Rutsiro: Barashimira Leta yabashyiriyeho uburyo bwo gukurikirana imikurire y’abana

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 04-12-2020 saa 11:39:46
Uburyo bwo gupima hifashishijwe MUAC

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro barashimira Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho uburyo bwo gukurikirana imikurire y’abana babo bubafasha gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Mu midugudu, buri kwezi Abajyanama b’ubuzima bapima abana bari munsi y’imyaka 6 bakareba imikurire yabo; haba hari abafite ikibazo k’imirire mibi cyangwa hari abagiye kuyijyamo bakitabwaho by’umwihariko kugira ngo bagaruke mu buzima bwiza.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya bo mu Murenge wa Gihango, bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda bitewe n’akamaro ifite kuko bagirwa inama y’uko bagaburira abana babo bagakura neza, kandi ufite ikibazo akitabwaho hakiri kare kitarakara.

Ndabikundira Madeleine utuye mu Mudugudu wa Muhora, mu Kagari ka Murambi, afite umwana w’umwaka n’amezi atatu, avuga ko akimara kumenya ko yasamye yitabiriye gahunda zo kwipimisha ku bagore batwite, umwana amaze kuvuka yitabira iyo gukurikirana imikurire y’abana.

Yagize ati: “Iyi gahunda ni nziza, Leta iba yabidufashijemo, ndayishimira kuko idushishikariza kurera abana bacu neza, bagakura neza, nta cyo nayishinja. Abanyabuzima batwitaho rwose abana barabakurikirana, turabazana bakabapima bitewe n’uko bababonye bakatugira inama mu mirire, tugateka indyo yuzuye”.

Mugenzi we Musabimana Seraphine wo mu Mudugudu wa Gatomvu, ufite umwana w’imyaka ibiri n’igice na we yagize ati: “Ndashimira Leta kuko yatugiriye neza ikaduha Abajyanama b’ubuzima bo kutwitaho bakanita ku bana bacu, bakadufasha tukabarera neza, bagakura neza […], umwana umujyana ku Mujyanama w’ubuzima ukamupimisha ukamenya niba yunguka (akura neza) cyangwa ahomba (adakura neza) ukamenya uburyo umwitaho”.

Yongeyeho ati: “Umwana natangiye kumupimisha akivuka, ariko na mbere nkimenya ko nasamye Abajyanama b’ubuzima baransuye bambwira kujya mpimisha inda, umwana amaze kuvuka na bwo bamukurikiranye mu mikurire bapima ibiro, bagapima ukuboko (MUAC) bakareba ko atari mu mirire mibi”.

Hari n’ifishi ifasha mu gukurikirana imyaka n’ibiro by’umwana

Musabimana yishimira ko umwana we atagize imirire mibi, bamwigishije uko amwitaho, amutegurira indyo yuzuye. Ati: “ Indyo yuzuye igizwe n’imboga, ibinyampeke, ibinyamafufu n’ibikomoka ku matungo. Umwana wariye indyo nziza akura neza, ntarwaragurika, nawe wumva biguteye ishema”!

Nyiranduhura Angelique utuye mu Mudugudu wa Muhora, mu Kagari ka Murambi, yavuze ko iyi gahunda yatabaye umwana we ubwo yagaragazaga ibimenyetso by’ imirire mibi, ubu afite imyaka 4,5 kandi yarakize.

Ati: “Naje kumupimisha afite imyaka itatu, yapimaga nk’ibiro birindwi kandi barambwiraga ko yakagombye kuba afite 13 cyangwa 14, bahise bamushyira ku gakono k’iminsi 12, ishize nsanga ameze neza, nakomeje kumwitaho ubu afite ibiro 15. Ikibazo yari yagitewe no kutamenya kumwitaho, twari tutaramenya gutegura indyo yuzuye, ubu mu gikoni cy’umudugudu barabitwigishije, iyo tugeze mu ngo turabikurikiza”.

Ibipimo byifashishwa mu kumenya imikurire y’umwana

Nkuko Abajyanama b’ubuzima babigarutseho, imikurire y’umwana bayikurikirana bifashishije ibipimo binyuranye birimo ibifatwa ku kaboko (MUAC) ku bana bafite amezi 6 kugera myaka 6, iminzani ipima ibiro by’abafite ukwezi kumwe kugeza kuri iriya myaka n’agasambi gakoreshwa ku bana bafite amezi 3 kugeza kuri 18.

Mujawayezu Pauline, Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Muhora, mu Kagari ka Murambi yasobanuye uko bahuza ibipimo n’imikurire y’umwana n’akamaro kabyo, ati: “Birafasha kuko iyo tubonye umwana ufite uburebure budahuye n’amezi afite, afite ibiro ariko mu kaboko ari hato; arimo kugana mu ibara ry’umuhondo(mu mirire mibi idakabije), mu mutuku (imirire mibi ikabije), umubyeyi tumugira inama z’uko agomba kumwitaho, amugaburira indyo yuzuye kugira ngo akire”.

Umujyanama w’ubuzima Mujawayezu Pauline

Mugenzi we Dufatanye Jean Pierre yamwunganiye agira ati: “Twapimye abana 125 mu kwezi gushize habonekamo batatu bari bagiye kujya mu ibara ry’umuhondo tubohereza ku kigo nderabuzima kugira ngo bitabweho. Mbere y’icyorezo cya COVID-19 twahitaga tubashyira muri gahunda y’agakono k’iminsi 12, tukabakurikirana by’umwihariko, ababyeyi babo tukabatuma ibiribwa tukabihuza, tukabatekera indyo yuzuye buri munsi, haba hari ifu n’amata by’inkunga bagenewe tukabaha”.

Umwana ufite ibibazo bikomeye yoherezwa ku kigo nderabuzima kugira ngo ahabwe ubufasha bwisumbuyeho.

Gupima abana bifasha mu igenamigambi ry’Akarere

Bapfakurera Abdul Madjid umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Gahunda Mbonezamikurire y’abana bato (ECD), avuga ko gupima abana bituma bamenya uko bahagaze n’ibigomba gukorwa kugira ngo abafite ibibazo mu mikurire bitabweho by’umwihariko.

Ati: “Iyo twamaze kumenya uko bahagaze, bidufasha kumenya ubufasha bahabwa, hari abo dusanga baragize ikibazo k’imirire mibi bagiye mu ibara ry’umutuku dukorana n’amavuriro tukabafasha, hari n’abo tubona batangiye kujya mu muhondo, mu mirire mibi itarakabya, abo na bo hari gahunda zo kubafasha”.

Yakomeje agira ati: “Icyo gikorwa cyo gupima abana kiradufasha cyane kuko duhora twisuzuma, buri kwezi tubona imibare runaka y’abana bari mu karere kacu, tukamenya uko duhagaze, binadufasha gukora igenamigambi rihoraho tudategereje bwa bushakashatsi bundi bukorwa mu myaka itanu”.

Umujyanama w’ubuzima Dufatanye Jean Pierre asobanura uko agasambi gakoreshwa mu gupima abana

Bapfakurera avuga ko imibare iheruka mu gihembwe cya mbere gishize (kirangirana n’ukwezi kwa Nzeri), mu bana bagera ku bihumbi 54 bapimye basanze 231 bafite imirire mibi, batangira kubafasha by’umwihariko.

Yagarutse ku bufasha buhabwa umwana wagize imirire mibi agira ati: “Icya mbere ni ugufasha umubyeyi tumuhugura, tumukangurira uburyo bwo kwita kuri uwo mwana we, nyuma yaho tukabaha inkunga Leta iba yarageneye abagaragaweho imirire mibi; harimo amata, ifu y’igikoma ikungahaye ku ntungambiri, ifu ya Ongera intungamubiri irimo intungamubiri zitandukanye zigera kuri 15 ishyirwa mu biryo by’abo bana”.

Nubwo hari ibikorwa byinshi bigenda bikorwa mu kwita ku bana, Bapfakurera agaragaza ko n’imbogamizi zitabura; aho usanga abana bamwe bakize imirire mibi badakomeza kwitabwaho n’ababyeyi uko bikwiye ugasanga bayisubiyemo.

Ati: “Turasaba inzego zose ko nyuma y’uko umwana avuwe imirire mibi hakumirwa n’icyatuma yongera kuyirwara; hakarebwa niba mu rugo hari isuku, hari akarima k’igikoni, bafite amazi meza, ubwiherero busukuye, iwabo hakurungiye, atararana n’amatungo, arara mu nzitiramibu, umuryango wishyura mituweri, nta makimbirane ari mu ngo, kuko ibitera imirire mibi ni byinshi”.

Muri urwo rugendo rwo gukumira imirire mibi hashyizweho ifishi ijyaho amakuru yose y’umwana; hakarebwa biriya byose bishobora kuba intandaro y’iki kibazo, ikindi ni uko buri mukozi w’Akarere ka Rutsiro afite akagari akurikirana, agasabwa kumenya uko abana babonetse bafite imirire mibi bitabwaho.

Hari n’uburyo bwo gupima hakoreshejwe iminzani

Ndabikundira Madeleine umwe mu babyeyi bitabiriye gahunda yo gukurikirana imikurire y’abana

Nyiranduhura Angelique ashima gahunda yo kwita ku mikurire y’abana yatumye umwana we ava mu mirire mibi

Gupima uburebure bw’umwana hakoreshejwe agasambi

MUAC ikoreshwa hapimwa abana bafite amezi 6 kugera mu myaka 6

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.