Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Rutsiro: Basabwe gucika ku businzi n’ubusambanyi kuko bisenya imiryango

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 26-03-2019 saa 10:40:11
Senateri Uwimana Consolee aganira n'Abanyarutsiro ku guhashya ingeso mbi zirimo ubusinzi n'ubusambanyi

Ababyeyi bo mu Karere ka Rutsiro barasabwa kwirinda uburaya n’ubusinzi kuko bikomeje gutuma babyara abana mu buryo batateguye.

Hari ababyarana n’abagabo batazwi bikagira ingaruka mbi ku mikurire y’abo bana irimo igwingira ndetse no gukurana ingeso mbi.

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro, ubwo bari mu nteko rusange y’abaturage, bemeje ko ubusinzi n’ubusambanyi arizo ngeso ziri ku isonga mu gusenya umuryango.

Nyirandikumana Hamida umwe mu baturage batuye muri aka gace aragira ati, “Hari ubwo abagore baba basinze ugasanga barasambanyijwe akaba asamye inda, urumva umuryango we aba awinjije mu bibazo, niho usanga abyaye abana benshi adashoboye kurera, ashwanye n’umugabo n’ibindi.”

Uwase Aline ni umwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kongo Nil, we na bagenzi bevuga ko ababyeyi bakwiye kureka ingeso mbi kugira ngo bahe urugero rwiza abakibyiruka.

Agira ati, “Ingeso mbi zishobora kutugiraho ingaruka nyinshi, ukoze ikosa ahetse umwana aba amwigisha na we, niba umubyeyi wawe hari ingeso afite ntabwo yazikubuza kandi uzakura ari we ufataho nk’urugero rwiza, turasaba ko ababyeyi baduha urugero rwiza n’ubuyobozi bukabigiramo uruhare.”

Ayinkamiye Emerance, umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro asaba babyeyi kwita ku nshingano zabo kuko umubyeyi utazubahiriza ashobora kwamburwa ububasha bwa kibyeyi, umwana we akarerwa n’undi muntu wamwitaho uko bikwiye.

Agira ati: “Ingamba zarafashwe hari ibihano biteganyirizwa umuntu wakoze amakosa arimo kugaragaza kudashobora kurera umwana neza, ingeso turasaba ko zacika mu babyeyi kuko byigisha abana, kandi natwe tugiye gukomeza guhaguruka.”

Senateri Uwimana Consolée ubwo yasuraga aka karere yavuze ko gusinda no gusambana ari kimwe mu bibazo bikomeye binadindiza imiryango.

Yabibukije ko gutera inda umwana uri munsi y’imyaka 14 byo, uhamijwe icyo cyaha akatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose busigaye.

Agira ati: “Ntabwo Leta izafata ingamba yonyine tutabigize ibyacu ngo bizakunde. Twifuza ko aba bana bajya bagaragaza ababateye inda, bagahanwa. Gutera inda umwana uri munsi y’imyaka 14 ni ugufungwa burundu.Burundu!!!Mujye mwumva n’uburemere bw’ibyo mubamo.

Nukuvuga ngo urafunzwe ubuzima bwawe bwose kubera kunanirwa kwifata. Abandi ni hagati y’imyaka 10 na 15 kugeza ku myaka 18.Ukajya muri Gereza kubera igitsina.

Twumve rero ibi bibazo tubigire ibyacu, twumve ko bituremereye nk’igihugu, kandi twumve ko ingamba ari izacu mu kubirwanya.”

Izi nama abaturage bahabwa n’ubuyobozi zishyizwe mu bikorwa, zitezweho kuzabafasha kurwanya igwingira muri aka Karere riri kuri 49%, gukemura ibibazo by’abana b’abakobwa basaga 280 babyariye iwabo ndetse no kurwanya ubukene bwugarije aka Karere buri ku kigereranyo cya 52%.

Senateri Uwimana Consolee aganira n’Abanyarutsiro ku guhashya ingeso mbi zirimo ubusinzi n’ubusambanyi

 

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.