Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Rutsiro: Abahinzi b’icyayi barishimira irerero begerejwe

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 25-02-2019 saa 16:31:48
Abana bagejeje imyaka itatu batangira kwigishwa mu ishuri ry'incuke

Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Rutsiro basaga ibihumbi 5, begerejwe irerero rizajya ribafasha mu kwita ku bana babo.

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ririya rerero, bavuze ko bari bafite imbogamizi zo gukurikirana abana babo bitewe n’uko bahora mu ruganda bashakisha imibereho ndetse ngo byabagoraga gushaka ahantu babiriza.

Irerero rigiye gufasha abana bafite amezi atandatu kugera ku myaka itandatu, abazabigisha bakaba barahuguguwe na UNICEF, umufatanyabikorwa w’imena wa Leta muri gahunda yo guteza imbere imirire mu bana, barindwa kugwingira.

Imanizabayo Solange, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Manihira, Akagari Tangabo, Umudugudu wa Kanama muri Rutsiro, ashima ubuyobozi bwiza bwashyizeho iri rerero, umwana we akaba agize amahirwe yo kuhigishirizwa.

Ati: “Umwana wange afite imyaka ibiri, twagize amahirwe yo kubona irerero tuzajya tubazana ubundi tuge kwahira icyayi, dushakishe imibereho n’abana babayeho neza. Ni ibintu twishimira ubu turaruhutse, kandi turizeza natwe kugira uruhare mu kubitaho”.

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Rwanda Mountain Tea’ bwemeza ko bwakoze iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abahinzi kwita ku bana ndetse n’abandi batuye muri aka karere kandi ngo harimo no gushyigikira gahunda ya Leta igamije gufasha abana bakiri bato ngo bakure neza badahuye n’ikibazo k’imirire mibi itera kugwingira.

Tuyisenge Patrick, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere muri ‘Rwanda Mountain Tea’ avuga ko mu rwego rwo kwita ku babyeyi babahaye akazi aho basoroma icyayi, kuri ubu bashyiriweho irerero kandi ngo hari n’inka zikamirwa abana b’abakozi bahira icyayi.

Ati: “Dufite abakozi barenga 5.000 basarura icyayi buri munsi, iyo baje bataha nimugoroba baje mu gitondo kuri ubu abana bazajya bitabwaho by’umwihariko binyuze muri iri shuri ry’inshuke, rizafasha mu kwita ku bahinzi ndetse n’abikorera bahaturiye bose, ryujuje ibikenewe byose”.

Butasi Jean Herman, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare kugira ngo hashyirweho iri rerero.

Avuga ko Igihugu gifite intego yo kubaka Umunyarwanda ushoboye, ari na yo mpamvu Guverinoma yashyizeho gahunda yo kwita ku mikurire y’abana ndetse ngo abana iyo bari hamwe birabafasha ndetse n’ababyeyi bikabafasha mu gukora akazi kabo bafite umutekano.

Dr. Anita Asiimwe, Umuhuzabikorwa wa Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato mu Rwanda, ashima ‘Rwanda Mountain Tea’ yagize uruhare mu kwita ku buzima bw’abana batuye muri aka karere cyane abakora mu cyayi.

Ati: “Uru rugo mbonezamikurire ruje kuramira abana cyane ko umwana agomba kwitabwaho mu minsi 1.000 kuva asamwe, turasaba ko imikurire y’abana yitabwaho by’umwihariko, turashima abubatse uru rugo dusaba n’abandi bikorera kubishyiramo imbaraga”.

Yasabye abaturage bibumbiye mu makoperative cyangwa amatsinda gutangiza ingo mbonezamikurire ku bufatanye kugira ngo biborohere.

Avuga ko mu Rwanda habarirwa ingo mbonezamikurire zigera ku 4325.

Abahinzi b’icyayi bishimiye iri rerero

 

 

 

Uruhare rwa UNICEF

Ubushakashatsi bwashizwe ahagaragara muri 2015 bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje uturere tuza ku isonga mu mirire mibi n’igwingira rikabije, harimo na Rubavu, Rutsiro na Nyamasheke hakazamo na Rutsiro.

Umuyobozi w’Ishyami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Ted Marl, ashima imikoranire bakomeje kugirana n’igihugu cy’ u Rwanda by’umwihariko mu bikorwa bizamura ubuzima n’imibereho y’umwana ndetse agashima imikoranire ya UNICEF n’abikorera anizeza ko bazakomeza kunoza imikoranire.

Avuga ko ari iby’ibyagaciro gushora mu burezi bw’abana bato b’incuke, kuko bigira akamaro mu kugabanya imirire mibi bikanazamura imyumvire n’ubuzima mu muryango,

Agira ati: “Turabizi iyo batangiye kwitabwaho neza, bakura neza cyane, bituma biga neza bakazakura neza, abana iyo babayeho neza bavurwa, barya neza birabafasha, ubushakashatsi bwagaragaje ko gushora mu burezi bw’abana bizamura iterambere, nko mu Rwanda nta mpungenge zo gushora mu ngo mbonezamikurire birakwiye, ni ukugira ikerekezo kandi bizazamura ikerekezo cy’ u Rwanda muri 2030, yo kuba igihugu gihagaze neza.”

Avuga ko nka UNICEF yahuguye abayobozi b’amatorero n’amadini 40, ingo z’abashakanye 150 bo mu turere 10 kugira babe abafashamyumvire bagenzura neza ingo mbonezamikurire z’abana bato, ndetse no mu miryango, ashimangira ko ibyo bikorwa bizagera ku baturage bagera kuri 38.000 bigishwa gahunda zigamije kubafasha no kuzamura imibereho yabo.

Abakinnyi b’urunana bigishije abahinzi uko wakwita ku mwana babinyujije mu ikinamico

Abana iyo bagize ibitotsi bararyamishwa bagasinzira

Ubwo iri rerero ryafungurwaga ku mugaragaro

Dr Asiimwe aha abana amata

Dr Asiimwe aha abana amata

Ryuzuye ritwaye miliyoni 57 Frw

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.