Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Rutsiro: Abasore n’inkumi 57 bize imyuga bemerewe inguzanyo 

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya Mar 4, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko muri uyu mwaka buzafasha abasore n’inkumi 57 kubona inguzanyo, zizabafasha kwihangira imirimo, bakabyaza umusaruro ubumenyi bakuye ku ntebe y’ishuri, bakikura mu bushomeri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance (Foto archive)

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, umuyobozi w’aka karere yavuze ko iyi gahunda yo gufasha uru rubyiruko kubona inguzanyo igamije kurandura ubushomeri mu rubyiruko no kurushishikariza kugana amashuri y’imyuga, nk’inzira yo kwihutisha iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance, asaba urubyiruko rwo muri aka karere rwize imyuga gukora imishinga yunguka, bakayishyikiriza ubuyobozi kugira ngo isuzumwe, inzego zibifitiye ubushobozi nizibona yabyara umusaruro bahabwe inguzanyo yo kuyishyira mu bikorwa.

Yakomeje agira ati “Ibi byose birakorwa mu rwego rwo kurwanya ubushomeri n’ubukene mu rubyiruko kandi rwarize imyuga ikwiye kubyazwa umusaruro, bigamije kwereka urubyiruko ko hari ibishobora gukorwa bikabateza imbere bakava mu bushomeri.

Uyu ni umuhigo ugomba kugerwaho muri uyu mwaka kandi tubigeze kure, aho uru rubyiruko rutoranywa, rugakurikiranwa bikagera aho ruhabwa inguzanyo kandi bizatuzamura.”

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro, bashimira ubuyobozi bw’akarere kabo n’ubw’igihugu muri rusange, buhora buharanira icyateza umunyarwanda imbere, bakaba bahamya ko aya mahirwe bafite bazayabyaza umusaruro.

Isingizwe Saidi, umwe mu bize imyuga, aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “Turashimira ubuyobozi bwacu kuba budutekerezaho hakabaho gahunda yo kuzirikana abize imyuga n’ubumenyingiro, tukaba twafashwa kubyaza umusaruro ubumenyi twakuye mu ishuri, ibi biraduha ikizere cyo kuba twakwiteza imbere tukava mu bukene ndetse tukagira n’uruhare mu gukura mu bushomeri abatari bake.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko uru rubyiruko ruzafashwa kwiteza imbere, ruziyongera ku bandi barangije imyuga mu kigo ngoraramuco cya Iwawa, nabo bagiye bafashwa kubyaza umusaruro ubumenyi bafite mu myuga y’ububaji, ubudozi, ubwubatsi, gusudira n’indi itandukanye.