Rutsiro: Bagaragarijwe ko kutaboneza urubyaro bidindiza iterambere

Yanditswe na Dusingizumuremyi Vestine

Ku ya 18-05-2019 saa 15:28:30
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro (uwa kabiri ibumoso) yasabye abaturage kuboneza urubyaro(Foto Vestine D)

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence, yasabye abaturage bo mu murenge wa Murundi muri aka karere kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, kuko kubyara abo badashoboye kurera biri mu bidindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Mu kiganiro yagiranye n’aba baturage, Meya Ayinkamiye yababwiye ko n’ubwo biyongera buri munsi ariko ubutaka bwo butiyongera, bityo buri wese akwiye kujya abyara bijyanye n’ubushobozi afite.

Yagize ati: “Iyo ubyaye abana benshi ni ho havamo ba bandi bajya mu muhanda, ba bandi bata ishuri, amakimbirane adashira, igwingira ry’abana n’ibindi, twese dufatanye kugira ngo tugire ingo zimeze neza zitekanye, zumvikana, kuko ingo zitekanye zimeze neza ni zo zitera imbere”.

Yakomeje agira ati “Mu rugo mushoboye kugaburira abana babiri ushyizeho abandi batanu, barindwi… mbese urwo rugo ruratekanye? Ubu kubaho ni ugupanga ukavuga uti uyu mwana umwe cyangwa babiri ni bo nshoboye kurihira ishuri, kwishyurira mituweli n’ibindi. Nta kugira ngo umwana abe umuzigo”.

Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge bagaragaza ko kutaboneza urubyaro ari ikibazo gishingiye ku myumvire ikiri hasi aho abagabo babona abagore babo baboneje urubyaro bagahitamo kujya kubyara abandi hanze bakabazanira wa mugore waboneje urubyaro”.

Nyiransabimana Vareriya, utuye mu murenge wa Murunda, we avuga ko ubushoreke bubangamira gahunda yo kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Ubushoreke rwose buratugora aho umugabo atunga umugore baba babyaye nka kane cyangwa gatatu, akongera agashaka undi mugore, ba bana akabazana ku mugore wa mbere.

Nk’uwange ubu adufite turi abagore batandatu, ni nge wa mbere kandi bose bafitanye abana, ugasanga abo bana barabanzaniye nange sinishoboye kubera gukorera urugo ndi umwe, ugasanga agasambu gato mfite turakarwaniramo ari nge na ba bana bose, kandi aracyari muto afite imyaka 35 n’ejo yazana undi mugore”.

Bihoyiki Beatrice, umuhuzabikorwa n’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Murunda, we avuga ko bakomeje kuganiriza ababyeyi ibyiza byo kuringaniza abana n’umutungo bafite.

Ati “Dukomeza kwigisha ari mu mugoroba w’ababyeyi, mu nama zitandukanye, nyuma y’umuganda… dufite ingo eshatu hano mu murenge wacu aho abagore baboneje urubyaro ugasanga abagabo babo bahisemo kujya kubyara hanze ba bana bakabazana abo bagore bagahitamo kubemera kugira ngo abagabo batabacika burundu.

Dukomeza ubukangurambaga tubwira abo bagabo ko uwo muco ari mubi kuko n’ubwo uwo mugore abakira atabafata nk’abe ugasanga bahuye n’imirire mibi, bagata ishuri n’ibindi”.

Umwanditsi:

Dusingizumuremyi Vestine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.