikoresho.

REBERAHO Raphael yemeza ko kubaka ibyumba bihagije ari ingenzi mu guharanira uburezi bufite ireme kuko bikuraho ubucucike bw’abana mu mashuri ndetse bikorohereza umwarimu gukurikirana no kwita ku bana mu ishuri.

Yagize ati “Ibi bikorwa turimo byo kongera ibyumba by’amashuri, gusana ibyangiritse bigamije guteza imbere uburezi mu Karere ka Rutsiro hirindwa ko habaho abana biga mbere ya saa sita abandi bakiga nyuma ya saa sita kuko usanga bize igihe gito. Ikindi ni ukugabanya ubucucike mu byumba by’amashuri kugira ngo mwarimu age abasha gukurikirana neza buri mwana.”

Guharanira kugera ku ireme ry’uburezi birakomeje

REBERAHO Raphael avuga ko bakomeje ubuvugizi no kwegeranya amafaranga kugira ngo hakomeze kubakwa ibyumba by’amashuri bihagije ndetse n’ibishaje bigasanwa kugira ngo abana babone aho bigira, hirindwa ubucucike bushobora gutuma umwarimu adakurikirana neza abanyeshuri yigisha.

Kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho mu mashuri y’imyuga, hakorwa ubukangurambaga bukozwe n’inzego zitandukanye, haba ubuyobozi bwite bwa Leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri, ba nyiri ibigo…

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri aka Karere REBERAHO Raphael agaruka no ku nama zikorwa zishishikariza ababyeyi kumenya guhitiramo abana ibyiza biva mu kwiga imyuga kandi bakanasobanurirwa amashami y’imyuga yigishwa mu bigo by’imyuga biboneka mu karere.

Akomeza agira ati: “Ikindi kiba kiza ku bana ni uko mu bigo by’imyuga hose biga bacumbikiwe. Kugeza ubu ikigo kimwe ni cyo kirimo kubakirwa amacumbi kandi azaba yuzuye mbere y’uko uyu mwaka wa 2019 urangira.”

Hakenewe inkunga mu kuzuza neza inshingano z’uburezi

Nubwo Ubuyobozi bw’Akarere bushyira ingufu mu gukora ibishoboka byose kugira ngo uburezi butere imbere hubakwa ibigo by’amashuri, ibyumba by’amashuri no gusana ibishaje, REBERAHO Raphael ahamya ko ibyo bidahagije kuko hakiri ibyumba bishaje bishobora gutera impanuka.

Ukurikije ibyo Akarere gasabwa no mu bindi bice bireba imibereho y’abaturage, ubukungu, ubutabera ndetse n’ibindi, ingengo y’imari ntabwo yabasha gukemura ibibazo byose byo kubaka no gusana amashuri, hatabayeho ubufatanye n’izindi nzego.

Ubuyobozi bw’Akarere bukomeje guhamagarira abaturage bose n’abafatanyabikorwa gushyira hamwe mu gukemura ibibazo bigaragara mu burezi, abana bose bakagarurwa mu ishuri kandi n’ikibazo cy’abana batabasha gufata ifunguro ku ishuri kikavaho.

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere bushyira mu bikorwa gahunda ya Leta y’u Rwanda y’uko nibura 60% by’abanyeshuri basoza ikiciro rusange biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, REBERAHO Raphael avuga ko ibigo bimaze kubakwa bitarabasha gusubiza neza iyo gahunda kuko ibigo by’imyuga bisaba ibikoresho bihenze cyane kandi n’ubundi Akarere gasanganywe ibigo bikeya.

Ati: “Ibigo by’imyuga ntabwo ari nk’ibindi, kuko birahenze ndetse bigasaba ibikoresho bihenze ku buryo Akarere katashobora kwiyubakira ibigo byose bikenewe ndetse ngo kabashe no kugura ibikoresho bikenerwa muri ayo mashuri. Ikigaragara ni uko bisaba ubundi bushobozi burenze ubwo akarere gafite.”

Arasaba ubufatanye na Minisiteri y’Uburezi mu gukemura ibibazo biri mu mashuri yisumbuye aho usanga abarimu 794 bari mu kazi k’ubwarimu, abagera kuri 276 barize amashuri yisumbuye gusa (yo ku rwego rwa A2).

Iki kibazo ugisanga no mu mashuri abanza aho abarimu 1,460 barimo abarimu 94 badafite ubushobozi bwo kuhigisha (non qualifiés), bikaba byaba byiza iyo mibare igabanutse ndetse ikavaho burundu.

Ubuyobozi bw’Akarere bwanahagurukiye ikibazo cy’abana bata ishuri bwegera abafatanyabikorwa bakarebera hamwe ibikorwa bishobora guteza imbere abaturage kugira ngo ubukene bugabanuke.

Uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa babuzwa gukora imirimo ibabuza kujya ku ishuri; hakorwa urutonde rw’abana baturuka mu miryango itishoboye no kumenya aho abata ishuri baherereye bagakurikiranwa.

Aho basanze abana bakoreshwa imirimo ivunanye bahana ababakoresha nk’uko hari ibihano byateganyijwe.

Ubuyobozi bw’Akarere bukomeje ubukangurambaga mu baturage bamenyeshwa ibyiza by’uko umwana agomba kubona ifunguro ku ishuri bubinyujije mu itsinda bakoze ry’abitwa “Inshuti z’umuryango”.

Binyuze muri iri tsinda, ababyeyi basobanurirwa ukuntu umurage umwana agomba guhabwa wa mbere ari ukwitabwaho ku ishuri ahabwa ibikenerwa byose.

Hari kandi na gahunda yo kuzamura abaturage bakava munsi y’umurongo w’ubukene hagendewe ku ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho muri gahunda y’imbaturabukungu ikomatanyije.

Ipfundo ryo kugira ngo ibi byose bishoboke ni uko imiryango ikennye ikurwa mu bukene, abashoramari bakaba benshi, ba mukerarugendo bakiyongera, bikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’abaturage.

Ikoranabuhanga na ryo rirakenewe mu mashuri yose kandi kugira ngo rigere ku ntego birasaba ibikorwa remezo by’ingufu z’amashanyarazi na gahunda yo kugeza Mudasobwa mu mashuri muri gahunda ya “Smart Classroom” kuko itaragera hose.

Aha ni kuri College de la Paix Rutsiro

Hari ibyumba byagiye byubakwa

Ibyumba by’amashuri bishaje byubatswe kera byatera impanuka bimwe byarasanwe

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Rutsiro Reberaho Raphael

Abanyeshuri baturutse mu turere dutandukanye bishimira kwiga mu Karere ka Rutsiro kubera imiterere y’ikirere cyaho itera amafu umwaka wose

Inyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.